Muhanga: Abacuruza imboga bagiye kubakirwa ahandi, kugabanya ubukode bizaganirwaho – PSF

Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko rugiye kwimurira abacuruzi b’imboga mu gice cyo hasi kigiye kubakwa mu rwego rwo gukemura imbogamizi abo bacuruzi bagaragazaga, zirimo kuba aho bashyizwe mu igorofa rya kane y’iryo soko hashyuha cyane.

Abacuruza imboga n'imbuto bagiye kwimurwa kuko aho bakorera zangizwa n'ubushyuhe
Abacuruza imboga n’imbuto bagiye kwimurwa kuko aho bakorera zangizwa n’ubushyuhe

Ubwo bushyuhe ngo bwatumaga imboga n’imbuto bacuruza bisaza vuba ndetse bimwe bikaba byabora kubera ko nta mwuka uhagije uhagera, ibyo kandi bizanakuraho ikibazo cy’abavunikaga bazamura imifuka y’imboga, imbuto n’inyama ndetse binorohereze abahaha ibya make kwegera aho biri.

Hashize hafi amezi abiri isoko rishya rya Muhanga ryuzuye ku bufatanye n’abikorera ndetse ryimuriwemo abakoreraga mu isoko rishaje ubu rigiye kubakwamo ububiko bunini bw’ibicuruzwa.

Kwimura abanyesoko bamwe ntibyabanyuze kubera ibiciro bavugaga ko bihanitse ugereranyije n’aho bakoreraga mbere kandi ibiciro bagurishaho bitarazamutse, ubu igiciro cyavuye ku mafaranga ibihumbi umunani y’u Rwanda kigera ku bihumbi 30 ku kwezi.

Hanagaragaye kandi ikibazo cy’abagiye gukorera hanze y’isoko mu yandi mazu, byasabye ko babyangirwa kuko ngo byari binyuranyije n’amasezerano bagiranye n’isoko igihe bemererwaga gukodesha ibibanza mu isoko rishaje, yagombaga gushingirwaho mu kwimukira mu rishyashya.

Ibiciro bihanitse no gukorera ahashyushye ni byo abacuruza imboga n’imbuto bavuga ko bibangamye

Abahuje avuga ko abakiriya bakomeje kwakira ari abasanzwe, akifuza ko mu gutangira mu isoko rishya bari bakwiye guhabwa igihe cyo kugerageza no kumenyereza abakiriya bishyura makeya hanyuma bakajya bagenda bazamurwa mu biciro uko ibintu birushaho kumera neza, dore ko n’icyorezo cya Covid-19 kitaboroheye.

Agira ati “Ntabwo twifuza ko iyi nyubako yacu nziza iteshwa agaciro, ni igisubizo kuko ntawe wifuza gukorera ahantu habi kandi ibyiza bihari, ariko uburyo dukoreramo ni byo biduhenze ariko inyubako ntacyo twayinenga kuko nibampenda ku bukode nanjye nzahenda umukiriya kandi icyo ni ikibazo na cyo”.

Uwumuremyi Marie Claire avuga ko imboga za dodo, intoryi n’amatunda usanga zikubitwa n’izuba bikuma vuba vuba ku buryo bahura n’ibihombo, kuko batakibirangura kenshi nka mbere kuko abakiriya ari bakeya ugereranyije na mbere.

Agira ati “Iyaba twabonaga aho dukorera hasi byari kuba byiza kuko imboga umuntu azigura azibonye. Ikindi hano izuba riratwicira ibicuruzwa ku buryo usanga hari ibyumagaye, amafaranga yariyongereye kandi n’ubwo hano ari heza ibyo tuhakorera nta kintu tugikiramo”.

Igice cyashyizwemo abacuruza imboga n'imbuto kiri hejuru hashyuha kandi habangamira abakiriya
Igice cyashyizwemo abacuruza imboga n’imbuto kiri hejuru hashyuha kandi habangamira abakiriya

Nyinawumuntu Gerardine avuga ko hari abantu bagicururiza hanze bazwi ku izina ry’abazunguzayi batangira abaza guhahira mu isoko rishya ugasanga abantu bamwe bahahiye hanze kuko mu isoko ari kure, agasaba ko na bo bakurwa hafi y’isoko.

Agira ati “Hano hantu h’izuba ringana gutya ntabwo ari ah’imboga n’imbuto, iyo amatunda yakubiswe n’izuba usanga bavuga ko ashaje, dukeneye gukorera ahantu habereye ibyo ducuruza bakareba niba ibyo twishyura bihwanye n’ibyo dukuramo, imboga zirimo kwangirika”.

Yongeraho ati “Icyifuzo cyacu nyamukuru ni ukutuvana aha hantu tugashyirwa aho buri mukiriya n’uwishyura 100frw agera n’ayo ibihumbi 30frw bakayaduca ariko twacuruje kuko nk’ubu mungezeho sindacuruza n’igiceri cya 100frw”.

Hari abadatewe ikibazo n’imisoro kuko babonye aho bacururiza hagutse

Rizinde François ucuruza ibirimo ifu n’ibindi byo kurya, avuga ko isoko rishaje ntaho rihuriye n’aho bakorera uyu munsi kuko isoko rishya rifite isuku kandi akaba yarabonye aho akorera hagutse, akavuga ko abakiriya nibamara kumenyera bizaba ari byiza kurushaho.

Agira ati “Aha ni mu nzu nini mu gihe nakoreraga ahantu hafunganye, ndatekereza ko mu minsi iri imbere bizagenda neza, hari ibyo nabaga nabitse bitagaragara kandi ubu nabashije kongera ibicuruzwa hano kuko mfite umwanya munini”.

Abakorera ahacururizwa inyama na bo bavuga ko aho bimukiye ari heza kandi bahishimiye kuko inyubako ifite isukuku igomba no guhenda ariko bakaba bifuza ko bishobotse nabo bashyirwa mu gice kiri hasi kuko usanga kuzamura imifuka y’inyama hejuru bibagora cyane.

Akarere kabivugaho iki?

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kuzuza isoko rya Muhanga ari umushinga mwiza bafatanyije n’abikorera kandi bagashyiramo ubushobozi bwinshi n’umwanya wabo kandi isoko rishya ryahinduye ishusho y’umujyi wa Muhanga.

Avuga ko isoko rishya rizanye ibisubizo byinshi ugereranyije n’ibyo mu isoko rishaje kuko hari umutekano uhagije n’isuku nyinshi kandi muri iki gihe cya Covid-19 rigira uruhare mu gutuma abantu bisanzura.

Kayitare avuga ko abantu bose batahita banyurwa no kwinjira mu isoko rishya kuko usanga buri wese yireba bitewe n’icyo akora mu isoko, ari na ho hagaragaye ibijyanye n’ubukode buri hejuru, n’ikibazo cy’abavuga ko bakorera ahantu hatababereye.

Agira ati “Ibyo ari byo bose hari impinduka zagomba kuzamo mu biciro ariko nitwe nk’akarere duhagarariye inyungu z’abaturage, abacuruza imboga n’imbuto bavuze ko bakorera ahari izuba bitewe n’imiterere yaho, kandi bakaba bavuga ko bakorera kure, ariko hari aho twabonye tugiye kubimurira”.

Ku kijyanye n’abavuga ko bakuwe aho bagiye gukodesha inzu z’ubucuruzi kuko ubushobozi bwabo butajyanye no gukorera mu isko rishya, Kayitare avuga ko isoko rijyanye n’icyerekezo cy’igihugu ari igitekerezo hagati y’abikorera n’ubuyobozi.

Avuga ko abantu bakuwe mu maduka yegereye isoko bari bimukiyemo ari abari batangiye gucuruza ibibangamira isoko bikaba byica politiki y’abikorera n’akarere kandi bikabangamira abari mu isoko bafite ibicuruzwa nk’ibyabo.

Agira ati “Abo twifuje ko bava muri ayo mazu ni abacuruza ibisa nk’iby’abemeye kujya mu isoko, ntabwo twakwemera ko baza guteza akajagari batangira abakiriya kuko ibyo byaba ari ukubangamira uburenganzira bw’abari mu isoko. Ikindi ririya ni isoko twimuye, hari amasezerano twagiranye na bo bajya muri ririrya soko, bagiye tudasheshe amasezerano kandi bajya mu nkengero z’isoko aho babangamiye abo twakomeje gukomezanya amasezerano”.

Avuga ko uruhare rw’akarere rwashyizwe mu isoko ari urw’abaturage kandi bagomba kugenzura ko imikorere yabo yakoroshywa kuko icyari kigoye cyane kwari ukubona isoko kandi ibisubizo ryazanye birahagije na ho imbogamizi zindi zavuka zikazajya zishakirwa ibisubizo.

PSF yiyemeje kwimura abacuruza imboga n’imbuto mu gihe kitari kirekire

Umuyobozi w’urwego rw’abikorera PSF mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko hari byinshi byagaragaye nyuma yo kwimura abantu bagera ku 2000 bakoreraga mu isoko rishaje.

Avuga ko bimwe mu bibazo byagaragaye birimo n’abagiye aho batishimiye barimo abacuruzi b’imboga n’imbuto ubu bakaba bagiye kuhimurwa nyuma yo gusuzuma no kuganira ku mbogamizi bagaragaje.

Agira ati “Iyo wimuka hari imbogamizi ugenda uhura nazo kandi izo mbogamizi ni zo turimo gushakira ibisubizo, ku mboga n’imbuto twatekereje niba twabahyiriramo ibyuma byinjizamo umuyaga cyangwa tukaba twabubakira hasi. Turimo kuganira n’abubatse iri soko ngo badukorere inyigo zo ku kibuga kugira ngo tububakire aho bakorera bitabangamiye abandi kandi natwe bitatubangamiye”.

Isoko rishya rya Muhanga
Isoko rishya rya Muhanga

Avuga ko hari gukorwa ibishushanyo by’uko aho hantu hazubakwa kandi ko bitazatinda kuko nibura byafata hagati icyumweru n’ibyumeru bibibri bakaza gukorera hasi, naho ku bijyanye n’ibiciro bavuga ko bihanitse bizaganirwaho.

Agira ati “Twabanje kuganira uko abashoramari batahomba kandi n’abacuruzi batoya batahendwa, twari twabashyiriye ku bihumbi 30Frw twumva atari menshi ariko byose ni ibiganiro twagiye tugirana kandi tuzakomeza kuganira kandi ntabwo tuzabura ibisubizo”.

Igice cya mbere cy’isoko cyuzuye gitwaye asaga miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, akarere katanze hafi miliyoni 300frw abarirwa ku gaciro k’ikibanza ryubatseho, kazanatanga kandi asaga miliyoni 400frw angana n’agaciro k’ikibanza cyarimo isoko rishaje kigiye kwegurirwa abikorera, icyo gishoro ngo kikaba ari icy’abaturage bose bityo ntawe ukwiye kubangamirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka