Muhanga: Abacukura amabuye y’agaciro babangamira abo bimura
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro bukorerwa mu Karere bubangamiye imibereho myiza y’abimurwa ahacukurwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko igihangayikishije ari uko abacukuzi bishyura nabi abaturiye ibirombe by’amabuye y’agaciro, hadakurikijwe amategeko yo kwimura abaturage ku nyungu rusange, aho usanga abahabwa impushya zo gucukura batanga amafaranga make kandi bakayatanga mu bice ntabashe kugirira abaturage akamaro.

Mutakwasuku agira ati, “Niba uyu munsi twabonye imvura, umuturage baramuha ibihumbi 20 y’imbuto, twakakwa mitiweli ugasanga bamuhaye bitanu, hashira amezi atandatu, akaba arimutse agiye gukodesha, njyewe mbona bishyurwa nabi kandi turifuza ko hagira uburyo bisohoka mu itegeko ry’ubucukuzi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko kwimura abaturage mu buryo budasobanutse bituma barushaho gukena kandi abacukura bo bakunguka, ku buryo hatagize igikorwa wasanga abaturage babaye umuzigo wa Leta.

Ashingiye ku murenge wa Kabacuzi unakungahaye ku mabuye y’agaciro, ngo abaturage baho barakennye cyane kurusha indi mirenge, kandi mu ngo zabo hahora amakimbirane kubera ko n’abakora mu birombe bahembwa nabi kuko bahabwa amafaranga ku musaruro bigatuma ingo zabo zisonza iyo amafaranga yatinze kuboneka.
Minisitiri w’umutungo kamere Dr. Vincent Biruta avuga ko niba ariko bikorwa koko, itegeko ry’ubucukuzi ritubahirizwa kuko, riteganya ko mbere yo kwimura umuturage agomba kubanza kwishyurwa.
Minisitiri Biruta avuga ko hagomba kubaho ikurikirana ry’imyishyurire y’abaturage bimurwa ahacukurwa kuko bidakozwe wasanga bwa bukungu bwari butegerejwe ahubwo bubaye intandaro y’ubukene bukabije.

Minisitiri Biruta agira ati, “Ntabwo itegeko riteganya kugenda uvunguraho wishyura umuturage uko ushatse, riteganya ko hagomba kubarurwa ibyishyurwa umuturage akimurwa, ubwo rero itegeko ntirikurikizwa tugomba kubikurikirana”.
Imirenge 11 kuri 12 igize Akarere ka Muhanga yose icukurwamo amabuye y’agaciro yiganjemo Corta na Gasegereti, aho amakoperative na Kompanyi z’ubucukuzi zigera kuri 50 zahawe ibyangombwa by’ubucukuzi, ari ngo zikaba zishyura nabi abimurwa ahacukurwa.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
avugiye benshi, ni umubyeyi Yvonne mutakwasuku, izina niryo muntu, isuku hose no kumutima
mutakwasuku ni umuyobozi mwiza avugira abo ayoboye ntimuhangayike ikibazo cyabo kizakemuka
ni uko kw’isi nyine bimera ariko ubuyobozi nibukomeza kubyigaho, abacukura bazajya bacukura batekereza no kuri abo bimurwa
abaturage nibarenganurwe, kuki inyungu zabamwe zaba igihombo cy’abandi?
Itegeko ryo kwimura rirasobanutse ikindi ni uko narangiza gucukura ubutaka busubirana nyirabwo kuko icyo aba agamije ni amabuye ntabwo ari ubutaka. Ikindi yimura aho akorera ubucukuzi, aho amena ibitaka bivuye mu bucukuzi n’ahandi hose hagirwaho ingaruka n’ubucukuzi akora.