Muhanga: Ababyariye iwabo bigishijwe imyuga basabwe kudapfusha ubusa ayo mahirwe

Abakobwa babyariye iwabo bize imyuga mu kigo cy’umuryango uharanira iterambere (Bureau Social de Development ‘BSD’) mu Karere ka Muhanga, barasabwa kudapfusha ubusa ayo mahirwe kugira ngo batazongera guhura n’icyo kibazo.

Abakobwa babyariye iwabo barangije kwiga imyuga muri BSD basabye gufashwa kubona ibikoresho
Abakobwa babyariye iwabo barangije kwiga imyuga muri BSD basabye gufashwa kubona ibikoresho

Babisabwe n’urwego rwa Polisi mu Karere ka Muhanga n’ubuyobozi bwa BSD, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka Margrit Fuchs washinze Foundation Margrit Fuchs, bizamara icyumweru kimwe byibanda ku kumurika ibikorwa by’abagenerwabikorwa ba BSD, no gufasha imiryango itishoboye mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Nyamagabe.

Abo bakobwa babyariye iwabo biganjemo abakiri mu kigero cy’imyaka 16 babyaye batarageza imyaka y’ubukure, bavuga ko imiryango yabo yari yarabatereranye, n’abo babyaranye abana ntibabiteho bakaza kugira amahirwe yo gufashwa na BSD bakiga ibijyanye no guteka no kudoda.

Nyirabahire Angelique wafashijwe kwiga avuga ko yavute mu muryango w’abana umunani, ariko ku myaka itandatu se umubyara aza gufungirwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akurira mu muryango ufite ingorane.

Avuga ko yatewe inda ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, mu gihe hariho gahunda ya guma mu rugo mu gihe cya Covid-19 akaba ari bwo yatewe inda, akaba asoje amasomo ye ari uwa mbere mu barangije kwiga ubudozi.

IP Kamanzi yahaye igihembo umukobwa wabaye uwa mbere mu bize kudoda
IP Kamanzi yahaye igihembo umukobwa wabaye uwa mbere mu bize kudoda

Nyirabahire avuga ko iyo atagira uwo muryango yari gukomeza kwiheba, kuko usibye kubigisha imyuga banabahaye amasomo y’isanamitima kubera ibihe bikomeye banyuzemo byo kubyara imburagihe.

Agira ati “Baduhaye ibiganiro bituremamo ibyiringiro, kandi batubwira ko Igihugu cyacu kikidukeneye ko turi ab’agaciro. Ndashimira mama wanjye undera ananderera, n’abaje kungarura mu ishuri ariko ndasaba ko inzego z’ubuyobozi zamfasha ngakomeza amasomo nacikishirije kuko nari ngeze mu mwaka wa gatanu, nifuzaga kuzaba umuganga uvura abantu”.

Yongeraho ati “Ndashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu cyasubije umwana wabyariye iwabo agaciro, kuko numva ko cyera babarohaga, ariko Igihugu cyacu kizi ko turi abantu, bagenzi banjye kandi bifuza inkunga y’ibikoresho yo gushyira mu bikorwa ubumneyi mwabahaye kugira ngo badacyura impamyabumenyi bakazicarana, bakaba bakongera kugwa mu bishuko byatumye bayara na mbere”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga ushinzwe ibikorwa byo guhuza Polisi n’abaturage, IP Kamanzi Hassan asaba abo bakobwa kutongera kugwa mu bishuko, kuko byatuma bakomeza kwangiza imbere heza habo.

Hanatanzwe impamyabumenyi ku bize guteka muri weekend bakuze
Hanatanzwe impamyabumenyi ku bize guteka muri weekend bakuze

Avuga ko ubusanzwe munsi y’imyaka 17, umukobwa aba akiri umwana ku buryo kubyara biba bitemewe kuko aba agiye kurera umwana kandi nawe akirerwa, akifuza ko abakobwa barangije amasomo bibuka amateka banyuzemo bagaharanira guca ukubiri n’ibishuko.

Agira ati “Mutahe mufite ingamba zikomeye kurusha ibyababayeho, amateka mwanyuzemo mujye muyibuka muyubakireho ejo hazaza hanyu n’abo mwibarutse, kuko n’ubwo mwabyaye ntimwari mukwiye kwitwa ababyeyi kuko ubundi amategeko abiteganya hejuru y’imyaka 21. Niba mwamaze kubona amahirwe yo kuza ku isoko ry’umurimo nimufungure amaso mwegere ubuyobozi bubafashe gishyira mu ngiro ibyo mwize”.

Umuyobozi w’ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro muri TVET ya BSD, Prudence Karamira, avuga ko abanyeshuri bakira barimo n’abakobwa babyariye iwabo, abana bavuye ku muhanda n’abandi badafite ubushobozi bigira ubuntu bishyurirwa n’umuryango wa Margrit Fuchs Foundation), ari nawe washinze BSD.

Karamira avuga ko mu minsi iri imbere bazagura amashami bakakira abanyeshuri benshi
Karamira avuga ko mu minsi iri imbere bazagura amashami bakakira abanyeshuri benshi

Avuga ko abarangiza imyuga babona amahirwe ku isoko ry’umurimo kuko n’ibyo biga bafashwa kubyimenyereza mu bigo byabo, bizwiho ubunararibonye mu kunoza akazi mu mujyi wa Muhanga.

Agira ati “Abarangiza hano baba bafite amahirwe yo kubona akazi, dufite aho bimenyereza umwuga kandi iyo urebye ababaji bazwi muri Muhanga, abakanishi n’abadozi bazwi benshi baciye hano, turizera ko n’aba barangije bazabona akazi bitabagoye”.

Uhagarariye Foundation Margrit Fuchs mu Rwanda, Musonera Frederic, avuga ko mu rwego rwo kwibuka uwo mubyeyi washinze umuryango ufatiye runini abaturage batishoboye b’uturere twa Muhanga Kamonyi na Nyamagabe, bategura icyumwru ngarukamwaka wo kwita ku bikorwa yasize.

Avuga ko hari n’imishinga igiye gukorerewa muri utwo turere hagamijwe guteza imbere abagore batishoboye, aho bazafashwa kwigirira icyizere cyo gucunga imishinga yo kwiteza imbere, buzasimbura uburyo busanzwe bwo gutanga inguzanyo iciriritse kuri abo bagore.

Avuga ko hari n’undi mushinga bagiye kugeza ku baturage wo kurwanya inda ziterwa abangavu, bahereye ku bana basaga 2.500 bishyurirwa n’uwo muryango, kugira ngo amafaranga abatangwaho adapfa ubusa kuko abakobwa babyaye bakunze guta amashuri.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Kamonyi Uwiringira Marie Josée yari yaje kwifatanya n'abarangije imyuga
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi Uwiringira Marie Josée yari yaje kwifatanya n’abarangije imyuga

Ku kijyanye na Nyirabahire usaba gusubizwa mu ishuri, Musonera avuga ko hazakorwa ubuvugizi no kureba uko yakwiga afite n’uwo mwana we muto, gusa ishuri rya Saint Joseph rikaba ryamwemereye kumuha umwanya, akarangiza amasomo ye kuko ishami yigaga riboneka muri icyo kigo.

Kuva mu 1996 kugeza 2022, abamaze kurangiza imyuga muri icyo kigo basaga 1000, barimo abize mu buryo bwemewe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubumenyi ngiro (WDA) kuva mu mwaka wa 2016, nibura buri mwaka bakaba bakira abana babarirwa muri 60.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka