Muhanga: 2014 isize imikoranire myiza hagati y’abayobozi n’abanyamakuru
Abanyamakuru n’abayobozi b’akarere ka Muhanga baravuga ko muri uyu mwaka wa 2014 hagaragaye impunduka nziza mu mikoranire y’impande zombi.
Mu minsi yashize abanyamakuru bakunze kunenga bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Muhanga badatanga amakuru ku munyamakuru igihe ayakeneye, ibi kandi byakururaga umwuka utari mwiza hagati y’abayobozi n’abanyamakuru.
Bimwe mu byo abanyamakuru banegaga ubuyobozi ni ukuba warabakaga amakuru bakaguha gahunda zitarangira kugirango bakunanize kwandika inkuru, cyangwa babanze kwishakira amakuru ku cyo ubabaza iyo cyabaga gisa nk’igitunguranye cyangwa cyari gihishwe.
Abayobozi nabo ariko banengaga abanyamakuru kubatesha umutwe babasaba kubaha amakuru kandi yenda umuyobozi afite izindi gahunda arimo, ibi bigatuma yumva ko umunyamakuru amubangamiye.

Nyuma y’ibiganiro byahuje abayobozi b’aka karere ka Muhanga n’abanyamakuru mu kwezi kwa Kanama 2014 habayeho kwicarana bakaganira ku mikorere idahwitse ituma inzego zombi zigongana icyo gihe abanyamakuru bagaragariza abayobozi ikibari ku mutima ndetse n’abayobozi bagaragaza impungenge zabateraga kudakorana neza n’uru rwego.
Ibi byatumye hafatwa umwanzuro wo gukorana neza ari nabyo ubu impande zombi zishimira.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye taliki 23/12/ 2014, umwe mu banyamakuru ukorera umuseke.com Elise Muhizi yagaragarije abayobozi b’akarere ka Muhanga ko yishimira intambwe imaze guterwa mu mikoranire myiza n’ubuyobozi.
Agira ati «ndashimira ubuyobozi ukuntu bwarushijeho guhindura imyumvire nyuma y’ibiganiro twagiranye, mu minsi ishize, ubwo bwiyemezaga kujya buduha amakuru igihe tuyishakiye, ubu birakorwa kandi n’ibitarakosoka ndatekerezako bizagenda neza».
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko nawe yishimira kuba abanyamakuru noneho bamaze gutuza bakaba bisanga mu buyobozi aho nawe agaruka ku mbogamizi zarangaga impande zombi ubu zakemutse.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga n’abandi bayobozi bafatanyije kuyobora aka karere bavuga ko urwego rw’itangazamakuru ari ingenzi mu gutuma imiyoborere irushaho kunoga kuko rukebura abari kuyoba rukanagaragaza ibitagenda bigakosoka.
Abanyamakuru kandi ngo bashobora no guteza imbere sosiyeti bayigezaho gahunda za Leta aho bagira uruhare mu gutangaza inkuru zigisha abaturage, mu buzima, imibereho myiza n’ubukungu.

Umuyobozi w’akarere agira ati « Ibyifuzo by’abaturage tubibona mu nkuru mwatanze, icya kabiri dukuramo ni uko tumenya uko ibyo twahaye abaturage babyakiriye, ibi bituma tunyurwa n’uko imikoranire igenda inoga, turifuzako uko twakoranye uyu mwaka byazarushaho umwaka utaha ».
Ubuyobozi kandi buvuga ko inama bwagiriwe n’abanyamakuru buzazishyira mu bikorwa kuko ngo umurimo itangazamakuru rukora uhindura byinshi mu muryango nyarwanda.
Mu rwego rwo kurinda ibihano bishobora guhabwa abayobozi badatanga amakuru ku banyamakuru cyangwa abandi bantu bayakeneye, urwego rw’umuvunyi rushinzwe imyitwarire y’abayobozi ruri guhugura abagize inama njyanama z’uturere kurushaho kumenya itegeko ryo gutanga amakuru akenewe gutangazwa n’atagomba gutangazwa.
Uru rwego ngo ruzanahugura abaturage bakajya bagira umuco wo kwaka amakuru kuko ngo birushaho gutuma basobanukirwa ibibakorerwa.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|