Muhanga: 1/5 cy’abamotari ngo ni bo bonyine bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga

Bamwe mu bamotari bakorera mu Karere ka Muhanga baratunga agatoko amakoperative yabo kuba ba nyirabayazana mu gutuma hari abatwara moto batagira impushya zabugenewe.

Abamotari bavuga ko kuba Koperative bibumbiyemo ziba zizi buri munyamuryango ndetse n’ibyo asabwa ngo yemererwe gutwara nta kabuza ari zo zishyigikira abatwara moto nta mpushya bafite.

Abamotari baributswa ko uzajya arenga ku mategeko Polisi izajya umuhana.
Abamotari baributswa ko uzajya arenga ku mategeko Polisi izajya umuhana.

Mu Mujyi wa Muhanga habarurwa Moto zigera mu 1000 ariko ngo abafite impushya zo gutwara babarirwa muri 200 gusa.

Shyirambere Théoneste, umwe mu bamotari bakorera i Muhanga, avuga ko amakoperative aramutse akoze neza abamotari batujuje ibya ngombwa batakongera kubatobera.

Agira ati «Njye mbona mu makoperative yacu harimo gucengana kuko abatagira perime baba bamuzi, abanywa ibiyobyabwenge baba bamuzi, njye mbona byose biterwa na Koperative ».

Uwihoreye Etienne, utwara moto mu Mujyi wa Muhanga, na we uvuga ko hari umubare munini w’abakora uyu mwuga batujuje ibyangombwa bisabwa, ari na bo bahesha isura mbi abafite ibyangombwa.

Mu bamotari babarirwa mu 100 i Muhanga abafite impushya zo gutwara ngo babarirwa muri 200 gusa.
Mu bamotari babarirwa mu 100 i Muhanga abafite impushya zo gutwara ngo babarirwa muri 200 gusa.

Bamwe mu bayobozi ba za koperative ariko bavuga ko kuba umunyamuryango wa Koperative atari ukugira uruhushya rwo gutwara moto gusa kuko n’abandi bemerewe kuzijyamo, cyakora ngo ni ho bashobora kuririrra bajya mu muhanda nta mpushya bafite.

Gutwara Moto nta mpushya zibiteganya, kwiruka babonye abapolis, gutwara basinze, ni bimwe Polisi mu Karere ka Muhanga ivuga ko yongeye guhagurukira, ingamba nshya zabafatiwe zikaba zirimo no kwamburwa moto ndetse no gucibwa amande.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, S.Spt Muheto Francis, avuga ko amakosa ku bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, ari yo ntandaro y’impanuka zikomeye zikunze kwigaragaza ku bamotari.

Akomeza avuga ko kuba hakiri abamotari bahagarikwa n’inzego zibishinzwe muri Polisi bakiruka bigaragaza gushaka guhishira amakosa.

Aganira n’amakoperative y’abamotari, ku wa gatatandatu tariki 16 Gicurasi 2015, S.Spt Muheto yagize ati «Impamvu ibatera guhunga Polisi ni uko mutaba mwujuje ibyangombwa bisabwa, kandi mwibuke ko igihugu kigendera ku mategeko».

Polisi mu Karere ka Muhanga isaba abatagira impushya kuzishaka hagati aho bagahagarika gutwara Moto bitaba ibyo bakirengera ibihano bikomeye ku bigomeka ku mategeko.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka