Muhanda: Umusore uvuga ko yaretse gukora ibyaha byamufungishaga arasaba bagenzi be kubivamo
Ntezirizaza Celestin, umusore w’imyaka 28 wo mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero avuga ko nyuma yo guhura n’ubuzima bubi kubera ibyaha bitandukanye yakoraga, ubu yabiretse akaba anasaba bagenzi be bakibirimo guhindukira amazi atararenga inkombe.
Ntezirizaza uvuga ko yafunzwe imyaka 3.5 mu bihe bitandukanye azira urugomo, atanga ubuhamya avuga ko uretse kuba muri gereza umuntu ahagororerwa ubundi ntakiza gihari bityo utarayijyamo akaba agomba kuyirinda.

Kuri ubu, Ntezirizaza yemera kwerura akajya imbere y’abaturage agatanga ubuhamya, kuko uretse gufungirwa ibyaha yakoze avuga ko yanagurishije imitungo yari afite yose maze akayisesagura ubu akaba ari umukene, icyakora ubu yatangiye gukora udushinga duciriritse ngo arebe ko yakongera akiyubaka.
Ubwo inzego zitandukanye zasuraga umurenge wa Muhanda mu kwezi kw’imiyoborere myiza muri uyu mwaka wa 2014, umuyobozi wa polisi mu karere ka Ngororero, S/SP Yahaya Simugaya Freud, yafatiye ku rugero rw’uwo musore maze asaba abandi baturage kutemera kugwa mu byaha n’amakosa kuko bigira ingaruka.

S/SP Simugaya anasaba abaturage kudatuma Leta na polisi bakoresha imbaraga mu gukurikirana abanyabyaha kuko kwirinda aribo bifitiye akamaro.
Abaturage bo muri uwo murenge hamwe n’abayobozi bazi Ntezirizaza nabo bemeza ko koko yari igihararumbo kuburyo n’abaturage bari basigaye bamutinya ariko ubu akaba aturanye nabo nta kibazo kandi atanga urugero rwo kwisubiraho.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Gedeon Ruboneza, avuga ko muri gahunda zitandukanye z’akarere, uwo musore zafashwa mu guteza imbere ibitekerezo bye byiza birimo imishinga yo kwiyubaka yatangiye ndetse akanayigaragariza ubuyobozi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
woooow,njye ndashim cyane abanyarwanda umutima w’ubutwari basigaye bifitemo, umuntu akiyemeza gushyira hanze ibye kugirango bifashe abandi guhinduka iki nigikorwa cy’idashikirwa igikorwa cy’inyamibwa, iya buri wse uziko yagize ubunararibonye(bubi cg bwiza) mubuzima yabayemo kandi yumvako mukubuvuga byafasha benshi akabuvuga , u rwanda twaba tugana heza cyane