Mugunga: Babangamiwe n’ibiraro bitatu byangiritse bikaba bidindiza ubuhahirane
Abaturage batuye mu Murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke babangamiwe n’uburyo bwo guhahirana n’utundi duce bahana imbibi kubera ibiraro byo muri uwo murenge bigera kuri bitatu byangiritse kuburyo nta modoka ishobora kuhanyura.
Mu Murenge wa Mugunga hari ibiraro bitatu kugeza ubu byangiritse harimo bibiri biri ku mugezi wa Nyarutovu hamwe n’ikindi kiri ku kagezi gatoya gahari ukaba udashobora kuhagera itanyunze ahari bino biraro keretse uzengurutse ukanyura aho bita Kumubuga na Gatonde.
Aba baturage bavuga ko bimaze igihe kirenga amezi abiri kandi bikaba biri ku mihanda itandukanye kuburyo bigoranye kugirango umuntu abe yagenda akazagere mu bindi bice bihana imbibi n’uyu murenge.
Alphonse Rwagasore ni kanyamigezi w’umurenge wa Mugunga avuga ko nkiyo yagiye kugura amatiyo mu Karere ka Musanze bitakimushobokera kugirango ayageze ku Murenge n’imodoka ahubwo bibasaba kugirango babizane byabyikoreye.
Ati “Ingorane dufite nk’ubu ibikoresho mbikura muri Vunga ku mutwe bikarinda bigera hano ariko iyo ari hazima imodoka irabizana ikabigeza hano bigatangira gukoreshwa nta kibazo mfite”.

Rwagasore akomeza avuga ko uretse no kuba azana ibikoresho ku mutwe anabangamiwe n’uburyo iyo bagiye gukora ibiraro byangiritse bisaba kugirango babanze basenye ahanyura amazi abayaragejeje mu baturage bo mu tundi tugari bigatuma imirimo ye isubira inyuma.
Jean Pierre Twahirwa wo mu Kagari ka Nkomane avuga ko bisigaye bigoranye kugirango imodoka zibe zageza cyangwa zavana ibintu mu murenge wa Mugunga kuko bibasaba kuzenguruka kugirango bahagere bitewe n’ibiraro byabo bimaze igihe byarangiritse.
Twahirwa akomeza avuga kuba ibi biraro byarangiritse ari imbogamizi ibazitira kugera neza ku bikorwa by’iterambere birimo imihahirane n’ibindi bice.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Mugunga, Bernard Twagirayezu, avuga ko hari imihanda ibiri yose igera ku Murenge iriho ibiraro byangiritse kuburyo muri iki gihe kugirango imodoka zihagere usanga birimo kugorana cyane.
Ati “hari n’ikiraro kiri ku mugezi witwa Nyarutovu giheruka kugwamo n’idayihatsu (Daihatsu) yari ipakiye amakara ivuye i Muhanga”.
Twagirayezu akomeza avuga ko aho iyi modoka yaguye hamaze gukorwa ku buryo n’imodoka zihanyura gusa bikaba byagorana kugirango hanyure imodoka nini, ariko kandi ngo batewe imbogamizi n’ikiraro kiri ku muhanda wakozwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku iterambere ry’imihanda (RTDA) kuburyo bashyizeho ibiti gusa kandi bikaba bimaze gusaza.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Mugunga asobanura ko ibiti byari bikoze icyo kiraro umurenge udafite ubushobozi bwo kuba wabibona bakaba barandikiye akarere bakereka ikibazo kugirango kazabafashe mu buvuganizi ku kigo cy’igihugu cyita ku iterambere ry’imihanda kugirango kizabafashe mu buryo bwo gukora icyo kiraro.
Ku kijyanye n’ibindi biraro byangiritse ngo umurenge urimo gutunganya ibiti kugirango barebe uburyo byazashyirwaho nubwo imbaraga zabo zidahagije gusa bakaba bazakorwa uko bashoboye; nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Mugunga abisobanura.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|