Mugina: Bemeza ko kubura Paul Kagame ni nko kubura umubyeyi batarakura
Abaturage bo mu murenge wa Mugina, mu karere ka Kamonyi basaga ibihumbi bitanu bitabiriye ibiganiro n’abadepite ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga, bashyigikiye iyo ngingo ihinduka kuko ibangamira ko bongera gutora Kagame kandi kuko bavuga ko kumubura ari nko kubura umubyeyi batarakura.
Babaturage babitangarije Abadepite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde, tariki 24 Nyakanga 2015, mu buhamya batanze bw’ibyo bagejejweho n’imiyoborere myiza irangajw’imbere na Paul Kagame. Bavuga ko bagikeneye ko akomeza kuyobora kugira ngo ibyo bamaze kugeraho bidasubira inyuma.

Mulisa Isae ashima imirongo migari ya politiki ya Kagame. Ati “Sindabona Perezida wagiye guca amavunja mu baturage, sindabona perezida wagiye kurwanya bwaki. Tuvuze ngo paul Kagame nagende, ni nka byabindi umubyeyi apfa agasiga abana batarakura”.
Tuyizere Justin , atangaza ko nk’urubyiruko yifuza ko Kagame Paul ayobora u Rwanda igihe cyose, kugeza ubwo Imana izamuhamagara akajya kuba ambasaderi w’abanyarwanda mu ijuru. Aramushimira umutekano yazanye ku Mugina kuko utuma abaturage bakora baakiteza imbere; ngo “mbere uwagiraga icyo ageraho yahitaga yigira iKigali.”

Uyu musore kandi ashima Perezida Kagame kuba yaragaruye ubumwe bw’abanyarwanda kuko nta bibazo by’amoko bikiharangwa. Ati “Abayeyi bacu batunze indangamuntu zibatera ipfunwe ariko ubu urubyiruko yaduhaye indangamuntu ya Ndi umunyarwanda.”
Ntirenganya Elisee, ukomoka mu miryango y’abahejejwe inyuma n’amateka, ashimangira ubumwe kagame yazanye mu banyarwanda, aho ahamya ko mu butegetsi bwabanje nta muntu wo mu bashigajwe inyuama n’amateka wigeze agira agaciro ngo agire uruhare mu byiza by’igihugu ariko kuri ubu n’abashigajw’inyuma n’amateka bafite umusenateri.
Uyu musore wiga amategeko muri Kaminuza, ngo afite intumbero yo kuzaba umwe mu bayobozi b’u Rwanda kandi ngo ntazaba umuyobozi Paul Kagame atayobora. Ati “ ndashaka kuzayoborana na Paul Kagame, bityo rero ingingo ya 101 igomba guhinduka.”
Abaturage bo ku Mugina ibihumbi 12 mu bihumbi 19 bemerewe gutora, banditse basaba ko iyi ngingo ivugururwa.
Nyuma yo kwemeza ko ubusabe bw’abakabakaba miliyoni enye babisabye bufite ishingiro, Intumwa za Rubanda zamanutse mu baturage mu rwego rwo kumenya uburyo bifuza ko iyi ngingo ivugururwamo. Abo ku Mugina bo, barasaba ko yaha ububasha Paul Kagame akayobora igihe cyose, yazaba atakiriho igasubira uko iri.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo ni data wa benshi.ibye byarandenze Imana yamutoreye inamutoza kuba umukiza numutabazi w’urwanda