Mufti Hitimana avuga ko abayisilamu badakwiye kwitiranywa n’intagondwa

Mufti w’abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, avuga ko inyito ‘Intagondwa z’abayislamu’ ikunze kwifashihwa n’ibitangazamakuru bivuga abakora ibikorwa by’iterabwoba itari ikwiye.

Mufti w'abayislamu mu Rwanda, Sheikh Salim Hitimana asaba Abayislamu kwirinda ababashora mu bibi
Mufti w’abayislamu mu Rwanda, Sheikh Salim Hitimana asaba Abayislamu kwirinda ababashora mu bibi

Impamvu ngo ni ukubera ko intego z’amadini muri rusange, na Islamu irimo, ari uguteza imbere imibereho myiza ya muntu, ikaba atari iyo kwica.

Agira ati “Nta dini yigisha urukundo, yigisha imibanire myiza, yigisha ubumwe ishobora guhindukira nijoro ngo yigishe abantu gukora ibikorwa by’ubuhezanguni, by’iterabwoba, byo kurimbura inyokomuntu.”

Anavuga ko ubundi Islamu bivuga ubumwe, amahoro. Ati “twifurizanya ngo Amahoro y’Imana abe kuri mwe. Ntabwo rero wakwifuriza abantu amahoro y’Imana hanyuma ngo ugaruke ba bantu ubarimbure.”

Anavuga ko aba bagizi ba nabi bamwe bahuje amazina, kandi ko bitwaza idini yabo, ariko ko bakwiye kwitwa abagizi ba nabi nk’abandi bose, kuko ibikorwa bakora ari iby’ubugizi bwa nabi.

Ati “muzabahe amazina n’inyito ijyanye n’ibikorwa bakora. Ni abagizi ba nabi bahisemo guca iy’ubusamo baciye mu buyislamu, bakoresheje izina ryacu, amazina yacu, wenda rimwe na rimwe badukomokamo.”

Abayisilamukazi bahagarariye abandi mu Ntara y'Amajyepfo bajya bafata igihe bakajya gusura bagenzi babo bo mu turere two muri iyi ntara mu rwego rwo kurushaho kumenyana
Abayisilamukazi bahagarariye abandi mu Ntara y’Amajyepfo bajya bafata igihe bakajya gusura bagenzi babo bo mu turere two muri iyi ntara mu rwego rwo kurushaho kumenyana

Asoza iki gitekerezo avuga ko Islamu ntaho ihuriye n’ibikorwa by’iterabwoba, kandi ko ibyamagana cyane ikanabifatira ibyemezo ku buryo butajenjetse.

Mu rwego rwo kwirinda abagizi ba nabi banyura muri islamu bagamije gukora ikibi, abayislamu ubu batozwa kumenyana, kugira ngo hatagira ababazamo baje kubayobya, nk’uko bivugwa n’umusore umwe usengera muri iri dini.

Agira ati “Abayislamu babigishije kumenya abayobozi babo, n’abashyashya bakabamenyekanisha kugira ngo babamenye.”
Ibi byatangiye nyuma y’uko hari ‘abahezanguni’ bagaragaye i Gisagara n’i Rusizi, barimo gushaka kuyobya urubyiruko.

Uyu musore anavuga ko ku giti cye yiyemeje kutemerera ushaka kumwigishiriza mu bwihisho, kuko ngo uwigisha ibizima abivugira ku mugaragaro, atihugikana abantu.

Mufti Hitimana avuga ko bamaze kubona ko urubyiruko n’abagore ari bo bakunze kugwa mu mutego w’ababaha inyigisho mbi z’abashaka kubifashisha mu bugizi bwa nabi, batangije gahunda yo kubashakira ibibazamurira imibereho.

Ni no muri urwo rwego abayisilamukazi bahagarariye abandi mu Ntara y’Amajyepfo, bafata igihe bakajya kuganiriza abayisilamukazi bo mu turere tugize iyi ntara.

Amashuri yisumbuye ya Islamu na yo yatangiye gushyirwamo ibikoresho bifasha urubyiruko kwiga imyuga n’ubumenyingiro, kugira ngo urubyiruko rw’abayisilamu ruzabashe kubona ibyo rukora, bityo abarushuka bazabure aho baruhera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUFTI ararenganya abanyamakuru.Intagondwa (extremists) tubona kuli TV,hafi ya zose ni Abayislamu.Twese tuzi Boko Haram,Al Shabab,AL AQMI,AL Qaeda,ISIL,etc...Bose ni Abaslamu.Reba ibyo bakoreye Twin Towers I New York,US Embassies I Nairobi na Dar es Salam.Reba intambara z’Abaslamu birwanira (Sunnis-Shias) muli Yemen,intambara z’Abaslamu muli Libya,Syria,Irak,Egypt,Mali,Somalia,Niger,etc...MUFTI aho kwamagana Abanyamakuru,nabuze Abaslamu kurwana.Abantu b’Imana nyakuri,ntibarwana,ahubwo barakundana.Nawe azi neza ukuntu n’Abaslamu bo mu Rwanda bajya barwana hagati yabo.Ndibuka igihe barwaniraga ku irimbi I Nyamirambo,Police ikabakiza.
Nyamara ISLAM bivuga amahoro.Nkuko History ibyerekana,na Muhamadi yari umurwanyi ukomeye.Muribuka igitero yagabye I Macca,avuye I Madina.Nibyo bita Hegira.MUFTI anyumve neza.N’abakristu benshi bararwana.Nabo Imana ntibemera.

hitimana yanditse ku itariki ya: 19-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka