Mudende: Babaze inka 50 mu busabane bw’umurenge busoza umwaka wa 2012
Mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka wa 2012 no gutangira umwaka wa 2013, abaturage batuye umurenge wa Mudende mu karere ka Rubavu bakoze ubusabane babaga inka 50.
Abaturage bose b’umurenge wa Mudende bishimira igikorwa cy’indashyikirwa cyo kwifurizanya umwaka basangira akaboga mu gihe hamwe hari abadashobora kubona ubushobozi bwo kukagura. Buri rugo rwinjiramo ibilo bitanu.
Abaturage barenga ibihumbi 29 batuye umurenge wa Mudende bavuga ko bashoboye kongera umusaruro bava kuri toni 5 kuri hegitare bagera kuri toni zirenga 15 kuri hegitare.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mudende, Rukabu Benoit, yongeye guhamagarira abaturage gushyira hamwe kandi bagaharanira ko umutekano mu minsi mikuru, ko badakwiye gusesagura kuko amashuri ari hafi gutangira kandi abana bose bagomba kujya ku ishuri.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Barakabije! Wagira ngo ni muri demokarasi muri 1960. Ubwo se ibilo bitanu mu rugo rutagira frigo, zibikwa zite?
Mwiriwe neza banyamakuru ba KT? Umwaka mushya muhire wa 2013! Ni byiza gukora ubusabane iyo burya umwaka urangiye muri amahoro ntawe utabyishimira n’ubwo abenshi muri abo ngabo barya ako kaboga rimwe mu mwaka!Nashakaga kubaza ngo batubwire umusaruro w’ibyo bongereye kuri ha ibyo aribyo ndetse banatubwire n’uburyo baba barabigezeho bitari mu magambo gusa ahubwo mu buryo bwa technique kandi baduhe n’ingero.Murakoze.
bravo akaboga, ariko mumbwire: ziriyanka zabazwe zaguzwe nande?ese abaturage ntacyobasabwe mbere (amafaranga) yo kugura ziriyanka?murakoze