Mucuruzi irinde gupfunyikira umuguzi mu mpapuro zanditseho no gufungisha utwuma - RSB

Hirya no hino mu gihugu, mu maguriro (Alimantation) cyangwa za Butike, haboneka abagipfunyikira abaguzi mu mpapuro zakoreshejwe, aho akenshi usanga zandikishijeho ikaramu, nyuma yo gupfunyikira abakiriya bagateraho n’utwuma duteranya impapuro (Garafezi).

Zimwe muri emballage zemewe
Zimwe muri emballage zemewe

Akenshi izo emballage ziba zikoze mu makaye y’abanyeshuri yashaje, mu mpapuro bakoreyeho ibizamini by’ishuri, mu ndangamanota z’abo n’ibindi, umukiriya agatahana akanyamuneza avuga ko ahawe serivise nziza nyamara atazi ko ubuzima bwe bushyizwe mu kaga.

Icyo gifuniko cyanditseho, ndetse n’utwo twuma bafungisha, ni kimwe mu bishobora gutera ingaruka umukiriya waje akugana akwizeye.

Umugore w’i Musanze yabwiye Kigali Today uburyo yagiye kugura umuceri, bawufunguye ngo bateke ka kuma bafungishije emballage kagwamo, arateka mu gihe ari kurya k’ubw’amahirwe akumva mbere yo kumira.

Ati ”Nk’umuntu ukunda umuceri, namaze kuwarura ntangira kurya na apeti nyinshi, mu gihe ntangiye kumira nibwo numvise ko harimo akuma, ndwana no kugarura ibyo nari ntangiye kumira, kubw’amahirwe biraza, ndebye nsangamo ka kuma bakoresha bafatanya impapuro.”

Arongera ati “Ndakeka ko ari umukozi wafunguye nabi umuceri nari namutumye kuri butike, ako kuma bari bawufungishije kagwamo agatekanamo, kari kampitanye Imana ikinga akaboko.”

Undi mugore ati “Nanjye ako kuma nari nkamize mu gikoma ku bw’amahirwe mpita nkumva ndakigarura, urumva iyo biba ku mwana w’uruhinja ntabwo byari koroha.”

Gufungisha utwuma twa Garafeze kuri Emballage bishobora guteza ingaruka
Gufungisha utwuma twa Garafeze kuri Emballage bishobora guteza ingaruka

Gupfunyika mu gifuniko cyanditseho no gufungisha utwo twuma, ni kimwe mu bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage, nk’uko Ndahimana Jerôme, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) yabitangarije KigaliToday.

Yagize ati “Buriya uyu muti w’ikaramu (wino), urwo rupapuro rwaciye ahandi hantu hatandukanye, ntabwo uba uzi ikiriho, gusa tubyumve neza gupfunyika ntabwo bibujijwe, uguze umufuka w’umuceri cyangwa isukari w’ibiro 50, uzagenda ubona abantu bashaka ikiro kimwe, ariko ni byiza gukoresha emballage zitigeze zikoreshwa.”

Ndahimana yatanze urugero no ku macupa bapfundikiramo inzoga, avuga ko gupfundikira inzoga muri ariya macupa bisaba kuyasukura cyane, kugira ngo umwanda aba afite utanduza abantu.

Ati “Buriya iyo abantu bamaze kunywa inzoga ntabwo icupa baba bacyitaye ko rizongera gukoreshwa, barikoresha mu bintu bitandukanye, bashyiraho za buji, bakaguriramo za peteroli, amavuta, ntabwo baba bitaye ku isuku yaryo, ziriya emballage zikoze mu mpapuro nazo niko ziba zimeze, ntabwo ushobora kumenya icyavuyemo.”

Arongera ati “Njya nzibona nanjye, uratuma umwana akantu kuri butike ukabona akazanye mu mpapuro zanditseho.”

Ndahimana Jerôme, Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB)
Ndahimana Jerôme, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB)

Umwe mu bacururiza mu Mujyi wa Musanze, yabwiye Kigali Today ko kuba bapfunyikira abakiriya muri emballage zanditseho akenshi babiterwa no kutita ku ngaruka zazo, bagasaba ko bakomeza kwegerwa bagasobanukirwa neza emballage bakwiye gukoresha, dore ko hakiri imyumvire yo kumva ko emballage za kaki zigenewe abifite.

Ndahimana ntabwo yemeranya n’abavuga ko emballage zemewe zihenda cyangwa zireba abakire gusa, abakangurira gukomeza gukoresha iza kaki zimewe n’amabwiriza y’ubuziranenge.

Ati “Tugenda tubishishikariza abacuruzi, ziriya emballage za Kaki, ntabwo buriya zihenze cyane, ariko abantu ntibarabyumva, hakenewe imbaraga mu kubibumvisha, bakajya bakoresha emballage zitaciye ahandi, mu kurinda ingaruka byateza abantu.”

Yagarutse no kubafungisha utwuma duteranya impapuro (garafeze) kucyo bapfunyikiyemo umuguzi, avuga ko bishobora kuteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.

Ati “Hari kole zabugenewe ushobora gufatisha, kuko buriya ugiye gufungura garafeze ikagwamo ikaba wayiteka mu byo kurya byaguteza ikibazo, ni byiza kwirinda garafezi, emballage niba ifite umwanya hejuru biraruta ko wayizinga neza, aho kukoresha ako kuma kuko kagira ingaruka nyinshi ku buzima. Mucuruzi irinde gupfunyikira umuguzi mu mpapuro zanditseho, wirinde no gufungisha utwuma”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wanapfa daa

Wanapfa da yanditse ku itariki ya: 29-05-2024  →  Musubize

Ibaze kweli nka kariya kuma gafata impapuro umuntu aramutse akamize uko byagenda.
Hari abantu bakunda kurya ubugari n’isosi kandi ubugali abenshi babumira bunguri. Ibaze rero kabaye kaguye mu ifu bakaasongeramo, umuntu yarangiza akakamira.
Bikwiye guhagarara mu rwego rwo kurushaho kwirinda no kurengera ubuzima bwacu. Envelope zanditsemo zo zigaragara cyane muri za quincaillerie bazipfunyikamo imisumari, agasima ko ku biro, hari n’aho usanga zikoreshwa no mu masoko y’imbuto hamwe na hamwe.
Bikwiye gukosorwa bitarateza ikibazo rwose.

Charles Prosper GAHAKWA yanditse ku itariki ya: 29-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka