Mu w’2013 ihagarikwa ry’inkunga rizakemurwa n’ishoramari – Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamenyesheje Abanyarwanda ko umwaka mushya wa 2013 ugiye kuba umwaka w’ibikorwa byinshi, birimo kuziba icyuho cy’inkunga zatangwaga n’amahanga, hifashishijwe guteza imbere ishoramari rikozwe n’abenegihugu ndetse n’abanyamahanga.

Yabitangaje mu ijambo risoza umwaka wa 2012, no kwifuriza abaturarwanda n’inshuti zabo, umwaka mushya muhire wa 2013, kuri uyu wa mbere tariki 31/12/2012, mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubukungu bwazamutse ku kigero cya 7.7%, ahanini biturutse ku musaruro w’inganda na servisi wiyongereye ku gipimo cya 13.5%, hamwe na 6% muri rusange, mu bihembwe bitatu by’uyu mwaka ushize wa 2012.

Muri uyu mwaka mushya wa 2013, ubukungu bw’u Rwanda bugiye gushingira ku gukurura abashoramari, bazaza kuziba icyuho cy’inkunga z’amahanga zahagaritswe mu mwaka wa 2012, nk’uko Perezida Kagame yatangaje.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubukungu butiyongereye ku kigero cyifuzwaga muri uyu mwaka ushize, bitewe n’ihungabana ry’ubukungu ku isi, ndetse n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa, yatumye inkunga yagenerwaga u Rwanda ihagarikwa, kubera kurushinja kuyigiramo uruhare.

Perezida Kagame yongeye guhakana ko nta ruhare u Rwanda rwigeze rugira muri iyo ntambara, aho yemeza ko raporo y’umuryango w’abibumbye yashingiye ku binyoma, ndetse ko n’abaterankunga bayihagaritse mu buryo bunyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga, agena ibishingirwaho kugira ngo bayihagarike.

Yagize ati: “Ntabwo intambara yabaye mu gihugu cy’abaturanyi yatewe n’u Rwanda, ntabwo ari byo, n’ababivuga barabizi ko atari byo. Gusa n’ubwo impamvu zitaba iyo ntambara, nakomeje kuvuga ko inkunga ishobora guhagarara igihe icyo ari cyo cyose.”

Yavuze ko iri hagarikwa ry’inkunga rishobora kuzabera Abanyarwanda isomo ryiza, ryo gukora cyane kugirango umuvuduko wo kuva munsi y’umurongo w’ubukene ukomeze urenge miriyoni imwe y’abaturage, bamaze kuvanwa mu bukene kuva mu mwaka w’2005.

Umuyobozi wa Leta y’u Rwanda yishimiye kandi ibyiza byinshi byagezweho mu mwaka wa 2012 mu bijyanye n’imibereho myiza, aho uburezi bw’ibanze bwageze ku myaka 12, buvuye ku myaka icyenda, umubare w’abiga mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza ukaba wariyongereye ku buryo bugaragara.

Yavuze ko mu bijyanye n’ubuzima, impfu ziterwa na malaria zavuye kuri 54% guhera muri 2005, zikagera kuri 6%, muri uyu mwaka ushize wa 2012. Yijeje ko Reta izakomeza kurwanya imirire mibi, ahamya ko ituruka ahanini ku bujiji.

Mu bukungu, Abanyarwanda bahabwa serivisi z’imari bavuye kuri 48% mu mwaka w’2008 bagera kuri 72% mu w’2012, aho inguzanyo zatanzwe nazo ngo zageze kuri miriyari 440, zivuye kuri miriyari 339 mu mwaka wa 2011.

Mu butabera, Reta y’u Rwanda yagiriwe icyizere n’amahanga, ikaba kandi yishimira ko mu mwaka w’2012 hashojwe inkiko gacaca, hagashyirwaho komite z’abunzi zikemura ibibazo byinshi byakagombye kujyanwa mu nkiko, ndetse ngo gereza zizakomeza kuba ibigo ngororamuco kurusha gushyira imbere guhana.

Perezida Kagame yavuze ko ntawakwirara ngo umwaka mushya wa 2013 ufite ibyiza gusa, ariko yijeje ko intwaro u Rwanda rufite yo gutsinda ibibazo bihari, ari umutekano, imiyoborere myiza n’umuco wo kwishakira ibisubizo, aho yafatiye ingero ku nkiko gacaca n’umusanzu watanzwe mu kigega Agaciro Development fund.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

ndashimira president ariko atabare imiryango yababyeyi bacu njye ubivuga ndumwana w’ingabo y’uRwanda kugeza ubu twugarijwe n’imibereho mibi.fite ikibazo cyo kuzabona ibikoresho byuy’umwaka

nyakubawa president wa republic udutabare kandi kwifurije new hopes, new effort, new feeling, new sucess to every Rwandis in mightness name of Jesus.

wisky yanditse ku itariki ya: 1-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka