Mu Rwanda ni aha mbere ku isi abaturage bumva batekanye
Ikigo cyazobereye mu gukora ubushakashatsi ku isi yose cyitwa Gallup cyatangaje ko ku isi yose cyasanze Abanyarwanda aribo ba mbere bumva batekanye kandi bishimiye umutekano bahabwa n’igihugu cyabo.
Mu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 148 mu mwaka ushize, u Rwanda rwabaye urwa mbere aho abarutuye 92% bemeje ko umutekano wabo urinzwe neza kandi igihugu kikaba gifite amategeko meza kandi yubahirizwa n’inzego zose, ndetse n’abarenze ku mategeko bagahanwa.
Muri ubu bushakashatsi, u Rwanda ni urwa mbere, rugakurikirwa n’igihugu cya Georgia na Qatar n’abaturage 91% bishiimiye umutekano n’uko amategeko yubahirizwa iwabo, Singapore ni iya kane n’amanota 89% ; Indonesia na Hong Kong binganya amanota 88%.
Ibihugu bya nyuma muri ubu bushakashatsi aho abaturage bumva batizeye umutekano iwabo ni Afghanistan, Chad na Venezuela aho abaturage batarenze 34% aribo bonyine baba bafite umutekano mu gihugu cyabo.
Ibipimo Gallup yagendeyeho birimo kuba umuturage yumva yizeye inzego za polisi y’igihugu cye, ku buryo igihe agize ikibazo aba yumva yakwitabaza polisi kandi nayo ikamurengera.
Harimo kandi kuba muri icyo gihugu umunturage usanzwe yumva yagenda mu ijoro igihe abikeneye adafite impungenge zo guhohoterwa ndetse no kuba ashobora kumara igihe adatewe n’amabandi cyangwa abamuhohotera iwe mu rugo.
Muri ibi bipimo byose, u Rwanda rwaje ku isonga, abashakashatsi ba Gallup bakaba barasanze Abaturarwanda 92% bishimira umutekano basanga mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ibindi bipimo, aho usanga abaturage bagaragaza uko babona ruswa mu gihugu cyabo, uko akazi gatangwa mu mucyo, uko Leta ifasha abaturage kubona ibyo kurya n’ibikorwaremezo, uko abaturage bishimira kuba mu gihugu cyabo n’ibindi.
Kuri uru rutonde, abatuye mu Rwanda bemeje ko mu nzego za Leta habamo ruswa nke cyane (abantu 12% nibo bemeje ko muri Leta haba ruswa) mu gihe muri Kenya abaturage 96% bose bahamya ko Leta yabo yamunzwe na ruswa.
Muri Nigeria, abaturage 94% bemeza ko Leta yabo irimo ruswa, muri Swaziland na Zambia ni 92%. Igihugu cya mbere ku isi mu kuvugwaho ruswa nke ni Singapore aho ruswa yemezwa n’abaturage 5%.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
FPR nayo yaragowe, ibibaye byose mutishimiye ngo niyo.
Dushyire hamwe nk’abanyarwanda twiheshe agaciro naho amatiku ntaho azatugeza mu iterambere ryu RWANDA.
AHHHHH Ki isi???? muzi ibyo muvuga. ntushobora kwandika mubesha nako mili IKINYAMAKURU CYA FPR .
iyo utari umunyapolitiki contre etat!