Mu Rwanda ngo nta tegeko rizigera rijyaho ryemera ubutinganyi
Mu nama bagiraye na bamwe mu bayobozi mu karere ka Rulindo, itsinda ry’abadepite bane bagize komisiyo ya politike y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, bahumurije aba bayobozi ko mu nteko badateze gutora itegeko ryemerera Abanyarwanda gukora ubutinganyi.
Muri ibi biganiro bagiranye tariki 2/5/2014, abayobozi bagaragaje impungenge bafite ku bijyanye n’ubutinganyi bukomeje gufata ibihugu byinshi by’umugabane w’Afurika, basaba abadepite gukoresha uko bashoboye bakamagana uwo muco wo kuryamana abantu bahuje ibitsina.
Pasiteri Safari Theogene uhagarariye itorero rya ADEPER mu karere ka Rulindo yavuze ko atewe impungenge n’uko ubutinganyi bumaze kugera mu bihugu by’Afurika.
Yagize ati “Kugeza ubu dufite impungenge z’uko ubutinganyi bushobora kugera mu gihugu cyacu. Impungenge turaziterwa n’uko hari ibihugu duturanye byamaze kwemera uwo muco. Turasaba ko abashinzwe gutora amategeko mu nteko mwadufasha ibi bintu ntibitugereho.”

Mu kumara impungenge aba bayobozi, vice prezidante w’iyokomisiyo ya politike y’uburinganire n’ubwuzuzanye Depite Uwayisenga Yvone, yavuze ko nta tegeko ryemera ubutinganyi rizigera ritorwa mu Rwanda, ngo kuko uretse no kuba Imana itabyemera ari no mu bibujijwe n’umuco nyarwanda.
Yagize ati “Ntimugire impungenge nta na rimwe abadepite dushobora gutora itegeko ry’ubutinganyi. Nta n’ibizigera byigwaho kuko ntitwemera ko umuco wacu wangizwa n’ibivuye mu bindi bihugu.”
Depite Uwayisenga ahumuriza Abanyarulindo kimwe n’Abanyarwanda bose muri rusange ko nta butinganyi buzigera bwemerwa mu bana b’u Rwanda.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nagirango mbabaze ni ba ntategeko rihari ryemera ubutinganyi ESE nibura haba harinibahano bigenewe aba bukoresha abandi?
nonese niba ntategeko lizemeza ubutinganyi hari iribuhanira cyangwa ribwamagana nkuko mubuganda babigenje ,kuko kuvuga ngo ntategeko libwemeza ntibihagije dore ko ubutinganyi murwanda buhari.