Mu Rwanda impunzi zashyizwe mu byiciro kugira ngo zihabwe ubufasha

Impunzi zibarirwa mu bihumbi mu Rwanda zashyizwe mu byiciro kugira ngo zishobore guhabwa ubufasha bw’ibiribwa nyuma y’igihe bavuga ko amafaranga bagenerwa ku kwezi ntacyo abamarira.

Hashyizweho gahunda igamije gufasha impunzi zibabaye kubona ibiribwa
Hashyizweho gahunda igamije gufasha impunzi zibabaye kubona ibiribwa

Tariki ya 11 Gicurasi 2021 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP) ryatangaje ko hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) bashyizeho gahunda yo gufasha impunzi kubona ibiribwa hibanzwe ku miryango ikennye kurusha indi.

Ni ibyiciro bitatu zashyizwemo harimo icyiciro cy’impunzi zikennye cyane zidafite aho zikura, izifite nibura ubushobozi bukeya n’izindi zishobora kugira aho zikura.

Umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda Ahmed Baba Fall, atangaza ko inkunga igenerwa impunzi mu Rwanda yagabanutse ndetse zimwe zikagirwaho ingaruka n’igabanuka ry’inkunga kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi.

Ati “Twatangije uburyo bushya bwita ku mpunzi zitishoboye zibabaye kurusha abandi, ba bandi batungwa n’imfashanyo bahabwa nabwo ugasanga ntihagije, icyo tugamije ni ugufasha aba bababaye kugira ngo batagirwaho ingaruka n’ubu buzima.”

Hagendewe ku bisabwa mu gushyira mu cyiciro impunzi, bizajya bifasha UNHCR kumenya abashobora gufashishwa ibiribwa ijana ku ijana, abashobora guhabwa 50% hamwe n’abandi bafite ibyo bakora bibunganira babaho badahawe iyi nkunga y’ibiribwa.

Abakenera gufashwa 100% bazashyirwa mu cyiciro cya mbere kigizwe n’abantu batishoboye kurusha, bazajya bahabwa ibiribwa byose.

Abakenera gufashwa 50% bazashyirwa mu cyiciro cya kabiri kigizwe n’abishoboye byoroheje, bemerewe kubona inkunga y’ibiribwa ariko itangana n’iy’abo mu cyiciro cya mbere.

Icyiciro cya gatatu kigizwe n’impunzi zishoboye zifite ahandi zikura ubushobozi bushobora kuzitunga bakaba badakeneye guhabwa inkunga y’ibiribwa.

Ubuyobozi bwa PAM buvuga ko iyi gahunda izafasha impunzi zidafite ahandi zikura, zikabaho ziteze amaramuko ku nkunga zihabwa.

Edith Heines uhagarariye WFP mu Rwanda avuga ko iyi gahunda izafasha mu gihe abaterankunga mpuzamahanga bahanganye n’ibibazo bikomeye byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Itangazo rya UNHCR na WFP rigaragaza ko ibikorwa byo gukomeza gukurikirana impunzi bizakomeza, cyakora iyi gahunda ireba ibiribwa gusa, naho ibirebana n’amafaranga n’ubundi bufasha bugenerwa impunzi buzaguma uko bwari busanzwe.

Isuzuma rihuriweho n’imiryango nka UNHCR na WFP mu Kuboza 2020 mu nkambi zose zo mu Rwanda ryerekanye ko umubare w’abatishoboye ukomeje kuba mwinshi.

Impunzi zifatwa nk’abatishoboye bakeneye ubufasha bemerewe guhabwa imfashanyo yuzuye y’ibiribwa.

UNHCR ivuga ko ingano y’imfashanyo y’ibiribwa itangwa ku mpunzi biterwa n’inkunga iba yabonetse.

Ishami rishinzwe ibiribwa rigira riti “Niba inkunga itemerera ubufasha bwuzuye, WFP ishyira imbere abababaye cyane.”

MINEMA, UNHCR na WFP bemeza ko impunzi yumva yashyizwe mu itsinda ritari ryo yemerewe kujurira.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2021 nibwo WFP yatangaje ko izagabanya ubufasha bw’ibiribwa ku mpunzi zo mu Rwanda ku kigero cya 60%, guhera muri Werurwe 2021 ku mpunzi zigera ku 135.000 z’Ababurundi n’Abanyekongo ziri mu nkambi zo mu Rwanda.

Umuyobozi wa WFP mu gihugu, Edith Heines yari yagize ati:"Iki ni ikibazo kibi kandi, nta baterankunga bahise batanga, nta kundi byagenda uretse kugabanya ubufasha bwacu ku mpunzi."

WFP igenera impunzi ziba mu Rwanda amafaranga buri kwezi yo kugura ibiryo ku masoko, buri mpunzi igenerwa amafaranga RWF 7,600 angana n’amadolari ya Amerika 7,72.

WFP yari yasabye nibura miliyoni 9 z’amadolari ya Amerika kugira ngo ishobore gufasha impunzi ziri mu Rwanda ariko amafaranga arabura kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

WFP yavugaga ko nubwo inkunga yagabanutse izakomeza gutanga inkunga yuzuye y’imirire igenewe impunzi zagaragaye nk’abatishoboye cyane, nk’abana bari munsi y’imyaka ibiri, abanyeshuri biga, ndetse n’ababyeyi batwite n’abonsa, ndetse n’ababana na virusi itera SIDA n’abarwayi b’igituntu barimo kuvurwa bagera ku mpunzi zose hamwe 51.000 zirimo n’abanyeshuri 37.000 barafashwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi impunzi mu Rwanda mba
Kigali kicukiro ndasaba ubufasha mbayeho nabi mfise umuryango umugore n,umuna umwe maze imyaka umunani8mubuhunzi ntabufasha bwagenewe impunzi none n,umuryango wanjye mudufasha ababishinzwe tumerewe nabi iyi no telephone yacu rwanda0786437897/0787799841mba kicukiro kigarama murakoze kunyumva

Ndayishimiye didier yanditse ku itariki ya: 7-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka