Mu Rwanda hatangiye inama y’Inteko ya EALA

Guhera ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, mu Rwanda hateraniye Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), mu nama y’imirimo y’Inteko rusange izasozwa ku wa 5 Ugushyingo 2022.

Ni inama ibera i Kigali
Ni inama ibera i Kigali

Ni imirimo izayoborwa na Perezida wa EALA, Martin K. Ngoga, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, uzageza ijambo ku bitabiriye iyi nama tariki 1 Ugushyingo 2022.

Ibi bikaba biteganywa n’ingingo ya 64 y’Amasezerano y’ishyirwaho rya EAC, aho Inteko ya EALA iteraniye muri kimwe mu bihugu bigize uyu muryango, Umukuru w’Igihugu wacyo ageza ijambo ku bayigize.

Urubuga rwa Twitter rwa EALA, ruvuga ko iyi nama izamara ibyumweru bibiri, iteranira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu nama yayo ya Gatanu.

Ibiganirirwamo bizibanda ku mishinga itatu y’amategeko irimo ugena ingengo y’imari, umushinga w’itegeko rigenga imicugire ya za gasutamo n’Itegeko rijyanye na Komisiyo ikurikirana ibikorwa bya EAC mu bijyaye n’ubukungu, harimo no gusuzuma raporo zitandukanye zatanzwe na komisiyo z’inteko ishinga amategeko.

Hazasuzumwa kandi raporo ya Komisiyo ishinzwe ibikorwa by’akarere no gukemura amakimbirane ku bijyanye n’ingamba z’ibihugu, mu kugenzura umutekano w’abantu n’ibintu mu ngendo zikorerwa mu biyaga bya Victoria na Tanganyika.

Hari na raporo ku kugeza ubuvuzi kuri bose muri EAC, by’umwihariko mu bijyaye n’icyorezo cya Sida.

EALA imaze kwemeza amategeko 79, aho Inteko Ishinga Amategeko ya EALA ifite inshingano zo gutora amategeko agenga EAC, ndetse no gukurikirana ibikorwa by’uyu Muryango mu rwego rw’amategeko.

Amategeko atangira gukurikizwa iyo amaze kwemezwa n’Inteko, gusuzumwa n’Abayobozi b’Ibihugu bigize Umuryango, ndetse itegeko ryemejwe rihita riba rimwe mu masezerano y’Umuryango rikanahuzwa n’amategeko bijyanye yo mu bihugu bigize Akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka