Mu Rwanda hatangijwe urubuga rugenewe gufasha abagore kumenya amakuru y’ibindi bihugu

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, hamuritswe Urubuga rwiswe ‘50Million African Women Speak Platform (50MAWSP)’, ruje guha ijambo abagore Miliyoni 50 bo muri Afurika binyuze kuri murandasi, aho ubuyobozi bwemeza ko ruzagera no ku bagore bafite ubushobozi buke by’umwihariko abatunze telefoni zo ku rwego ruciriritse.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette

Ni umuhango ku rwego rw’igihugu wabereye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, ku wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, aho witabiriwe na bamwe mu bagore bihangiye imirimo, bivana mu bukene bwari bwarabaye karande mu ngo zabo.

Atangiza ku mugaragaro urwo rubuga, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Bayisenge Jeannette, yamaze impungenge abagore batuye mu byaro bari kure y’ikoranabuhanga, avuga ko Leta ishyize imbaraga mu gushaka uburyo bagerwaho n’urwo rubuga kugeza kuri wa wundi utunze telefoni izwi ku izina rya ‘gatoroshi’.

Ubwo itangazamakuru ryamubazaga ku mpungenge abaturage bo mu byaro bahura na zo, aho bamwe bibagora kuba bagera ku ikoranabuhanga ryifashisha murandasi, Minisitiri Dr Bayisenge yagize icyo abivugaho.

Yagize ati “Ibyo na byo byatekerejweho kubera ko interineti itaragera hose, kandi n’ubwo yahagera hari abadashobora kuyiyishyurira, ni ho dukorana n’ubundi n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo na wa mugore ufite kakandi kitwa gatoroshi, na we abe yakoresha mesaje. Biri muri gahunda kandi bizagerwaho vuba kugira ngo ayo mahirwe agere kuri bose”.

Uwo muyobozi yavuze ko bagiye kumenyekanisha urwo rubuga, ku buryo amakuru yarwo azagera ku bagore bose, aho bagiye gushyira imbaraga mu kurugaragaza ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, ngo ni ngombwa no kubwira abaturage ko kurukoresha biri mu nyungu zabo.

Abagore biteguye kubyaza inyungu urwo rubuga
Abagore biteguye kubyaza inyungu urwo rubuga

Ati “Icyo tugiye gukora ni ukumenyekanisha ruriya rubuga. Mwumvise ko hari abagore bagera kuri 40 bahuguriwe kurusobanurira abandi, mwumvise ko hari ugutanga telefoni, ariko abagore bamenye ko gukoresha ruriya rubuga ari bisinesi, hari n’uwarekaga kugura telefoni zigezweho atabuze ubushobozi, kubera ko azi ko ayikenera ahamagara gusa, ariko naba azi ko ari ya telefoni azakoresha ikamubyarira umusaruro azayigura”.

Urwo rubuga ruhuriwemo n’ibihugu 38 byo mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, mu muryango wa Afurika y’Iburengerazuba na COMESA, rugamije gutanga amakuru no gufasha abagore kwiteza imbere mu rwego rw’ubucuruzi, aho bashobora kuvugana mu bihugu barimo nk’uko byasonanuwe na Bazivamo Christophe, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Avuga ko urwo rubuga rumaze imyaka ibiri rutekerejweho, aho ruhurijweho amakuru ajyanye n’ubucuruzi n’amakuru ajyanye n’ibigo bishobora gufasha mu rwego rwo kubona amafaranga, n’amakuru ajyanye n’ibigo bifasha muri gahunda z’umuntu ushaka kwiteza imbere mu rwego rw’ubucuruzi, abagore bashobora guhererekanya amakuru, bakungurana ibitekerezo bakorana mu bucuruzi muri ibyo bihugu uko ari 38.

Abagore basabwe kubyaza umusaruro urwo rubuga bashyiriweho
Abagore basabwe kubyaza umusaruro urwo rubuga bashyiriweho

Bazivamo avuga ko ruzorohereza abantu mu kazi, aho bazajya bakora ubucuruzi badakoze ingendo. Ati “Ni urubuga rukwiye gushishikarizwa abagore bo mu Rwanda, aho rumaze imyaka ibiri rutegura amakuru ashingiye ku mwimerere wa buri gihugu, kuko buri gihugu gifite amategeko mu rwego rw’ubucuruzi mu rwego rw’imari uvuye mu gihugu ujya mu kindi.

Ushobora kumenya amakuru y’igihugu aho uri udakoresheje ingendo mu bihugu binyuranye, abagore bakaba bashobora gukorana n’uru rubuga twagereranya na za Facebook, gusa ibiriho bikaba bijyanye n’umwimerere w’igihugu urimo”.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo urwo rubuga twatangijwe ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’isi, aho uwo muhango wabereye mu Rwanda muri Kigali Convention Center ku itariki 26 Ugushyingo 2019.

Bamwe mu bagore bishimiye urwo rubuga, bemeza ko ari uburyo buzabafasha kurushaho kumenya amakuru y’ubucuruzi bwo hanze.

Umwe mu bagore bitabiriye umuhango wo gutangiza urwo rubuga yasabye bagenzi be kurukoresha
Umwe mu bagore bitabiriye umuhango wo gutangiza urwo rubuga yasabye bagenzi be kurukoresha

Uwamahoro Ariane, ati “Twahoraga dufite ibyifuzo by’uko twabona ahantu twazajya duhurira n’abandi bantu bafite ubumenyi burenze ubwacu. Nigeze gukoresha stage abanyeshuri bavuye muri Ghana mbereka ibintu dukora, ariko mu by’ukuri wabonaga ko bafite inyota yo kugira aho barebera ibintu dukora natwe bakatwereka ibyabo. Ni ukintu gikomeye kuba badushyiriyeho uru rubuga yaba n’abagore bo mu cyaro nigisha bizaba ngombwa ko bazajya bajya kuri iyo mesaje n’iryo koranabuhanga bakazaryifashisha mu kumenya aho isi igeze”.

Ni urubuga rushamikiye kuri Minisiteri ifite uburinganire n’iteranmbere ry’umuryango mu nshingano, muri buri bihugu bizakoresha urwo rubuga mu gukurikirana imigendekere myiza y’urwo rubuga ku bufatanye n’ibigo binyuranye by’itumanaho muri ibyo bihugu mu gufasha abagore kuborohereza kubona telefoni na murandasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uru rubuga rwose rwari rukenewe,gusa abo bantu bahuguwe kurukoresha natwe batugereho mucyaro,kuko Igihugu cyacu cy’URWANDA cyaduhaye aya mahirwe,dushyire hamwe aya mahirwe dufite tuyabyaze umusaruro,umugore yaguke mubitekerezo no mubikorwa.Murakoze.

Odette yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka