Mu Rwanda hatangijwe Ihuriro ry’abagore bakora mu rwego rw’Imari
Mu Rwanda hatangijwe Ihuriro ry’abagore bakora mu bigo bitandukanye by’imari, n’iby’ubwishingizi bikorera mu Rwanda (Women in Finance Rwanda), kugira ngo babone ahantu bahurira bahugurane, banafatanye.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike ku Isi bifite ama banki ayobowe n’abagore, bituma batekereza uko bakomeza kubiharanira no kugira ngo bazabone ababasimbura mu bihe bizaza.
Ni ihuriro ryatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, rikaba rihuriwemo n’abagore bakora mu bigo by’imari bitandukanye birimo BK, BRD, NCBA, MUA, SANLAM, ECOBANK n’ibindi byinshi byamaze gusaba kuba abanyamuryango ba Women in Finance Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko iryo huriro rizaborohereza kurushaho gufashanya no guhugurana.
Ati “Uyu munsi twabonye amahirwe yo gukorana na CISI (Chartered Institute for Securities and Investment), ni urwego ruri i London, ruhugura abantu mu bijyanye no gucunga imari. Muzi ko dushaka kuba igicumbi cy’ibijyanye n’imari ku rwego rw’Isi, tugomba rero kugira abantu benshi bafite ubumenyi, kandi uku guhura, no guhuza ibikorwa bizatuma tugira amahirwe menshi, afitiye akamaro abagore bakora mu rwego rw’imari.”
Lina Higiro, Umuyobozi wa Women in Finance Rwanda, akaba n’umuyobozi Mukuru wa NCBA Rwanda, avuga ko nk’abagore bakora mu rwego rw’imari batari bafite ihuriro.
Ati “Kandi nk’uko mwabibonye iyo muri hamwe murushaho kubona amahirwe yo gukora ibikorwa byiza, no kwishimira ibikorwa abagore bakora mu rwego rw’imari, bamaze kugeraho mu Rwanda, bikomeza kwishimirwa ariko hanze y’u Rwanda, kubera iki tutabikora hano imbere mu gihugu! Ibyo nabyo ni bimwe mu bikorwa dushaka gukora, twerekana ahari amahirwe yo gukomeza kwiteza imbere, bikazatuma turushaho kwigirira icyizere, bidufashe kwiyubaka.”
Umugenzuzi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iyubahiriza ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye (GMO), Rose Rwabuhihi, avuga ko ihuriro ryatangijwe ari ikintu cyo kwishimira cyane, kubera ko bimwe mu byagiye bidindiza cyane abagore mu iterambere, ari ukutagira ubushobozi bwo kugera ku bijyanye n’imari, kugira ngo babone uko bayikoresha.
Ati “Kubona rero nk’ibigo by’imari birimo abagore, batekereje na bo kugira ngo batange umusanzu wabo, ni ikintu dutezeho ibintu byinshi cyane, kubera ko tubona ko abantu benshi bagiye kubyinjiramo, kandi bakagira abo basanga, bakagira ababafasha, abo bakwitabaza cyangwa ababatera inkunga mu myumvire. Nanone muri bya bigo abo bagore barimo, turatekereza ko na bo bagiye kugira icyo bakora kugira ngo ibyo bahanga, abakiriya baza babasanga cyane cyane ab’abagore, bazajya bareba n’izo ngorane bazaba bafite.”
Umubare munini w’abagore uri mu mirimo mito n’iciriritse, kandi bakaba badakorana n’ibigo by’imari, ibintu GMO ivuga ko kujyaho kw’iryo huriro, bizabagirira akamaro.
Ohereza igitekerezo
|