Mu Rwanda hasigaye Abanyekongo babarirwa mu 1000 bahunze Nyiragongo

Ubuyobozi bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) batangaje ko basigaranye impunzi z’Abanyekongo bahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo zibarirwa mu 1300, mu gihe abandi basabye gusubira mu gihugu cyabo.

Kuva tariki ya 22 Gicurasi 2021 ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyatangiraga kuruka, umubare w’Abanyekongo bahungira mu Rwanda warushijeho kwiyongera bitewe n’amakuru y’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko hari amahindure yanyuze munsi y’ubutaka ashobora kugera mu kiyaga cya Kivu bikaba byagira ingaruka ku batuye Umujyi wa Goma n’abawegereye.

Mu Rwanda habaruwe impunzi zibarirwa mu bihumbi 14 byageze mu Rwanda ariko abageze mu nkambi babarirwa mu bihumbi 5, mu gihe abandi bakiriwe n’imiryango, abandi bishakira ibyumba mu mahoteli.

Uko iminsi igenda ishira ni ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bagenda basubira mu gihugu cyabo, nyuma yo kubona ko ingaruka z’iruka rya Nyiragongo zitakiriho.

U Rwanda nyuma yo kwakira impunzi z’Abanyekongo rukaba na rwo rurimo kwita ku baturage barwo harimo abasenyewe n’imitingito.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imitingito yabaye muri aka Karere yangije amazu abarirwa mu bihumbi bibiri kandi imibare ikomeje kwiyongera.

Ubu abaturage basenywewe amazu barimo kurara mu mahema, abandi bakarara mu bibanza byasenyutse, ariko ubuyobozi burimo kugenda bubafasha mu mirenge kugira ngo ubuzima bugaruke.

Nyiragongo yatumye abantu 415,700 bava mu byabo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (OIM) ritangaza ko Abantu babarirwa mu bihumbi 415 bavuye mu byabo bahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuva tariki ya 22 Gicurasi 2021 berekeza mu bice bya Bukavu, Idjwi, Minova, Kabare, Sake, Rutshuru, Nyiragongo, Lubero, Goma na Butembo, mu gihe abandi bahungiye mu Rwanda.

OIM igaragaza ko muri iyi mibare y’abahunze, ibihumbi 56 bahungiye i Sake-Bweremana bagana i Masisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka