Mu Rwanda hashinzwe umuryango uharanira kwimika "Ubunyafurika"
U Rwanda rwatangije ishami ry’Umuryango Nyafurika Pan African Mouvement/PAM uharanira gukorera hamwe kw’Abanyafurika bagamije kuva mu bukene no guharanira imibereho n’imiyoborere myiza.
Abatorewe kuwuyobora basanga uwo muryango ari gahunda ya Ndi Umunyarwanda yagutse ihinduka ndi Umunyafurika, nk’uko babitangaje ubwo bawutangizaga kuri uyu wa Ku wa gatandatu tariki 8 Kanama 2015.

Protais Musoni watorewe kuba Perezida w’uwo muryango mu Rwanda, yahamagariye abawugize gukomeza urugamba rwo kurwanya ubukoroni kuko ntaho bwagiye mu gihe abanyafurika bagitegeye amaboko abaturage bo ku yindi migabane.
Ati “Ba mpatsibihugu ntaho bagiye, baje mu bundi buryo bwo gutanga inkunga, bwa gisirikare,… ariko nta kuganya, ahubwo reka duhuze imbaraga dukore; uyu muryango uradufasha kwagura gahunda ya ndi Umunyarwanda ikaba ndi Umunyafurika.”

Umukuru wa PAM-Rwanda yakomeje avuga ko abanyafurika ubwabo ari bo bagomba guharanira uburenganzira n’agaciro kabo, “kuko turi abantu nk’abandi bose bibwira ko baturusha agaciro”.
Ladislas Ngendahimana umwe mu bagize uyu muryango usanzwe unakorera Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yatangaje ko basaba Abanyafurika guhuza imbaraga kugira ngo biteze imbere bagendeye ku bikomoka muri Afurika.
Ati “Tugomba kumenya ko n’ibi byuma bikora imodoka bikomoka mu butaka bwacu; ibikora intebe ziva hanze zihenze biba byavuye mu biti bya hano iwacu muri Afurika. Icyo twakora rero ni guhuza imbaraga tukishakira ibisubizo bikomoka ku byacu twifitiye.”

Mu nama y’umuryango wa PAM ku rwego rw’Afurika y’uburasirazuba iteganijwe guteranira mu gihugu cya Kenya mu cyumweru gitaha, abayobozi b’uyu muryango bazaganira ku buryo hakurwaho visa ya ba mukerarugendo b’abanyafurika, kurwanya ibyatera intambara, gushimangira uburyo bakomeza gushyira hamwe no guteza imbere ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore.
Inama y’abagize Umuryango PAM-Rwanda yanatoye abawuhagarariye, ari bo Protais Musoni uwubereye Perezida, Umulisa Henriette akaba amwungirije, Cyrus Nkusi ni Umunyamabanga Mukuru; Senateri Tito Rutaremara, Prof Francois Masabo, Eric Manzi, Musenyeri John Rucyahana na Oswald Burasanzwe, batorewe kuba ba komiseri.
Uyu muryango ugizwe n’abari mu nzego zitandukanye za Leta, iz’abikorera na Sosiyete Sivile, kandi ukaba waritaye ku byiciro bitandukanye birimo abantu bakuru, urubyiruko n’abagore.
The Pan African Mouvement watangijwe n’impirimbanyi zarwaniraga ubwigenge bw’Afurika mu myaka irenga 50 ishize.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|