Mu Rwanda hashinzwe Komisiyo ya EAC ishinzwe siyansi

U Rwanda rwakiriye Komisiyo yitwa EASTECO y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba(EAC) tariki 13 Ugushyingo 2015, ikaba ishinzwe guteza imbere ubumenyi(siyansi), ikoranabuhanga n’ubuvumbuzi.

Iyi komisiyo ngo yitezweho gufasha abatuye EAC kugera ku mibereho myiza n’ubukungu, hashingiwe ku kwibyazamo impano, gusangira ubunararibonye no gukora ubushakashatsi, nk’uko Ministeri ishinzwe imirimo ya EAC mu Rwanda (MINEAC), ibigaragaza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa EASTECO, Mme Ngabirano Gertrude, asaba ko EAC yajya ikora abaterankunga bakaza bafite ibyo bashingiraho bateza imbere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa EASTECO, Mme Ngabirano Gertrude, asaba ko EAC yajya ikora abaterankunga bakaza bafite ibyo bashingiraho bateza imbere.

Ministiri muri MINEAC, Amb. Valantine Rugwabiza, yavuze ko iyi komisiyo izanahuza ibigo bitandukanye mu bihugu bigize EAC, bikazajya bishingira igenamigambi ryabyo ku bushakashatsi, ubunararibonye n’impano cyangwa imishinga y’abantu runaka.

Ati "Hakenewe ubufatanye bw’ibigo by’ubushakashatsi n’ibivumbura udushya kugira ngo tugere ku ntego. Uwashoye imari muri siyansi n’ikoranabuhanga ni we ugera ku iterambere, kandi kuvumbura ntabwo biza nk’amahirwe ahubwo hakenewe uburyo bubyoroshya".

Yijeje ko ubushakashatsi bw’iyi Komisiyo buzakoreshwa, kandi urubyiruko akaba ari rwo ruzahabwa amahirwe yo kujya rwerekana impano rwifitemo, aho yasabye EASTECO guteza imbere amarushanwa.

Yagize ati "Dutangije iki kigo mu gihe u Rwanda rurimo gukora mudasobwa zigendanwa (laptops) n’ibijyana na zo; dushobora gufashanya guharanira ireme ry’izo mashini no kwiga uburyo zizakoreshwa n’ibituma zikora".

Amb Rugwabiza yemeza ko hari icyuho kinini hagati y’ibihugu bigize EAC n’abaturage babyo, asaba gutangira gushaka uburyo cyagabanuka hashingiwe kuri siyansi n’ikoranabuhanga, kongera umusaruro, ndetse no guteza imbere impano bahereye hasi mu baturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa EASTECO, Mme Gertrude Ngabirano, yashimiye u Rwanda kuba rwariteguye mbere y’igihe, rushyiraho komisiyo y’Igihugu ishinzwe imirimo nk’iya EASTECO.

Abayobozi barimo Ministiri muri MINEAC, Amb. Rugwabiza, mu mugoroba wo gutangiza EASTECO kuri uyu wa gatanu.
Abayobozi barimo Ministiri muri MINEAC, Amb. Rugwabiza, mu mugoroba wo gutangiza EASTECO kuri uyu wa gatanu.

Ati "Ubuvumbuzi buracyari mu bitekerezo kurusha kuba mu bikorwa, n’ubuhari ntabwo buhererekanywa", aho atanga urugero ko muri Uganda hari uwavumbuye uburyo bwo gupima indwara ya Ebola n’undi ufite uburyo bwafasha mu iteganyabihe.

Ku ikubitiro EASTECO ngo igiye gukorana n’ibigo bitandukanye mu bihugu bigize EAC, yegeranya iby’ibanze bikenewe mu igenamigambi rya buri kigo, kugira ngo gahunda z’umuryango wa EAC zijye zishingira ku bikenewe n’abaturage.

Mme Ngabirano ati "Turashaka ko abafatanyabikorwa badutera inkunga, bajya basanga hari ibyo twe twifitiye bigomba gutezwa imbere, aho kugira ngo batuzaneho gahunda zabo".

Imishinga itezwa imbere ngo izajya iva mu bikorera no mu rubyiruko, nk’uko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa EASTECO yabitangaje. Iyi komisiyo yatangiye gukorera mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka, ikaba ifite icyicaro mu nyubako ya Telecom House.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

reka twizere ko iyi nama izafasha abanyarwanda gukomeza kungukira muri uyu muryango

Juma yanditse ku itariki ya: 14-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka