Mu Rwanda harimo kubera Inama Mpuzamahanga yiga ku buziranenge bw’ibicuruzwa

Mu Rwanda hatangiye inama ya gatatu mpuzamahanga y’iminsi itandatu yiga ku buziranenge bw’ibicuruzwa ihuriyemo ibihugu bitandatu bya Afurika hagamijwe guhuriza hamwe amabwiriza y’ibijyanye n’ubuziranenge, kugira ngo byorohereze ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Bimwe mu byo iyi nama izibandaho muri gihe cy’iminsi itandatu harimo kuganira ku mabwiriza bazahurizaho y’uburyo ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi, no kureba aho ibihugu bigeze mu gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge no kuyubahiriza.

Iki ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu koroshya no kwihutisha ibijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku mugabane wa Afurika kuko bikiri hasi.
Ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku mugabane wa Afurika buri kuri15%, mu gihe ku yindi migabane nk’uburayi na Amerika bari hejuru ya 60% mu gucuruzanya hagati yabo.

DR Raymond Murenzi umuyobozi wa RSB
DR Raymond Murenzi umuyobozi wa RSB

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) Dr. Raymond Murenzi, avuga ko ibisabwa kugira ngo igihugu gicuruzanye n’ibindi, kigomba kuba gifite uburyo bwo gusuzuma ubuziranenge kandi byubahirizwa.
Ati “nk’u Rwanda Dufite ubushobozi bwo gupima muri za Laboratwari zacu, tukaba twiteguye kuko zemewe ku rwego mpuzamahanga.

Ikindi ni uko dutanga ibirango by’ubuziranenge byacu, nabyo bikaba byemewe ku rwego mpuzamahanga kuko bisuzumwa n’ababishinzwe nibura kabiri mu mwaka.
Kugeza ubu u Rwanda dushobora gucuruzanya na bagenzi bacu b’ibindi bihugu bya Afurika nta nkomyi”.

Dr. Hermogene Nsengimana, umunyamabanga Mukuru wa ARSO
Dr. Hermogene Nsengimana, umunyamabanga Mukuru wa ARSO

Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ry’ibigo bishinzwe ubuziranenge muri Afurika (ARSO) Dr. Hermogene Nsengimana, avuga ko kimwe mu bigikoma mu nkokora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ari uko ibihugu byinshi bya Afurika bidafite ibigo by’ubuziranenge bifite ubushobozi buhagije.

Ati “Ubushakashatsi twakoze n’ibindi bigo bishinzwe ubuziranenge mu mwaka wa 2020, byagaragaye ko ibihugu byinshi bya Afurika 48.3% bidafite ibigo by’ubuziranenge bifite ubushobozi buhagije ku buryo igicuruzwa cyava muri icyo gihugu utongeye kugipima, icyo nicyo kintu gikomeye tugomba gushyiramo imbaraga, ikindi gikomeye ni uguhuriza hamwe abantu bashinzwe ubuziranenge atari ibigo by’ubuziranenge gusa, ahubwo n’abashinzwe amategeko”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda Richard Niwenshuti
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Richard Niwenshuti

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Richard Niwenshuti, avuga ko n’ubwo u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko kandi uyu ari n’umwanya mwiza wo kugira ngo abacuruzi babyaze umusaruro ibyo byiza bashyiriweho.

Ati “Mu karere duhagaze neza, dufite ubucuruzi buhagaze neza ndetse buri no ku gipimo kinini cyane ku bucuruzi dufitanye na RDC wirengagije ibibazo bindi bibaho ariko ubucuruzi hagati yacu buhagaze neza.

Mu kwa gatandatu umwaka ushize twatangiye gucuruza ikawa na Ghana, kuri twebwe ubucuruzi bwambukiranya imipaka twavuga ko duhagaze neza kuko aho dufite imbaraga turazikoresha”.

Akomeza agira ati “Ariko na none birasaba ko tutavuga ko tugeze ahantu heza, abikorera bagomba kubona ayo mahirwe bakayakoresha, tunababwira niba hari n’imbogamizi zigaragara mu bihugu bitandukanye yaba amananiza n’ibindi, bgomba kubivuga.

Iyi n I na yo mpamvu dufata umwanya wo kugira ngo tuganire n’ibindi bihugu tubwizanye ukuri, tugaragaze ikibura, ikigomba kunozwa kiganirweho ugira ngo abikorera bacu ndetse n’ababo binjize ibicuruzwa ku masoko atandukanye”.

Kugeza uyu munsi u Rwanda rufite ibicuruzwa birenga 750 bimaze kubona ibirango by’ubuziranenge byoherezwa hirya no hino ku Isi harimo n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, mu gihe buri mwaka haboneka abikorera bari hagati ya 100-150 basaba ibirango by’ubuziranenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka