Mu Rwanda haribwa ibiro 55.000 by’ingurube buri munsi

Inyama z’ingurube ni zimwe mu zikunzwe cyane mu Rwanda, aho abazirya bazibatije amazina nka ‘akabenzi’, ‘misaya myiza’, ‘inka y’I Butare’, n’andi.

Henshi mu tubari no mu mahoteri izi nyama ziri mu zikunzwe cyane.

Akabari kazwi nka ‘Come Again’ ni kamwe mu dukunze kuriribwamo inyama z’ingurube mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Come Again, Gasana Alex nawe yemeza ko inyama y’ingurube ikunzwe cyane mu Rwanda, kuburyo mu kabari ke mu minsi yashize bacuruzaga ibiro 150 buri munsi.

Gasana avuga ko kubera ko ingurube zisa n’izabuze ndetse n’abazicuruza bakaba bariyongereye ubu ngo basigaye bacuruza ibiro 100 ku munsi.

Imibare igaragazwa n’ihuriro ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda yerekana ko mu Rwanda ubu habarurwa ingurube miliyoni imwe n’ibihumbi 700.

Iryo huriro kandi rigaragaza ko buri mwaka mu Rwanda haribwa toni ibihumbi 20 by’inyama z’ingurube, mu gihe impuzandengo ku biro by’ingurube imwe yorowe neza iba iri hagati y’ibiro 100 na 200, n’ubwo hari izishobora ku birenza.

Ufatiye ku biro 150 kuri buri ngurube, bigaragara ko abantu baba barya ingurube zirenga gato ibihumbi 133 buri mwaka, zingana n’ibiro miliyoni 20 (Toni 20.000 ).

Ibi bivuga ko buri kwezi habagwa ingurube ibihumbi birenga gato 11, ku munsi hakabagwa ingurube 370 zihwanye n’ibiro birenga gato ibihumbi 55.

N’ubwo iri tungo rikunzwe cyane ariko, mu minsi iri imbere abarikunda bashobora kwicwa n’amerwe, kuko aborozi b’ingurube bataka kuba ibiryo byazo byarahenze ku isoko.

Jean Claude Shirimpumu, uhagarariye aborozi b’ingurube mu Rwanda avuga ko ibiryo by’ingurube byazamutseho ku gipimo kiri hejuru ya 20%, akavuga ko bishobora kugira ingaruka ku borozi no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Shirimpumu avuga ko ikiro cy’ibiryo by’ingurube cyaguraga amafaranga 220 y’u Rwanda, cyazamutse kikagera kuri 325.

Uyu muyobozi aheruka kwandikira ibaruwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda anamenyesha uy’Ubuhinzi n’Ubworozi iki kibazo, ndetse anasaba ko hagira igikorwa.

Shirimpumu avuga ko aborozi batumva aho kuzamura ibiciro ku biryo by’ingurube byaba byaraturutse, nyamara kandi bimwe mubyo bikorwamo biboneka mu Rwanda, ndetse n’ibitumizwa hanze bikaba bidasoreshwa.

Ati”Ni ukuvuga ngo imvano y’icyo kibazo sinumva aho umuntu yayishakira. Icya mbere, MINAGRI iravuga ngo abantu barihagije, ibigori byareze I Burasirazuba byareze bibura ababigura kuburyo ikiro cyageze ku mafaranga 80, mu Majyepfo birahari, kandi ibyo binyampeke bigize hafi 70% by’ibikenerwa mu Biryo by’amatungo”

Tukibaza tuti ese ko imisoro bayisonewe, ko nta kibazo tuzi kidasanzwe, byagenze gute”!

Shirimpumu avuga ko nk’uhagarariye aborozi, ajya kwandikira MINICOM na MINAGRI yari atewe impungenge no kuba uko kongera ibiciro bishobora gutera igihombo ku borzoi ndetse bamwe bakaba banabireka burundu, bikanatera igihombo kuri Leta.

Yongeraho kandi koi bi binagira ingaruka ku bakunzi b’inyama y’ingurube, kuko bituma n’umusaruro w’inyama ugabanuka ku isoko.

Ati” Nkubwije ukuri, nanjye ubwanjye ubikurikirana umunsi ku munsi ngabura ibiryo byinshi cyane”.

Ibyo kuba umusaruro w’inyama z’ingurube ugenda ugabanuka kandi binemezwa na Gasana Alex, ufite akabari ‘Come Again’, uvuga ko bajya kuzigura bagasanga ari nkeya.

Ati”N’iyo ugiye ku isoko bigaragara ko kubona inyama y’ihene, iy’inka cyangwa inkoko ari ibintu byoroshye, ariko kubona iz’ingurube ni ikibazo.

Akenshi tugenda dushaka ibiro nka 200, ariko ugasanga habonetse 100 byonyine, ubwo tukajyana ibyo”.

Abafite inganda zikora ibiryo by’amatungo benshi ntibashaka gutangaza byinshi kuri iki kibazo cyo kuzamura ibiciro.

Uwitwa Jean D’Amour ufite uruganda rukora ibiryo by’amatungo ku Mulindi mu karere ka Gasabo yabwiye Kigali Today k obo batazamuye ibiciro, ariko nyamara ntiyashaka kubivugaho byinshi.

Ati”Icyo nakubwira cyo twebwe ntabwo twazamuye ibiciro, kereka niba hari abandi babizamuye kuko hari abantu benshi bacuruza ibiryo by’amatungo”.

Kigali Today kandi yavuganye na Jean Marie Vianney Hatangimana nawe ukorera mu ruganda rwa AFRISOL rukora ibiryo by’amatungo mu karere ka Rwamagana.

Hatangimana udatangaza byinshi kuri iki kibazo yemereye Kigali Today ko ibiryo by’ingurube byazamutse ku biciro koko, ariko yirinda kugaragaza impamvu zabiteye.

Ati”Hari ibiciro byiyongereyeho bitoya. Twongereye guhera mu Ugushyingo 2018. Twongeyeho nk’amafaranga 10”.

Mu gushaka kumenya icyo Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ivuga kuri iki kibazo, Kigali Today yaganiriye na Karangwa Cassien, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.

Karangwa avuga ko ibaruwa bandikiwe n’ihuriro ry’aborozi b’ingurube bayibonye, hanyuma hagashyirwaho itsinda riri gukurikirana icyo kibazo, ngo hamenyekane uko giteye n’icyakorwa.

Ati”Twashatse kubanza gusesengura ngo tumenye icyabiteye,hanyuma tubone kureba icyakorwa”.

Karangwa avuga ko abakora n’abacuruza ibiryo by’amatungo ari abakora ubucuruzi bisanzwe, kuburyo iyo bajya gushyiraho ibiciro batabanza kubimenyesha Minisiteri, ko ahubwo bacuruza bitewe n’isoko.

Yongeraho ko itsinda ryashyizweho ritegerejwe mu byumweru bibiri biri imbere, rikazagaragaza uko ryasanze ikibazo giteye, hanyuma hakazabona gushakwa icyakorwa.

Mu Rwanda habarurwa aborozi b’ingurube 80 biyandikishije nk’abanyamuryango b’ihuriro ry’aborozi bazo, ariko ngo hari n’abandi barenga 200 bahurira mu rubuga rumwe rw’aborozi.

Jean Claude Shirimpumu ubwe ari nawe muyobozi wabo, yoroye ingurube zibarirwa hagati ya 600 na 700

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko iyi mibare buriya bayivana hehe?

Mug yanditse ku itariki ya: 25-02-2019  →  Musubize

Ese iri shyirahamwe ry’aborozi b’ingurube bazi ingurube zibagirwa mu Rugerero mu karere ka Rubavu!!!!

felicien yanditse ku itariki ya: 11-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka