Mu Rwanda hagiye kubera inama n’ibirori byo gutanga ibihembo bya TIME100

U Rwanda ni cyo Gihugu cya mbere muri Afurika kigiye kwakira umuhango wo gutangiza inama, ihuza abantu 100 bavuga rikumvikana, n’itangwa ry’ibihembo ku bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego rwa Afurika, bizwi nka ‘TIME100 Summit and Impact Awards Africa’.

Ni umuhango uzabera muri Kigali Convention Center, tariki 17 Ugushyingo 2023, ku bufatanye bwa #VisitRwanda ndetse n’ikinyamakuru TIME, gikora urutonde rw’abavuga rikumvikana ku Isi.

Ku ruhande rw’inama ya TIME100 Summit Africa, abazatanga ibiganiro barimo Umuyobozi mukuru wa InstaDeep, Karim Beguir, uwahoze ari intumwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ushinzwe urubyiruko, Aya Chebbi, Uwashinze Amini akaba n’umuyobozi mukuru wayo Kate Kallot na Ambasaderi wa Loni ku mihindagurikire y’ibihe, Bogolo Kenewendo.

Hari kandi Aambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) akaba n’umusizi, Emi Mahmoud, Umuyobozi wa WRI muri Afurika, Wanjira Mathai, Umuyobozi mukuru wa Embrace Foundation, Sindy Zemura-Bernard na Elizabeth Wathuti washinze Green Generation Initiative.

Abanyacyubahiro muri ibi bihembo bya TIME100 Impact Awards barimo Danai Gurira, Ellen Johnson Sirleaf na Fred Swaniker, na bo bazatanga ibiganiro muri iyo nama nk’abajyanama.

Mu biganiro bizatangwa n’aba bayobozi ku rwego mpuzamahanga n’akarere, abavuga rikumvikana, impuguke n’abagize umuryango mugari wa TIME100, hazibandwa ku gushaka ibisubizo ku bibazo byihutirwa Isi ihanganye nabyo, haba mu Karere no ku Isi muri rusange, ndetse n’ingamba zikwiye gufatwa mu kubaka ejo heza hazaza.

Umuyobozi Mukuru wa TIME, Jessica Sibley, yavuze ko bishimira gutangiza bwa mbere itangwa ry’ibihembo bya TIME100 ku rwego rwa Afurika, mu gushimira abantu baba barakoze ibikorwa by’indashyikirwa, ndetse bikaba iby’agaciro kuba iki gikorwa ku nshuro yacyo ya mbere kizabera mu Rwanda.

Na ho Umwanditsi Mukuru wa TIME, Sam Jacobs, yavuze ko batewe ishema no kwifatanya n’itsinda ry’abayobozi bakora ibikorwa by’indashyikirwa, ndetse bakanahabwa ikaze mu muryango mugari wa TIME100.

Ati “Ibihembo bya TIME100 ku rwego rwa Afurika, bigamije kugaragaza ubwitange bw’abantu bakora ibikorwa by’ingirakamaro ku Isi.”

TIME ni ikinyamakuru kimaze imyaka 100 kigeza amakuru atandukanye ku bantu barenga Miliyoni 120 hirya no hino ku Isi, binyuze mu kinyamakuru cyacyo, kuri Interineti ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka