Mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo ku bateza imbere abafite ubumuga
Ikigo 1000 Hills Events kirimo gutegura gahunda yo gushimira binyuze mu gutanga ibihembo bizahabwa ibigo, inzego zinyuranye n’abantu bagira uruhare mu guteza imbere abafite ubumuga binyuze mu gukorana na bo cyangwa kubakorera ibintu binyuranye.
Ni ibihembo byiswe ‘Rwanda Disability Inclusion Awards’ iki kigo kikaba gisobanura ko ikiciro cy’abafite ubumuga hamwe gikunda guhezwa muri ghunda ziteza imbere abantu ariko ko hari bamwe barenze iyo myumvire bakemera gukorana n’abafite ubumuga cyangwa se ababafasha mu buryo bunyuranye bwo kwisanga mu gukora nk’abandi bose.
Nathan Offo Ntaganzwa uyobora 1000 Hills Events yavuze ko bagize icyo gitekerezo bagamije ko abafite ubumuga biyumvamo ukudahezwa mu muryango mugari nk’uko inyito y’ibi bihembo ibivuga.
Yakomeje ati: “Intego nyamkukuru ni ukugira ngo dushishikarize abikorera ko badakwiriye guheza abafite ubumuga. Leta ifite ibyo ikora ariko na twe nk’abikorera hari ibyo twakora ngo tuyishyigikire. Tuzahemba n’ibigo bifasha Leta muri gahunda yo kudaheza abafite ubumuga kugira ngo n’bandi babonereho. Bifite inyungu nyinshi harimo no gufasha abafite ubumuga kwitinyuka bagahanga akazi mu gihe bashyigikiwe kandi sosiyete nziza ni izamukiye rimwe”.
Twagirimana Eugène ushinzwe ubuvugizi n’ubushakashatsi mu Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) avuga ko ibi bihembo ari igikorwa cyiza gishimangira ihame ryo kutagira usigazwa inyuma kuko afite ubumuga. Avuga ko kandi bizafasha umuryago mugari by’umwihariko abikorera kumva ko ubumuga budakuraho ubushobozi ubufite afite kandi ko ari uburengnzira bwabo guhabwa amahirwe nk’ay’abandi bose mu kazi.
Akomoza ku mpamvu ikigo 1000 Hills Events cyateguye iki gikorwa, yavuze ko ari uguha agaciro abantu bazirikanye gukorana n’abafite ubumuga aho gushyira imbere inyungu ziheza uruhande rumwe. Bivuze ko icya mbere kizaba kigamijwe ari ugushimira abo bantu ku bw’iyo ntambwe bamaze gutera.
Iki gikorwa kinakubiyemo ubukangurambaga giteganyijwe gusozwa ku itariki ya 1 Ukuboza 2023 gisozanywe n’icyumweru cyahariwe abafite ubumuga kizaba cyatangiye kuri 27 Ugushyungo kirimo ibikorwa bitandukanye bishimangira umunsi ngarukamwaka mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga uzizihizwa ku itariki ya 3 Ukuboza 2023.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Byaba byiza mwongeye kwibukiranya ni 3 Ukuboza. (Umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga). Murakoze.
Birashimishije cyane. Kandi Birakwiye. Bravo!! Iki gitekerezo ni inyamibwa.