Mu Rwanda hagiye gukorwa ibarura rusange ry’abantu bafite ubumuga

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko guhera mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, mu Rwanda hatangira gukorwa ibarura rusange ry’abantu bafite ubumuga, rikazatangirana n’ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Mu gihe hategerejwe ibarura, MINALOC ivuga ko mu rwego rwo kurushaho kunoza uburyo bwo kwita ku mibereho y’abafite ubumuga, hamaze kunozwa no kubashyira mu byiciro, ndetse hanarebwa ibyo bakeneye, kuko ikigamijwe ari ukugira ngo, mu igenamigambi harebwe uburyo bwiza bwo gukomeza kunoza imibereho myiza y’abafite ubumuga.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC, Huss Monique, avuga ko ibarura rusange ku bantu bafite ubumuga rizatangira muri Nyakanga uyu mwaka.

Ati “Ni ibarura rizakorwa mu gihugu hose, rizatangira muri Nyakanga, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari tugiye gutangira. Icyo rizaba rigamije ni ukugira ngo tumenye neza umubare w’abantu bafite ubumuga, ibyiciro barimo, ndetse n’ibyo bakeneye by’ibanze, kugira ngo bifashe igenamigambi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) Emmanuel Ndayisaba, avuga ko kutagira umubare nyawo w’abafite ubumuga ari ikibazo, ariko ngo n’uwo bafite babonye ibyo bakeneye byabafasha kurushaho.

Ati “Twahuye n’ibarura ry’abaturage rya 2012, abo na bo ni abantu benshi cyane bageze ku 446,000 ndetse natwe twari twatangiye kubashyira mu byiciro, dufite hafi 154,000 twabashyize mu byiciro tureba ibyo bakeneye, ubumuga bafite. Abo na bo tuzi ku bwacu baramutse bafashijwe bagaterwa inkunga ifatika, bakazamuka cyaba ari ikintu gikomeye cyane”.

Mu ibarura riheruka gukorwa muri 2014/2015, ngo bageze hagati bakomwa mu nkokora n’uko ingengo y’imari yari yateganyijwe yababanye nkeya, bigeze hagati bihagarara ritarangiye.

Kuri ubu ibarura rusange riteganyijwe muri Nyakanga, rizabanza gukorerwa igerageza mu Karere ka Gasabo, ubundi rikomereze no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu, bikazajyana n’ingengo y’imari izaba yateganyijwe.

Nyuma y’iryo barura ngo hazatekerezwa uburyo abafite ubumuga, babugize bakiri bato cyangwa ubwatewe n’impanuka, bazajya babarurirwa mu mirenge yabo, bakaba ari ho bashyirirwa mu byiciro, nk’uko bikorwa ku bandi igihe bashyirwa mu byiciro by’ubudehe, batiriwe bajya kubikorera ku rwego rw’igihugu, ahubwo urwo rwego rukazajya rukora akazi ko kubyemeza gusa.

Ibi ngo bizafasha kuba umuntu azajya abikorera igihe, hatabayeho gutegereza kuko yacikanywe, bikamusaba gutegereza irindi barura rizakorwa mu gihe cy’imyaka runaka nk’uko bikorwa ubu.

Kuri ubu ibarura rusange ku bantu bafite ubumuga, rizakorwa urugo ku rundi, bitandukanye n’ibarura rindi ryakozwe, kuko ubushize bibandaga ku birebana n’ubuzima gusa, ariko ubu hakazarebwa imbogamizi ziterwa n’ubumuga umuntu afite, harebwe ibyo yagenewe, ibyo yahawe, mu nzego zitandukanye, kugira ngo bizafashe gutanga amakuru atandukanye azatuma hategurwa igenamigambi rihamye, rizafasha gukemura ibibazo by’abantu bafite ubumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyo gahunda y’ibarura ry’abantu bafite ubumuga ninziza kuko rizatuma hamenyekana imibare yabantu bafite ubumuga kugirango bitabweho.

NIYIBIZI Jean d’amour yanditse ku itariki ya: 24-06-2022  →  Musubize

Statistics zerekana ko abantu bamugaye ku isi barenga 1 billion (milliard).Harimo abagera kuli 466 millions batumva neza.Ariko tujye twibuka ko imana iteganya kuzakuraho ubumuga burundu nkuko ijambo ryayo rivuga.Ibyo bizaba mu isi nshya dutegereje ivugwa muli petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13.Izaturwamo gusa n’abantu bumvira imana.Abandi bazayikurwamo.

masengo yanditse ku itariki ya: 24-06-2022  →  Musubize

Iyo gahunda y’ibarura ry’abantu bafite ubumuga ninziza kuko rizatuma hamenyekana imibare yabantu bafite ubumuga kugirango bitabweho.

NIYIBIZI Jean d’amour yanditse ku itariki ya: 24-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka