Mu Rwanda hafashwe imyanzuro yatuma ruswa igabanuka

N’ubwo mu Rwanda hari intambwe nziza imaze guterwa mu kurwanya ruswa, imibare igaragaza ko itaracika burundu, iyi ikaba ari yo mpamvu hakomeje gufatwa ingamba zigamije kuyihashya kuko imunga ubukungu bw’abantu ku giti cyabo, ubw’Igihugu, ndetse ikadindiza n’itangwa rya serivisi nziza.

Abahagarariye inzego zitandukanye biyemeje gufatanya mu kurwanya ruswa
Abahagarariye inzego zitandukanye biyemeje gufatanya mu kurwanya ruswa

Ni muri urwo rwego inama y’iminsi ibiri yaberaga i Kigali yafatiwemo imyanzuro yagira uruhare mu kugabanya imibare y’abishora muri ruswa, mu gihe iyo myanzuro yaramuka yubahirijwe.

Iyo nama yateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ifatanyije n’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), ihuza abantu bo mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Izo nzego ziyemeje kurushaho gukorana no guhanahana amakuru yafasha mu gukumira ruswa.

Basabye kandi ko mu ngengo y’imari y’inzego za Leta hashyirwamo igice cyagenewe ibikorwa by’ubukangurambaga mu kurwanya ruswa no kwigisha abantu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Biyemeje ko kandi by’umwihariko abakora muri izo nzego bashinzwe kurwanya ruswa bagiye kongererwa ubushobozi n’ubumenyi cyane cyane ku mategeko ajyanye no gukumira ruswa.

Mu bindi biyemeje harimo gushishikariza abantu gusaba serivisi bakoresheje ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwizewe bwo gukumira ruswa.

Inzego za Leta ubwazo ngo ntizakumira ruswa zonyine, ahubwo ngo zizafatanya n’iz’abikorera ndetse na sosiyete sivile, kugira ngo ingamba zo kurwanya ruswa no kubahiriza uburenganzira bwa muntu zizabashe gutanga umusaruro.

Abakigira ubwoba bwo gutanga amakuru kuri ruswa na bo barashishikarizwa kubohoka bakabivuga, cyane ko hari n’itegeko ribarengera.

Mu bindi bizashyirwamo ingufu harimo kugaruza umutungo bigaragara ko unyerezwa muri ibyo bikorwa bya ruswa, by’umwihariko inzego zirwanya ruswa mu gihugu zikazarushho gukorana n’izo mu mahanga kugira ngo hagaruzwe umutungo unyerezwa ukoherezwa mu mahanga.

Abari muri iyi nama bamaganye n’ibikorwa bijya bigaragara byo guhishirana no gushyigikirana kw’abaka n’abatanga ruswa, kuko bibangamira iperereza riba rigamije gutahura abishora mu byaha bya ruswa.

Imibare iherutse gushyirwa ahagaragara n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) igaragaza ko mu mwaka ushize urwego rw’abikorera rwagaragayeho ibikorwa bya ruswa ku gipimo cya 20,4%, urwego rw’ubucamanza ruza ku gipimo cya 28,9% naho Polisi yo mu muhanda iza ku gipimo cya 15,2% bivuye kuri 12%.

Imibare kandi igaragaza ko abatanga ruswa mu cyaro bangana na 66,5% ugereranyije no mu mujyi, mu gihe abagabo batanga ruswa bari ku kigero cya 53%.

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi igaragaza ko abantu 231 bahamwe n’ibyaha bya ruswa mu mwaka wa 2019-2020. Iyi mibare yariyongereye mu mwaka ukurikiyeho wa 2020-2021 kuko muri uwo mwaka abahamwe n’ibyaha bya ruswa ari 286.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 52 mu bihugu 180 byo ku Isi mu kurwanya ruswa, nk’uko raporo y’Umuryango Transparency International yo mu mwaka wa 2021 ibigaragaza.

Inkuru bijyanye:

Abahishira ruswa barasabwa gushira ubwoba bagatanga amakuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka