Abahishira ruswa barasabwa gushira ubwoba bagatanga amakuru

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Marie Claire Mukasine, avuga ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu kumenyesha abaturage uburenganzira bwabo cyane cyane ku bijyanye no kudahishira ababaka ruswa.

Icyakora n’ubwo hari ibimaze kugerwaho mu kwamagana ruswa, ngo abakigira ubwoba bwo gutanga amakuru bakwiye kubohoka bakabivuga, cyane ko hari n’itegeko ribarengera.

Ibi Mukasine yabigarutseho mu nama y’iminsi ibiri ibera i Kigali yiga ku ngaruka za ruswa ku burenganzira bwa muntu. Ni inama ihuje abantu bo mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Yateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ifatanyije n’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Marie Claire Mukasine, avuga ko ibipimo bya ruswa hari hamwe bigenda bigabanuka, ariko hakaba n’ahandi bigaragara ko byiyongera, akaboneraho gusaba abaturage kurushaho kwamagana aho babonye ishaka gutangwa cyangwa aho babonye ushaka kuyaka.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu, Marie Claire Mukasine
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Marie Claire Mukasine

Yagize ati “Abantu bagenda bakangurirwa kuyamagana no kuyivuga igihe irimo ishaka kuba. Hari n’itegeko rirengera abatanga amakuru, ku buryo nta ngaruka zimugeraho igihe yatanze ayo makuru. Icyo rero ni ikintu gifasha, kigatuma na ba bandi bayihishiraga noneho bashira ubwoba bakabivuga.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Theophile Mbonera, avuga ko kuba mu Rwanda harashyizweho itegeko ryihariye rihana icyaha cya ruswa, ndetse kigashyirwa no mu byaha bidasaza, bizatuma abaka n’abatanga ruswa bacika intege.

Ni byo yasobanuye ati “Ibi bivuze ko igihe cyose cyazaguhamira, ntabwo ushobora kwitwaza ko umaze igihe kinini cyane utagikurikiranwaho nk’uko bibaho mu byaha bimwe na bimwe cyangwa se byinshi, ngo witwaze ko noneho utakigikurikiranweho. Ibyo na byo ni ikintu gikomeye gica intege umuntu ushobora kumva ko yabashije gutsinda urugamba rwa ruswa imukekwaho.”

Bamwe mu bahagarariye imiryango itari iya Leta na bo batumiwe muri iyi nama nk’abagira uruhare mu gufasha abaturage guharanira uburenganzira bwabo. Bavuga ko kimwe mu byo bagiye gufasha abaturage ari ugukomeza kubungura ubumenyi ku mategeko abarengera no kubashishikariza kwamagana ababaka ruswa kugira ngo babahe serivisi runaka.

Mutakwasuku Yvonne avuga ko biyemeje gukomeza gufasha abaturage gusobanukirwa uburenganzira bwabo bwo kurwanya ruswa
Mutakwasuku Yvonne avuga ko biyemeje gukomeza gufasha abaturage gusobanukirwa uburenganzira bwabo bwo kurwanya ruswa

Mutakwasuku Yvonne wo muri sosiyete sivile ati “Tubongerera ubushobozi mu buryo bw’ubumenyi. Hari igihe usanga umuntu atazi neza ibyo yemerewe cyane cyane biri mu mategeko. Icyo gihe rero twebwe icyo dukora ni ukubishyira mu buryo bw’amahugurwa, mu buryo bw’ibiganiro byoroshye ku buryo amategeko yose yasohotse amurengera abasha kuyumva.”

Imibare iherutse gushyirwa ahagaragara n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) igaragaza ko mu mwaka ushize urwego rw’abikorera rwagaragayeho ibikorwa bya ruswa ku gipimo cya 20,4%, urwego rw’ubucamanza ruza ku gipimo cya 28,9% naho Polisi yo mu muhanda iza ku gipimo cya 15,2% bivuye kuri 12%.

Imibare kandi igaragaza ko abatanga ruswa mu cyaro bangana na 66,5% ugereranyije no mu mujyi, mu gihe abagabo batanga ruswa bari ku kigero cya 53%.

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi igaragaza ko abantu 231 bahamwe n’ibyaha bya ruswa mu mwaka wa 2019-2020. Iyi mibare yariyongereye mu mwaka ukurikiyeho wa 2020-2021 kuko muri uwo mwaka abahamwe n’ibyaha bya ruswa ari 286.

Kuri ubu Leta y’u Rwanda ifatanyije n’imiryango itandukanye bararebera hamwe ingamba zatuma ruswa irushaho gukumirwa kuko imunga ubukungu bw’abantu ku giti cyabo, ubw’Igihugu, ndetse ikadindiza n’itangwa rya serivisi nziza.

Abahagarariye inzego zitandukanye biyemeje gufatanya mu kurwanya ruswa
Abahagarariye inzego zitandukanye biyemeje gufatanya mu kurwanya ruswa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka