Mu Rwanda hacyenewe imirimo 200000 itari ubuhinzi buri mwaka

Ibiganiro byo ku munsi wa gatatu w’umwiherero uhuriwemo n’abayobozi bakuru b’igihugu ubera mu karere ka Bugesera byibanze ku guhanga umurimomu Rwanda. Abayobozi basanze hacyenewe nibura guhangwa imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, kongera ubumenyi n’ingufu z’amashanyarazi kugira ngo ishoramari ryiyongere.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yerekanye ko mu gihe muri 2020 Abanyarwanda bazaba bagera kuri miliyoni 13 hakwiye gutezwa imbere inganda nto n’izicirirtse, guteza imbere ishoramari, guteza imbere izamuka ry’imijyi no kugerageza guhuza ubumenyi bukenewe ku mirimo kugira ngo intego u Rwanda rufite ishobore kugerwaho.

U rwanda rufite intego ko 50% by’Abanyarwanda bazaba bafite imirimo idashingiye ku buhinzi muri 2020.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2010 bugaragaza ko imirimo yari imaze guhangwa idashingiye ku buhinzi yari miliyoni imwe n’ibihumbi 400.

Uretse ikibazo cy’ubumenyi n’ingufu z’amashanyarazi, hagaragajwe ko amabanki yaka ingwate iyo agiye gutanga inguzanyo ndetse n’abantu bakora ibikorwa bimwe aho kwiga imyuga ari imbogamizi mu kwihangira imirimo bikaba bigomba kwitabwaho.

Perezida Kagame ukomeje kuyobora uyu mwiherero yashimangiye ko impamvu ishoramari ritiyongera mu Rwanda bikomoka ku kutongera ubumenyi bw’Abanyarwanda no kutongera ingufu z’amashanyarazi.

Yabisobanuye muri aya magambo: “ntabwo abashoramari bazaza gukorera mu mwijima, bazaza gukora iki? Nibaza bizabasaba kwizanira abantu bazabakorera kandi birahenze birakwiye ko amashanyarazi akwirakwizwa hanyuma n’Abanyarwanda bakongerwa ubumenyi ngiro”.

Umwiherero umaze iminsi itatu bikaba biteganyijwe ko usozwa kuri uyu wa kabiri tariki 06/03/2012.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka