Mu Rwanda habonetse amavuta ya moteri arinda imodoka gusaza vuba

Impuguke mu bukanishi bw’imodoka, Enjeniyeri(Eng) Venuste Hategekimana, avuga ko habonetse amavuta ya moteri arinda ibyuma by’imodoka (cyangwa indi mashini) gusaza vuba, kandi akayifasha gutwika neza lisansi na mazutu, bigatuma idasohora imyotsi ihumanya ikirere n’umwuka uhumekwa.

Eng. Hategekimana avuga ko ayo mavuta yitwa X-1R y’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’ikirere n’isanzure NASA ubu acuruzwa mu Rwanda, akaba arinda ibyuma by’imodoka n’izindi mashini gukubanaho no kwangirika, bigatuma imodoka idasaza vuba.

Eng. Hategekimana avuga ko uburemere bw’ayo mavuta bungana na garama 1.27/cm3 buruta ubw’amazi bwo buba bungana na garama 1/cm3, bigatuma ayo mavuta acengera mu byuma imbere akabirinda kuvunguka mu gihe byikuba ku bindi.

Yasobanuye ko ayo mavuta iyo ashyizwe mu byuma bya moteri y’imodoka, yomora imyanda y’amakara ikomoka ku itwikwa rya lisansi(essence) cyangwa mazutu, hagasigara ubuhumekero buhagije kandi hagasohoka ivu aho gusohoka imyotsi ihumanya.

Ni mu gihe imodoka itakoresheje ayo mavuta igenda ibika ya myanda mu ziko rya moteri yayo ryitwa ‘Cylindre’, iyo hatinze gukorerwa isuku mazutu cyangwa lisansi bikaba bitabasha gutwikwa neza muri moteri ngo bitokombere, akaba ari yo mpamvu hasohoka imyotsi myinshi ihumanya.

Eng. Hategekimana abigereranya n’iziko ritabanje gukurwamo ivu mbere yo kongera gucanwamo, aho bituma inkwi zashyizwemo zidashobora kwaka neza ngo zitange umuriro mwinshi, ahubwo ko zirekura imyotsi myinshi hakanasigara amakara (ari byo byitwa ‘Monoxide de Carbone’) aho gusigara ivu.

Eng. Hategekimana agira ati “Ikintu cyose kijojoba iyo cyikubise mu ziko(muri cylindre y’imodoka) kiracumba (umwotsi), ari na byo bisohoka ari umwuka witwa ‘Monoxide de Carbone’ uhumanya ikirere nabi cyane, bikanateza abantu kurwara ntibashobore guhumeka, ariko iyo (muri moteri) hamaze kuzibuka (kubera amavuta ya X-1R) ntabwo kwa gucumba kongera kubaho”.

“Imyuka yasohokaga ijya mu kirere ntabwo yongera kuza kuko essence noneho iba irimo gushya yose, iyo karubone(essence yahiye) rero yagombye gusohoka ari nka rya vu ryo mu ziko ryo riba nta kibazo ryateza, aho risohokera habamo icyuma kirihindura rikaza rimeze nk’amazi”.

Iyi mpuguke mu bijyanye n’imikorere y’imodoka ivuga ko amavuta ya X-1R y’ikigo NASA acuruzwa mu Rwanda n’ikigo cyitwa Clean Sky Trading, atuma moteri y’imodoka n’ibindi byuma bibasha kuramba, bigakumira ko imodoka zishaje zikurwa mu muhanda.

Ibi kandi bishimangirwa n’Umukozi mu Kigo gitsura ubuziranenge(RSB), Samuel Mporanzi, uvuga ko basanze amavuta ya X-1R yujuje ubuziranenge butuma imodoka n’izindi mashini zidasohora imyuka ihumanya.

Mporanzi yagize ati “Imyuka ihumanya ikirere iragenda iba myinshi ndetse hari n’ibinyabiziga tubona bikuze cyane ku buryo tutabifata ngo tubijugunye habonetse ubundi buryo bwatuma bikomeza gukora, ariko icyo byangizaga cyagabanutse”.

Ikigo Clean Sky Trading kivuga ko amavuta ya X-1R agabanya ihumana ry’ikirere ku rugero rwa 90%, akanongera uburambe bw’ikinyabiziga ku rugero rwa 47%.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (EPA), bwagaragaje ko imodoka imwe isanzwe isohora toni 4 n’ibiro 600 by’imyuka ihumanya ikirere buri mwaka.

Ni mu gihe Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro mu Rwanda kigaragaza ko kuri ubu hari ibinyabiziga birenga ibihumbi 220 mu gihugu binywa lisansi cyangwa mazutu.

Uwabishyira mu mibare yabona ibinyabiziga mu Rwanda bisohora imyotsi ihumanya ikirere ingana na toni zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 12 buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva ibyo ari publicité z’ubucuruzi kuberako amavuta meza akora km ziri hagati ya km 20000 na 30000km bitewe nuko ikoze.ubwo se imodoka yasohora gute umwotsi uhumanya kandi ifite filtre à particules?keretse Vanne Egr yayo ifite ikibazo.Ndumva ahubwo mwatubwira viscosité yayo mavuta uko ingana

Kare Mous yanditse ku itariki ya: 17-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka