Mu Rwanda habaruwe ahantu ndangamurage hasaga 500

Inteko y’Umuco ivuga ko imaze kubarura ahantu ndangamurage hasaga 500, habumbatiye amateka yo hambere, mu rwego rwo gukomeza kuyabungabunga kugira ngo atazazima burundu.

Ku musezero w'Umwami Kigeri IV Rwabugiri, i Rutare
Ku musezero w’Umwami Kigeri IV Rwabugiri, i Rutare

Ntagwabira André, umushakashatsi mu Nteko y’Umuco ku mateka ashingiye ku bisigaratongo, avuga ko aha hantu ndangamurage habaruwe hagamijwe gukomeza gusigasira amateka yo hambere, ndetse hamwe muri ho hagakomeza kubungwabunga ku buryo hagirwa ahantu nyaburanga, hasurwa n’ingeri z’abantu batandukanye.

Ntagwabira avuga ko muri aha hantu habonetse hasaga 500 habumbatiye amateka y’u Rwanda, ahagera ku 107 hakorewe ubushakashatsi ndetse hanatangazwa mu gitabo Inteko y’Umuco yasohoye kivuga kuri ayo mateka.

Ati “Tuzakomeza no gukora ubushakashatsi ahandi hantu twamenye hose, kugira ngo amateka yaho yandikwe kandi atangazwe, dukurikije amakuru tuzaba twahasanze n’ibimenyetso biyaranga”.

Ntagwabira avuga ko nk’ikigo kibishinzwe gishobora kubona ahantu kigasanga hari amakuru yizewe, bakahashyira ku rwego ndangamurage kuko hazwi ndetse n’ayo mateka akaba yarabayeho.

Ishyamba rya Buhanga
Ishyamba rya Buhanga

Muri hamwe mu hantu ndangamateka hakoreweho ubushakashatsi, harimo imisezero y’Abami bo hambere ni ukuvuga aho batabarijwe (Aho Abami bashyinguye), Ibigabiro, bikaba ari bimwe mu bikiri ahantu hatuwe n’abami.

Ati “Naguha nk’urugero rw’Ikigabiro kiri ahatuwe n’Umwami Rwabugiri i Nyamasheke, ku Kigabiro cy’ahatuwe n’Umwami Musinga mu Gakenyeri mu Karere ka Nyanza, ndetse hari n’ahitwa ku Kayenzi ka Nyamurundi, ni ho Rwabugiri yambukiye batera igitero cya mbere bagabye ku ijwi, ndetse ingabo zirahategerereza kuzambuka bagatera Kabego ku Ijwi. Hari n’aho bita Mutwicarabami twa Nyaruteja, aho Umwami w’u Rwanda n’u Burundi bahuriye bagasezerana kutazaterana, n’ahandi henshi hagize amateka yacu mu gihugu”.

Ntagwabira avuga ko ahantu ndangamurage Inteko y’Umuco yakozeho ubushakashatsi, hari mu ngeri 4 zirimo ahantu ndangamurage h’amateka hakaba ari ahantu habereye ibintu byibukwa mu mateka y’u Rwanda. Inkuru zihavugwa ari impamo, atari ibitekerezo cyangwa imigani.

Ikigabiro kiri ahahoze urugo rw'Umwami Yuhi V Musinga mu Gakenyeri i Nyanza
Ikigabiro kiri ahahoze urugo rw’Umwami Yuhi V Musinga mu Gakenyeri i Nyanza

Ingeri ya kabiri ni ahantu ndangamurage ushingiye ku muco, aha ni ahavugwa mu bitekerezo cyangwa imigani. Inkuru zihavugwa n’abazivugwamo akenshi biba bitarabayeho, cyangwa se bikaba byarabayeho ariko bikitirirwa ibintu bitangaje, byakuririjwe nkana.

Ati “Natanga urugero nk’aho bavuga amajanja y’imbwa za Ruganzu, usanga ari ibintu utahita ubonera ibimenyetso ariko ugasanga abantu babifata nk’ibyabayeho”.

Ingeri ya gatatu ni ahantu ndangamurage havumbuwe ibisigaratongo: Ni ahagaragaye ibisigaratongo byatumye hamenyekana imibereho y’ababisize. Inkuru zihavugwa ni ukuri nubwo zitanditse mu bitabo by’amateka cyangwa ngo zivugwe mu ruhererekane nyemvugo. Zishingiye ku bushakashatsi bwimbitse bwakozwe n’abahanga biga amateka y’ahantu, bashingiye ku bimenyetso bicukuwe mu butaka.

Ati “Hari aho twabashije gucukura tuhasanga ubutare abantu ba kera bacuragamo ibyuma, ndetse hari n’aho twabashije gucukura dusangamo iryinyo ry’inka mu butaka biduha ishusho y’uko Ubworozi bw’Inka bwabayeho kuva kera. Hari n’aho twasanze mu gice cya Ruhengeri ibikoresho byakoreshwaga mu myaka 1960 bikoze mu mabuye, ibyo byose bikaduha ishusho y’amateka y’uko Abanyarwanda babagaho mu bihe byo hambere”.

Inkamba ziri hafi y'aho abacuzi bashongeshereje ubutare mu Bushenge (Nyamasheke)
Inkamba ziri hafi y’aho abacuzi bashongeshereje ubutare mu Bushenge (Nyamasheke)

Ingeri ya nyuma ni ahantu ndangamurage kamere. Ni ahantu karemano hafite ubwiza nyaburanga cyangwa undi mwihariko, Abanyarwanda, baba abakurambere cyangwa abariho ubu, batagize uruhare urwo ari rwo rwose mu kuhagira uko hameze ubu.

Ntagwabira avuga ko ari ibiyaga, imigezi n’inzuzi ndetse n’amashyamba kimeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hari ahitwa Nyamugende aho u Rwanda rurangije intambara y’i Gisaka rwashinze ibiri diroBasogokuruza bari mubagaba b’ingabo bari bahagotewe cyane aho umwe bashatse kumusangiza n’imbwa arimanwa. Nyuma yagize ati i Kirwa na Kigarama nahataye inkomo sinanywa ku nzoga ishumitse. Ubu ni i Ngoma Secteur Rurenga akagari ka Rugese.
Naho muzaho gereho haragendeka nta kibazo.

cyuma yanditse ku itariki ya: 26-12-2023  →  Musubize

Ku ngeri ya nyuma nakongeraho n’imisozi ubwayo. Imiterere yayo karemano ni indangamurage igihe idasanzwe nk’ibirunga, iisozi ifite ubutumburuke butangaje nka Muhungwe, ibitwa, ibitega, imibande, ...

MUSANA Alphonse yanditse ku itariki ya: 25-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka