Mu Rwanda abarokotse Jenoside 35% bafite ikibazo cy’agahinda gakabije

Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri mu mashuri makuru na Kaminuza, barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG), uratangaza ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abarokotse Jenoside 35% bafite ikibazo cy’agahinda gakabije.

Urubyiruko ni ngombwa ko ruganirizwa ku buzima bwo mu mutwe
Urubyiruko ni ngombwa ko ruganirizwa ku buzima bwo mu mutwe

Ni ibyagarutsweho ku wa 23 Gashyantare 2022, mu cyiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe, bwakorewe mu bigo by’urubyiruko (Yego centers) bya Bugesera, Kabuga mu Karere ka Gasabo na Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Umukozi muri GAERG ushinzwe ibikorwa by’isanamitima n’ubudaheranwa, Aimée Josiane Umulisa, avuga ko mu Rwanda kimwe no ku isi hose, bahanganye n’ikibazo gikomeye cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Indwara zo mu mutwe ngo ni nyinshi, kandi iyo umuntu afite imwe muri zo aba atiyumva neza, yaba mu mitekerereze, imyumvire, imyemerere no mu mikorere, ku buryo agira imihindukire idasanzwe ukurikije uko yari asanzwe ameze.

Gusa ngo kimwe mu byatumye bakora ubu bukangurambaga, ni uko hari urubyiruko rutari rucye rufite ibibazo by’agahinda gakabije nk’uko abisobanura.

Ati “Turi hano rero muri ubwo bukangurambaga, tugira ngo tubungabunge ubuzima bw’urubyiruko, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu 35% barokotse Jenoside, bafite ikibazo cy’agahinda gakabije. Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko 11% mu Banyarwanda muri rusange, bafite nabo ikibazo cy’agahinda gakabije”.

Urubyiruko rwemeza ko ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe birwugarije ariko kandi ngo bagiye baganirizwa kenshi hari icyo byabafasha
Urubyiruko rwemeza ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birwugarije ariko kandi ngo bagiye baganirizwa kenshi hari icyo byabafasha

Akomeza agira ati “Ibyo byose rero bituma twumva dufite umuhate wo gukora ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ari ingorabahizi. Mu bushakashatsi RBC yakoze mu mwaka wa 2018, bwagaragaje ko abantu 20.5%, bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe”.

Ibi byose ngo iyo byiyongereyeho ingaruka za Covid-19, bituma umuntu arushaho guhangayika bikomeye, bigatuma ubuzima bwo mu mutwe budakomeza kumera neza, ngo ari nayo mpamvu y’ubu bukangurambaga, kugira ngo Abanyarwanda bose bamenye ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe kireba buri wese.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera, nabo bemeranya n’ubushakashatsi bwakozwe na RBC, kuko bavuga ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bisigaye byiganje mu rubyiruko, kubera ibibazo bitandukanye bahura nabyo.

Hirarie Muragijimana wo mu Murenge wa Nyamata, avuga ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bihari mu rubyiruko, bikaba biterwa n’ibintu bitandukanye.

Ati “Ikintu cyangiza cyane ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko muri rusange, cyane cyane ni ibiyobyabwenge, ihohoterwa cyangwa amateka mabi ababyeyi bacu baba baragiye bacamo”.

Athanase Ukobizaba wo mu Murenge wa Shyara, avuga ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bihari kandi ngo biterwa na byinshi.

Ati “Bwangirizwa n’amagambo bawirwa n’abantu, akaba yagenda akagera ku bwonko, nabwo iyo bubyakiriye ugendana ipfunwe. Ikindi ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bibangamira ubuzima bwo mu mutwe, ku buryo byakabaye byiza ko mu tugari twose cyangwa imirenge hashyirwa ikigo cyita ku buzima bwo mu mutwe, cyajya gifasha abahuye nacyo”.

Umulisa avuga ko imibare y'abantu bafite agahinda gakabije ihangayikishije
Umulisa avuga ko imibare y’abantu bafite agahinda gakabije ihangayikishije

Indwara zo mu mutwe ngo iyo zavuwe kare umuntu arakira, ari nayo mpamvu abagize umuryango nyarwanda basabwa kumva ko umuntu ufite ubwo burwayi ari umuntu nk’abandi, ku buryo adakwiye guhabwa akato, ahubwo akwiye gutegwa amatwi akumvwa, akitabwaho, kuko afite uburenganzira bwo kuvurwa nk’undi murwayi wese.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka