Mu Rwanda abantu 11 ni bo bamaze kumenyekana barwaye #COVID19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko abarwayi ba COVID-19 babaye 11. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu habonetse abandi batatu biyongera ku munani babonetse mu minsi itandukanye ishize, bose hamwe baba 11.

Batatu bamenyekanye bashya ni umugore w’Umuhindekazi w’imyaka 37 y’amavuko wageze mu Rwanda ku itariki ya 08 Werurwe 2020 aturutse mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde, akaba yarashakanye n’umwe mu baherutse kugaragaraho iyi ndwara mu Rwanda.

Hari n’umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 26 y’amavuko udaherutse kugirira ingendo mu mahanga.

Uwa gatatu ni umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 45 y’amavuko wageze mu Rwanda ku itariki ya 16 Werurwe 2020 aturuka mu Bubiligi anyuze mu mujyi wa Addis Ababa muri Etiyopiya.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abo barwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe. Habayeho no gushakisha abantu bose bahuye na bo kugora ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Mu rwego rwo kurushaho kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, guhera ku wa gatanu tariki ya 20 Werurwe, hazahagarikwa ingendo z’indege ziva cyangwa ziza mu Rwanda-harimo na RwandAir-zinyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali. Ibi bizamara iminsi 30 ishobora kongerwa. Indege zitwara imizigo n’izikora ibikorwa by’ubutabazi zizakomeza gukora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

none se kuki amazina yabo adatangazwa?abayigaragaweho mbere bimeze bite,bari koroherwa cg byaranze?

silas yanditse ku itariki ya: 20-03-2020  →  Musubize

Mwatubarizi MINICOFIN impamvu itishyura ibirarane byabahoze ari abakozi ba EWSA kandi birimumaboko yayo.Isashaka gushora abakozi beshi mumanza
Murakoze

Joseph yanditse ku itariki ya: 19-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka