Mu nzego z’abikorera no muri Polisi haravugwamo ruswa kurusha ahandi
Icyegeranyo kuri ruswa (Rwanda Bribery Index) cyakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda muri uyu mwaka wa 2024, kigaragaza ko inzego z’abikorera cyane cyane mu bwubatsi ndetse no muri Polisi y’u Rwanda, ziza imbere mu kugira abantu benshi barya ruswa kugira ngo batange serivisi.
Urwego rw’Abikorera ruvugwaho ruswa iri ku rugero rwa 13% bitewe ahanini n’abubatsi ngo batanga akazi ku bakozi ari uko babemereye kubakata ku yo bahembwe, mu gihe Polisi yo ivugwaho ruswa ingana na 9.40% bitewe ahanini n’abakoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.
Uwayoboye ubu bushakashatsi bwa Transparency, Albert Rwego, agira ati “Umuntu ajya gusaba akazi k’ubwubatsi kuri shantiye (aho bubaka), gapita akamubwira ko aza kumuhemba ibihumbi 5Frw ariko akaza kumukataho igihumbi."
Rwego avuga ko mu nzego zirimo kugenda zongera ikigero cyo kwakira ruswa harimo abakozi b’ibigo bya REG, WASAC n’Abacamanza.
Transparency International Rwanda ivuga ko muri rusange ruswa yatanzwe muri uyu mwaka wa 2024 irenga miliyoni 17 z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba yaragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023, kuko icyo gihe ngo hatanzwe ruswa irenga miliyoni 22Frw.
Ikiguzi cya ruswa mu Rwanda muri rusange ngo kirangana n’amafaranga ibihumbi 65Frw isabwa buri muturage kugira ngo ahabwe serivisi, n’ubwo ngo isabwa na bake cyane bangana na 2%.
Ohereza igitekerezo
|
Njye bibaza ko ahasigaye ruswa muri Polisi ni Traffic police: gukorera permis. Niko muri circulation, iyo ashatse aguha amanota cg akayakwima.
Njye nibaza ko ibizamini bya permis bidakorerwa ahagaragara byakurwaho
Ahandi ni RPD. Polisi ya gasutamo ifite ububasha bukabije.
Mwongereho ko kenshi biba ari ruswa ishingiye ku gitsina.Report ya Transparency International Rwanda,yerekana ko mu Rwanda,mu mwaka wa 2021,abaturage 23%,nukuvuga abagera hafi kuli 3 millions,basabwe gutanga ruswa.Ikindi nuko n’abarwanya Ruswa,benshi nabo barayirya.Amaherezo azaba ayahe? Nkuko Ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga,Imana yashyizeho Umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani igice cya 2,umurongo wa 21 na 22 havuga.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Uwo niwo muti rukumbi wo gutsinda Ruswa.