Mu ntangiriro 2014 impunzi z’Abanyecongo ziri mu nkambi ya Nkamira bazimurirwa i Gisagara
Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) iratangaza ko ibikorwa byo kubaka inkambi ya Mugombwa izashyirwamo imunzi z’Abanyecongo bari mu Rwanda mu nkmabi ya gateganyo ya Nkamira bizaba byarangiye mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2014.
Ibi byatangajwe na Minisitiri Seraphine Mukantabana ubwo we n’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), Neimah Warsame, basuraga inyubako z’iyi nkambi mu rwego rwo kureba aho ibikorwa byo kuyubaka bigeze.

Inkambi ya Mugombwa izaba ibaye iya gatanu izakira impunzi z’Abanyecongo zahungiye mu Rwanda.
Ifite ubushobozi bwo kwakira nibura impunzi ibihumbi 10 zahungiye mu Rwanda kuva muri uyu mwaka baheze mu nkambi ya Nkamira iherereye mu karere ka Rubavu, kubera kubura aho zoherezwa.
Minisitiri Mukantabana atangiza ibikorwa byo kubaka iyi nkambi, yaratangaje ko bimwe mu bikorwa bigomba kwihutishwa kubakwa ari ibirebana n’amashuri y’abana bagomba gutangira kwiga mu mwaka wa 2014.

Amazu akorerwamo n’ubuyobozi n’amazu yo kwita ku bibazo by’abari mu nkambi nka Polisi, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, ivuriro hamwe na One Stop Center nabyo bikazotabwaho, nk’uko Minisitiri Mukantabana yakomeje abitangaza.
Inkambi ya Mugomba yemewe n’amategeko kuko ari kure yaho impunzi zavuye zihunga. Izaba ifite ubuso bwa Hegitare 47,7, zatanzwe n’akarere kugira ngo zubakweho amazu y’impunzi, ibyumba 49 by’amashuri bizubakwa na DRA hamwe n’ibikorwa byo gusukura amazi azakoreshwa.
Ibi bikorwa byo kubaka inkambi y’impunzi z’abanyecongo mu karere ka Gisagara bizatanga akazi katari gato ku baturage batuye muri uyu murenge wa Mugombwa mu bikorwa by’ubwubatsi, abandi nabo bakemeza ko bizazana ibikorwa by’amajyambere nk’imihanda.
Inkambi ya Mugombwa ikurikira Gihembe iri mu karere ka Gicumbi, Nyabiheke mu karere ka Gatsibo, Kiziba mu karere ka Karongi na Kigeme mu karere ka Nyamagabe. Izi nkambi zimaze kwakira umubare w’impunzi z’abanyecongo bavuga Ikinyarwanda barenga ibihumbi 70.
Silidio Sbuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|