Mu nkambi z’abasenyewe n’ibiza, abana n’abagore batwite bashyiriweho inkono yihariye

Mu Karere ka Rubavu abagera ku 5000 basenyewe n’ibiza bari mu nkambi ku ma site atandukanye, mu rwego rwo kwita ku mikurire myiza y’umwana, ku mafunguro y’abana n’abagore batwite hariyongeraho igi.

Abasenyewe n'ibiza bishimira indyo yuzuye bahabwa
Abasenyewe n’ibiza bishimira indyo yuzuye bahabwa

Ni muri gahunda ya Leta yo gukurikirana imibereho y’umwana mu minsi 1000 kuva umugore asamye, aho umwana yitabwaho mu buryo bwihariye mu rwego rwo kumurinda igwingira.

Bamwe mu bagore batwite baganiriye na Kigali Today bavuga ko ubwo baterwaga n’ibiza bagize ukwiheba gukabije, aho bibazaga uburyo bazabona igitunga abo batwite, ariko bishimira uburyo bakiriwe mu nkambi bacumbitsemo.

Ingabire Béatha ati “Twe abagore batwite tubayeho mu buzima bwiza nyuma y’ibibazo tunyuzemo. Duterwa n’ibiza twagize ihungabana aho twumvaga ko tutari mu buzima abandi babayemo, twumva turiyanze tugira ngo nitwe twazanye ibyaha ku Isi”.

Uwo mubyeyi avuga ko mu byabahungabanyije ari uburyo umwana atwite azakura, aho yari atewe ubwoba n’uko yagwingirira mu nda kubera imirire mibi, batungurwa no kubona bashyiriweho inkono yihariye.

Ati “Hano mu nkambi abagore batwite tuhafata nk’iwacu, badushyiriyeho umwihariko aho ku ifunguro duhabwa hongerwaho igi, bakaduha ibyo kunywa, igikoma gifite intungamubiri, amata, imineke, ibisuguti, ndetse n’imyambaro y’abana dutwite yamaze kutugeraho. Turashima Leta na Perezida wacu Paul Kagame, yaranadusuye”.

Hari amarerero atanu y'abana bato
Hari amarerero atanu y’abana bato

Mukangirumpatse Adelphine ati “Umubyeyi utwite hano mu nkambi ni nk’umwami, baraduha byose ariko akarusho ku mafunguro yacu bakongeraho amagi, amata, imbuto, dufite n’ibitaro baradupima tukamenya uko umwana ameze mu nda. Twari twarihebye dufite ubwoba bw’uko abana bagwingirira mu nda, ariko ubu turanezerewe cyane”.

Zimwe mu mpungenge abo babyeyi bafite, ni uko bashobora kuzabura iyo ndyo ikwiye no mu gihe bazaba bavuye muri iyo nkambi, basubijwe mu buzima busanzwe.

Ingabire Béatha ati “Icyo twasaba mu gihe twaba tutakiri aha tugiye mu bundi buzima, ni ukuzaduha igishoro tukazashaka imibereho dukora, kugira ngo iryo gi riboneke. Nkanjye nari nsanzwe ncuruza, bizanyorohera mu gihe nzaba mbonye ubushobozi”.

Uwo mwihariko w’inkono yihariye kandi ugenerwa n’abana, aho ku mafunguro hashyirwaho ibifite intungamubiri zitandukanye n’abandi.

Barategurirwa amafunguro agizwe n’inombe y’imboga zivanze n’indagara, amagi, igikoma n’ibindi.

Uyu arishimira imibereho y'abagore batwite mu nkambi y'abahuye n'ibiza
Uyu arishimira imibereho y’abagore batwite mu nkambi y’abahuye n’ibiza

Nyirahabimana Béâtrice ukuriye amarerero (ECD) yo kuri site y’Inyemeramihigo, aharererwa abana basaga 500, yavuze ko iyo gahunda yo kwita ku bana izakomeza gukurikiranwa no mu gihe bazaba bavuye mu nkambi.

Ati “Twashyizeho gahunda idasanzwe ya ‘Home Visit’, aho tuzajya dusura ingo mu gihe bazaba baravuye mu nkambi, mu rwego rwo kubarinda ko urwego rwiza rw’imirire bari bagezeho itasubira inyuma, tunakangurira ababyeyi kuri ya gahunda yo kugira inkoko mu rugo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwera Pacifique, yavuze ko iyo mirire yihariye ku mugore utwite, uwonsa n’umwana, izakomeza no mu gihe bazaba bavuye mu nkambi.

Ati “Abagore batwite, abonsa n’abana bari munsi y’imyaka itandatu, abo dufashiriza muri ECD bahabwa ifunguro ryihariye kugira ngo abana batazajya mu bujyahabi bw’imirire. Buri funguro tubagenera igi, biswi, amata, ibyo kurya bya saa sita biba birimo imboga, dushyiramo indagara, saa cyenda tukabaha amata, kandi tuzakomeza tubakurikirane no mu gihe bazaba batakiri mu nkambi”.

Abana bariga
Abana bariga

Uwo muyobozi avuga ko abaje mu nkambi bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, bajyanywe kwa muganga aho bafashirizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBYIZA RETAYACU N’UMUBYEYI

NKURUNZIZA NOEL yanditse ku itariki ya: 12-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka