Mu Ngengo y’Imari y’Umujyi wa Kigali harimo guhangira akazi abarenga ibihumbi 40

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yatoye Ingengo y’Imari ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 137 na miliyoni 500 azakoreshwa mu mwaka wa 2022/2023, hakazavamo ayo kubaka za ruhurura no guhanga imirimo mishya irenga ibihumbi 40.

Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali yaraye yemeje Ingengo y'Imari ya 2022/2023 ingana na miliyari 137.5Frw
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yaraye yemeje Ingengo y’Imari ya 2022/2023 ingana na miliyari 137.5Frw

Iyi ngengo y’Imari yiyongereyeho 7.7% ugereranyije n’iy’umwaka ushize wa 2021/2022, yanganaga na miliyari 127 Frw na miliyoni 600.

Abajyanama b’Umujyi wa Kigali bagennye ko Ingengo y’Imari y’uyu mwaka igomba gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, cyane birimo gushakira amacumbi abatishoboye, kuvugurura ibigo nderabuzima, gutanga inka ku miryango ikennye, guhanga imirimo, kongera amarerero no kurwanya imirire mibi.

Icyakora ntabwo Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali irabasha guhamya neza ingengo y’imari izajya ikoreshwa kuri buri mushinga, kugira ngo bibe byatangarizwa buri wese.

Iyubakwa ry'imihanda hamwe n'indi mishinga ngo bizatanga imirimo ku barenga ibihumbi 40
Iyubakwa ry’imihanda hamwe n’indi mishinga ngo bizatanga imirimo ku barenga ibihumbi 40

Mbere y’uko iyi ngengo y’Imari itorwa n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ku wa Kane tari 30 Kamena 2022, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri uyu Mujyi, Julian Rugaza, yari yasobanuriye Inteko Rusange yateranye ku wa Gatatu, imishinga yose izibandwaho muri uyu mwaka wa 2022/2023.

Rugaza avuga ko ruhurura za Rwimbogo-Ruragendwa na Kabusunzu-APACE zari zaratangiye gukorwa zizarangira, hongerweho na ruhurura za Ngara-Birembo, Kanyonyomba-Zuba, Nyenyeri-Kamabuye, Gatsata (Primaire)-ku Bigega hamwe na Mumena-Akatabaro.

Rugaza avuga ko hari imiryango 84 ituriye ruhurura ya Mpazi muri Nyarugenge, izatuzwa mu nzu zigezweho zirimo kubakwa kugira ngo ive mu miturire y’akajagari.

Bazatuza neza imiryango 84 ituye kuri Mpazi
Bazatuza neza imiryango 84 ituye kuri Mpazi

Avuga ko hari ibindi bice bitagerwamo n’imodoka (Car Free Zones), bizakomeza gutunganywa nyuma y’ibyamaze gushyirwaho bya Biryogo, mu Mujyi rwagati na Gisimenti(Remera).

Uyu muyobozi yongeraho ko Ingengo y’Imari y’Umwaka ushize yafashije guhanga imirimo mishya irenga ibihumbi 37 nk’uko ari yo ntego bari bihaye, ubu bakaba bateganya guhanga imirimo yiganjemo iy’ubwubatsi bw’imihanda n’ibindi bikorwa remezo.

Rugaza agira ati “Umwaka utaha turateganya guhanga imirimo igera ku bihumbi 40, hari ukurangiza kubaka(100%) ibirometero 28.2(km) byatangiye mu mwaka ushize hamwe no kubaka indi mihanda ireshya n’ibirometero 69.8(km) muri 2022/2023, ndetse no kurangiza kubaka ibiraro bya Mpazi biri i Nyabugogo”.

Kuri za Car Free Zones zakozwe hazongerwaho izindi 4 hirya no hino muri Kigali
Kuri za Car Free Zones zakozwe hazongerwaho izindi 4 hirya no hino muri Kigali

Avuga ko mu mihanda igiye kurangiza kubakwa muri uyu mwaka wa 2022/2023 harimo uva kuri Ambasade ya Amerika-Kimicanga, Kacyiru munsi ya RBA, uwa Bumbogo, Kabeza-Itunda Busanza, Nyarutarama(Portofino)-Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Hari n’umuhanda SOS-TV1, Busanza-Muyange, Rusororo-Arena, kuvugurura amahuriro y’Imihanda mu Kabuga ka Nyarutarama, urukuta rwo ku Kinamba na RSB-Kagarama-Muyange.

Rugaza avuga ko bazubaka amasoko ya Nyacyonga na Karembure ndetse n’andi mato azakorerwamo n’abazunguzayi bagera kuri 3,977 hirya no hino muri uyu mujyi hamwe no kubaremera igishoro, ndetse no koroza inka abaturage batishoboye babarizwa mu miryango 660.

Hazatangwa inka 660
Hazatangwa inka 660
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka