Mu nama yiga ku ishoramari muri Afurika, u Rwanda rwamuritse imishinga yo kureshya abashoramari

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yitabiriye inama mpuzamahanga irimo kubera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, yiga ku ishoramari muri Afurika.

Minisitiri w'Intebe Eduard Ngirente mu nama yiga ku ishoramari muri Afurika
Minisitiri w’Intebe Eduard Ngirente mu nama yiga ku ishoramari muri Afurika

Muri iyi nama yatangiye tariki 7 ikaba iri busoze kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2018, Minisitiri w’Intebe yayitabiriye, ahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Iyi nama yateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yitabiriwe kandi n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma batandukanye bo ku mugabane wa Afurika barimo Perezida Cyril RAMAPHOSA, Perezida wa Afurika y’Epho ari na we wayitangije ku mugaragaro.

Iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu bya Afurika byakongera imbaraga mu ishoramari mu rwego rw’ibikorwa remezo, ingufu, ubuhahirane no gufata ingamba za ngombwa zo korohereza ishoramari mu bihugu bya Afurika.

Minisitiri w'intebe n'abamuherekeje bamurikiye abashoramari imishinga bashoramo imari mu Rwanda
Minisitiri w’intebe n’abamuherekeje bamurikiye abashoramari imishinga bashoramo imari mu Rwanda

Muri iyi nama kandi Minisitiri w’Intebe ari kumwe n’itsinda ririmo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana hamwe n’abashinzwe ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.

Aba bayobozi banaboneyeho umwanya wo kugaragariza abashoramari batandukanye ku ngamba u Rwanda rwafashe mu rwego rwo korohereza ishoramari no kubamurikira imishinga itandukanye bashoramo imari cyane cyane iyo mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Imwe mu mishinga bamurikiye abashoramari irimo, Umushinga wa Kigali Innovation City (KIC), Umushinga w’ubukererarugendo muri Karongi, Umushinga wo kubaka amazu aciriritse yo guturwamo, n’umushinga w’ubuhinzi.

Minisitiri w'Intebe Eduard Ngirente yakiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo Karega Vincent
Minisitiri w’Intebe Eduard Ngirente yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Karega Vincent

Bamwe mu bashoramari bitabiriye iki kiganiro bahise bagaragaza ko bifuza kuza gushora imari yabo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka