Mu myaka itatu ishize asaga miliyari 1.5Frw yibwe hakoreshejwe ikoranabuhanga

Imibare igaragazwa na RIB yerekana ko hagati y’umwaka wa 2019 na 2021 hakozwe ibyaha bingana na 550, kuko mu mwaka wa 2019 bakiriye ibirego 128 by’ibyaha byakozwe, hibwa Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 200, n’Amadorali y’Amerika ibihumbi 190, yose yibwe hifashishije ikoranabuhanga.

Barigira hamwe uko ubujura bukoresheje ikoranabuhanga bwacika
Barigira hamwe uko ubujura bukoresheje ikoranabuhanga bwacika

Ibirego byariyongereye mu mwaka wakurikiyeho wa 2020, bigera ku 168, byagaragayemo kwiba Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe, hamwe n’Amadorali y’Amerika ibihumbi 400.

Mu mwaka wa 2021 hakiriwe ibirego 254, byagaragayemo ubujura bw’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 400, hamwe n’Amadorali y’Amerika ibihumbi 48.

Abahanga bagaragaza ko ikibazo cy’ubujura n’uburiganya hifashishijwe ikoranabuhanga kigenda cyiyongera, kuko hari ubujura bukorwa bukorerwa kuri konte z’abakiriya b’ibigo by’imari, hakaba n’ubundi bukorerwa abatunze telefoni zigendanwa, bugakorerwa kuri simukadi (Sim card) zabo.

Umwe mu bacuruzi bakorera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kenshi akunda guhamagarwa n’abantu atazi, bamubwira ko bayobereje amafaranga yabo kuri telefone ye.

Yagize ati “Kuko tubamenyereye mpita mubwiza ukuri ko ikibazo cy’amafaranga avuga yohereje kiza gukemurwa na MTN, ariko nk’umuntu ukinjira mu kazi ahita agira ubwoba, yakumva ko bagiye kumufungira simukadi, iriho nk’ibihumbi 200, akagira ubwoba akohereza, yajya kureba agasanga amafaranga yohereje ni aye nyirizina, nta mafaranga bigeze bohereza.

Ubwo i Kigali hatangizwaga inama y’iminsi itanu ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, ihuje abashinzwe gukurikirana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibyo byaha muri Polisi mpuzamahanga (Interpol), Craig Jones, yavuze ko abakora ubwo bujura bakoresha amayeri atandukanye, kugira ngo bagere ku ntego yabo.

Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, ageza ijambo ku bitabiriye iyo nama
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, ageza ijambo ku bitabiriye iyo nama

Yagize ati “Bibanda cyane ku bijyanye n’imari bakinjira muri sisiteme y’imari, bakareba imiterere y’iby’imari yibyo bigo, ndetse ahandi bakiyitirira n’ibyo bigo ubwabyo, bakinjira muri imeyiri zabo (emails), bagatwara amafaranga yibyo bigo mu buryo buhanitse”.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, avuga ko ubufatanye bw’ibihugu aribwo bushobora gutanga byoroshye igisubizo kuri ibi bibazo.

Ati “Ni icyaha kigenda gitera imbere buri gihe, kandi bisaba ko abakurikirana iki cyaha bakora iperereza ryacyo, ko bahora bari imbere y’abanyabyaha kuko ni ibyaha bigenda bihindura isura uko iminsi igenda. Bisaba yuko iyi mikoranire iba kuri izi nzego zishinzwe gukurikirana ibi byaha, ndetse no ku nzego za politiki, kuko iyo hagati y’ibihugu hatabayeho ubushake bwa politiki, butuma iyo gahunda yo gufatanya muri izi nzego, hari igihe bigorana”.

Muri iyi nama ihurije hamwe ibihugu bitandukanye bya Afurika, harimo gushakirwamo umuti urambye w’ikibazo cy’ubujura bw’ikoranabuhanga cyugarije uyu mugabane n’Isi muri rusange.

Bimwe muri ibi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, birimo uburiganya, ubutubuzi, kwiba imyirondoro y’ibanga y’umuntu cyangwa y’ikigo runaka, gutoteza no kwibasira umuntu.

Inama yitabiriwe n'Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda CG Dan Munyuza hamwe n'Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo
Inama yitabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda CG Dan Munyuza hamwe n’Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo

Ikigo gishinzwe kugenzura umutekano mu by’ikoranabuhanga (Kaspersky), kigaragaza ko mu mwaka ushize, Afurika yatakaje 10% by’umusaruro mbumbe wayo, bingana na miliyari zisaga 4 z’Amadorali y’Amerika, binyuze mu bujura bukoresheje ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka