Mu myaka itanu urubyiruko rurenga ibihumbi 130 ruzaba rutunzwe n’ubuhinzi
Mu myaka itanu iri imbere urubyiruko rw’u Rwanda rugera ku bihumbi 132 rushobora kuzaba rutunzwe n’imirimo itandukanye y’ubuhinzi kandi babikora kinyamwuga bagakuramo amafaranga abafasha kwiteza imbere.
Mu gihe u Rwanda ruri kwitegura kwakira inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (Africa Food Systems Forum/AFS) izabera i Kigali guhera tariki 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024, bamwe mu bagize Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRA) bari no mu bategura iyo nama bagaragaza ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda rwihaye intego yo guhinga bahingira amasoko kuko barenze urwego rwo guhingira Abanyarwanda.
Ibi ngo byatumye hashyirwa imbaraga nyinshi mu bihingwa birimo avoka, urusenda hamwe no korora inkoko, kubera ko iyo ubishyizemo amafaranga ukabiha n’umwanya bitanga inyungu irenze iyava mu bihingwa nk’ibishyimbo cyangwa ibigori.
Jean Paul Ndagijimana ni umukozi wa AGRA, avuga ko mu ngamba z’imyaka itanu za Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) harimo ko ubu bagiye guhinga kugira ngo bahaze amasoko kuko barenze urwego rwo guhingira Abanyarwanda kandi ko nka AGRA bazashyigikira Leta.
Ati “Nka AGRA gufatanya na Leta mu bitekerezo no gushyiraho ingamba zituma haba umusaruro ufatika tuzashyiramo miliyoni 50 z’amadolari hafi miliyari 50 z’u Rwanda, n’abandi bafatanyabikorwa bacu turi kumwe turimo kubara miliyoni 300 z’amadolari ni hafi miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda, wakongera no ku musanzu wa Leta ubwayo izazana, mu myaka itanu turabona urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda rushobora kuzashyirwamo miliyari y’amadolari.”
Arongera ati “Amahirwe arimo ni ayahe rero, dufite urubyiruko rwinshi, abahinzi benshi bahinga ku karima gato, bakora utuntu duke, imbuto tumaze kuzibaha, leta irimo kubaha ubwishingizi, barimo kubona inyongeramusaruro, dushaka ko bava kuri ka kantu gato bagakora ibintu binini kuko uko ukora byinshi ni nako ubona amafaranga.”
Agendeye ku bushobozi n’imbaraga zirimo gushyirwa mu rwego rw’ubuhinzi niho Ndagijimana ahera avuga ko mu myaka itanu iri imbere urubyiruko ibihumbi 132 ruzaba rutunzwe n’ubuhinzi.
Ati “Nshyize mu mibare byibuze turifuza ko mu myaka itanu urubyiruko rw’u Rwanda ibihumbi 132 bazaba batunzwe n’ubuhinzi, atari kumwe ugenda ugatahana bibiri ahubwo ushyiramo ikote na karuvate ukavuga uti, aya nayakuye mu rusenda cyangwa avoka, narahinze ndunguka.”
Yungamo ati “Dushaka ko abagore, abafite ubumuga, mbese abantu bakora ikintu ku rugero ruto batangira gukora ikintu ku rugero runini, noneho nk’aho babonaga uturima dutanu, dutandatu hamwe hari inyanya ahandi hari intoryi, bakoresha amakoperative cyangwa ikindi kintu bakishyira hamwe, nkuko tuzatanga imbuto za avoka zigiye kungana na miliyali y’u Rwanda, ayo mafaranga turayafite, n’imbuto abantu barimo kuzitegura, abantu bakwishyize hamwe bagakora ibintu binini.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe no kwihaza mu biribwa (AFS) Amath Pathe Sene, avuga ko kuva iyi nama ibere mu Rwanda buri nyuma y’imyaka ibiri yatangira hari ibisubizo byinshi yatanze mu rwego rw’ubuhinzi ku buryo muri uyu mwaka biteze byinshi.
Ati “Inama y’uyu mwaka itandukanye n’izayibanzirije, icyo tuzibandaho ni ugushyira imbere urubyiruko n’abagore mu kazi kacu, muzareba ko abo turimo kwibandaho cyane ari abantu bato tubatera inkunga ariko tunabaha umwanya kugira ngo bazabone uko bagaragaza ibyo bashoboye ndetse n’impano yabo.”
Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI Olivier Kamana avuga ko muri uyu mwaka, iyi nama bayitezeho byinshi cyane by’umwihariko kuzafasha urubyiruko ruri mu mwuga w’ubuhinzi.
Ati “Tuyitezeho ko ari inama izahuza abahinzi bacu bagahura n’abaturutse mu bindi bihugu, cyane cyane urubyiruko rufite ibishya rwahanze bijyanye no guteza imbere ubuhinzi, harimo amahirwe menshi cyane ku rubyiruko rufite imishinga myiza yizwe, aho rushobora guhura n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse n’abaturutse mu Gihugu cyacu.”
Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abarenga ibihumbi bitanu bazaturuka mu bice bitandukanye by’Isi barimo abashakashatsi, abafata ibyemezo n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhinzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|