Mu myaka itanu Umujyi wa Kigali uzaba wamaze guhindura inyubako z’umujyi zitajyanye n’igihe
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa kabiri tariki 6 Kamena 2024 yavuze ko mu myaka itanu iri imbere hazaba hamaze guhinduka byinshi mu mujyi wa Kigali abereye umuyobozi birimo gutunganya ibikorwaremezo no kuvugurura inyubako.
Ati “Tuzita ku gutunganya imihanda, ibiraro no gutunganya ibishanga bitanu biri mu mujyi wa Kigali bikamera nka kiriya dufite Nyandungu kugira ngo bizahindure isura y’umujyi ikindi ni amazu azubakwa kandi meza dushimira abashoramari bakomeje kwizera no gukorana n’Umujyi wa Kigali bagashora imari yabo mu nyubako zigezweho kandi nziza”.
Meya Dusengiyumva avuga ko igishanga kizahindurwa ari igiherereye hagati ya Kicukiro na Gasabo munsi ya UNILAK ugakomeza ukagenda ukagera Nyabugogo,Ikindi n’igishanga kiri hagati ya Kicukira na Nyarugenge cyiri ahitwa Rwampara no mu bindi bice bitandukanye hakazaba harimo inzira z’abanyamaguru, n’ibyanya byo kwidagaduriramo.
Meya w’umujyi wa Kigali yamaze impungenge abaturage bakunze kuvuga ko umujyi wa Kigali mu gihe cy’imyaka itanu uzasigara udatuwe n’umuntu uciriritse avuga ko mu mivugururire y’umujyi bizakorwa bafasha ibyiciro byose kwibona muu miturire y’umujyi.
Ati “ Mwabonye nk’amazu Leta irimo yubaka kuri Mpazi ni uburyo bwo kuvugurura umujyi ndetse no kugirango abantu bubatse amazu mu buryo butateganyijwe abashe kuhatura”.
Meya avuga ko mu gice cy’ahitwa Nyabisindu, Nyagatovu ndetse na Mpazi hose bari kuhatunganya bakahakora imihanda kugira ngo umugi use neza ndetse hakorwe n’imihanda itandukanye.
Mu nyubako zubakwa na Leta Meya yasobanuye ko abantu b’ibyiciro bitandukanye bazibonamo kuko barimo bubaka n’amacumbi ku bantu baciriritse kugira ngo babone aho bacumbika ndetse babe mu mujyi aho babasha kubona akazi bagakora bakiteza imbere.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yagarutse ku mbogamizi bakunze guhura nazo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere.
Imbogamizi yagaragaje nuko asanga ibikenerwa mu mujyi ari byinshi cyane ukurikije n’ubushobozi buhari.
Ati “ Dushyira mu bikorwa ibyihutirwa ariko bidufasha kugera no ku bindi ariko kandi abikorera nabo bagira uruhare mu bikorwa byo guteza umujyi imbere haba mu mihanda, inyubako.
Indi mbogamizi ya kabiri n’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera aho usanga hakiri abantu bubaka mu buryo bw’akajagari kandi haragenewe ibindi bikorwa.
Ati “ Muri iyi myaka itanu tuzubaka amacumbi nka kimwe mu gisubizo ku bantu bubaka badakurikije igishushanyo mbonera no kubandi badafite ubushobozi bwo kubaka inzu muri uyu mujyi. Tuzanashyira imbaraga muri gahunda za Leta mu gushyira mu bikorwa ibyo amategeko adusaba ”.
Izindi mbogamizi zibangamira iterambere ry’umujyi n’imihindagurikire y’ikirere aho usanga hari uruhare ry’umuturage rudakorwa neza kuko Leta ubwayo itafata amazi y’imvura yose umuturage atabigizemo uruhare nawe.
Ati “ Turimo turashyira imbaraga muri gahunda y’imiturire duhangana n’imihindagurikire y’ikirere tureba uko twafata amazi y’imvura dufatanyije kuko ntabwo umujyi wafata amazi hatabayeho ubufatanye n’abaturage.
Meya Dusengiyumva avuga ko umujyi wa Kigali urimo gushyira imbaraga gukorana n’abikorera kugira ngo uruhare rwabo rutume umujyi utera imbere kandi use neza.
Ibyo bizakorwa bibanda ku bikorwa bitaragerwaho ndetse bagakomeza no guhanga udushya.
Ati “ Ni byiza ko umuntu atura mu mujyi usa neza ariko akabona naho kuruhukira no gufatira ifunguro heza”.
Inkuru zijyanye na: Expo 2024
- Expo2024: Urubyiruko rurashima umwanya rwahawe wo kumurika ibyo rukora
- Expo2024: Imitako ikoze mu mabuye iragura uwifite
- Expo2024: Umujyi wa Kigali urimo gufasha abaturage gukemurirwa ibibazo by’imyubakire n’ubutaka
- #Expo2024: Hari kumurikwa ibihangano biva mu bisigazwa by’ibiti
- #Expo2024: Hari kumurikwa amasafuriya ahisha ibishyimbo mu minota 40 ku muriro wa 55Frw
- Expo2024: Barashima ikoranabuhanga mu kwinjira, bakinubira igiciro kiri hejuru
- Amafoto: Dutemberane i Gikondo ahabera Expo 2024
- Dore uko wagura itike yo kwinjira muri Expo 2024 hakiri kare
- Expo 2024 iritabirwa n’ibihugu 20 guhera kuri uyu wa Kane
Ohereza igitekerezo
|