Mu myaka itanu abaturage bose ba Nyagatare bazaba bagerwaho n’amazi meza
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko bitewe n’imishinga yo kongera amazi irimo gukorwa, mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza.

Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 01 Nyakanga 2025, ubwo hatahwaga umuyoboro w’amazi, Mirama-Busana-Kamagiri-Bugaragara, ureshya n’ibilometero 24.7.
Ni umuyoboro wuzuye utwaye Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 600, ukaba uriho amavomo 20, ukaba uha ingo zirenga 2,000 amazi meza.
By’umwihariko mu Murenge wa Rwimiyaga ukaba uha amazi meza abaturage b’Akagari ka Gacundezi na Nyarupfubire.
Hakurikijwe ibarura ry’ingo n’imiturire ry’umwaka wa 2022, Abaturage 78% ni bo bagerwaho n’amazi meza mu Karere ka Nyagatare.
Visi Meya Matsiko avuga ko ubu amazi aboneka ku munsi ari metero kibe (m3) 9500, mu gihe hakenewe nibura arenga metero kibe 20,000 ku munsi.
Avuga ko kugira ngo amazi akenewe aboneke cyangwa anarenge ku buryo haboneka ayuhirwa amatungo ndetse no kuhira imyaka, hari imishinga ibiri irimo gukorwa ku buryo izatanga amazi arenga metero kibe 50,000 ku munsi.
Yagize ati “Hari umushinga urimo gukorwa wo kubaka urugomero rwa Muvumba ‘Multi-Purpose dam’ uzatanga metero kibe 50,000 ku munsi. Hari n’uruganda rugiye kuvugururwa ku mugezi wa Ngoma ruzatanga metero kibe 12,000. Mu gihe kitageze ku myaka itanu ikibazo cy’amazi kizaba cyararangiye.”
Umuturage wo muri santere ya Bugaragara, Furaha Emmanuel, avuga ko ikibazo cy’amazi cyari ingume kuko yabonekaga ku mugezi w’umuvumba cyangwa ku gishanga cya Karangazi.
Abaturage batabashije kujya kuyizanira ngo bayaguraga amafaranga 300 ku ijerekani, naho mu gihe cy’imvura bakayagura amafaranga 100 ku bafashe ay’imvura mu bigega.
Ati “Amazi yari ingume ku buryo n’abana kwiga byari ikibazo bikaba byaratezaga n’umwanda mu baturage.”
Kobusinge Josephine, avuga ko mbere bakoreshaga amazi y’ibiziba ku buryo abana bahoraga barwaye, ariko ubu ngo ikibazo cyarakemutse kuva aho baboneye amazi meza.
Yagize ati “Kumesa byari ikibazo kubera kutabona amazi hafi yacu. Kubera amazi mabi, abana bahoraga barwaye infegisiyo (infection), inzoka zo mu nda n’izindi ndwara ziterwa no gukoresha amazi mabi.”
Hashize amezi atandatu, abaturage b’Utugari twa Gacundezi na Nyarupfubire babonye amazi meza, aho ijerekani imwe igura amafaranga y’u Rwanda 20.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakomeye?