Mu myaka ibiri nta nyama zizaba zigitumizwa hanze

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’iy’Ingabo zasuye umushinga w’ubworozi bw’inka mu Bugesera ku wa 20 Kanama 2015 zemeza ko uzatuma nta nyama zongera gutumizwa hanze.

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine, basura umushinga w’ubworozi bw’inka “Gako Integrated Beef Project” mu Karere ka Bugesera bavuze ko nyuma y’imyaka ibiri ikibazo cy’inyama zatumizwaga hanze y’u Rwanda kizaba cyabonewe igisubizo.

Ba Minisitiri Gen James Kabarebe na Mukeshimana Geraldine basura urwuri rw'inka.
Ba Minisitiri Gen James Kabarebe na Mukeshimana Geraldine basura urwuri rw’inka.

Major Moses Kayigamba, ukuriye uyu mushinga; avuga ko bamaze no kuzana ubwoko bushya bw’inka zitanga inyama.

Agira ati “Ni umushinga wa Leta ugamije guteza imbere umusaruro w’inyama mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Ubu twazanye inka zo mubwoko butanga inyama zirishiriza hamwe ku buryo nyuma y’amezi atatu zicutse zizajya zibagwa”.

Hegitare ibihumbi 4500 ziri mu ishyamba rya Gisirikare rya Gako; ni zo zirimo gutunganywa hashyirwamo ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi n’ibagiro rijyanye n’igihe kugira ngo zizakorerwemo ubworozi bw’inka, ihene n’intama zizajya zitanga inyama.

Ishyo rya Gako Integrated Beef Project.
Ishyo rya Gako Integrated Beef Project.

Minisitiri Dr. Mukeshimana Geraldine, na we yemeza ko uyu mushinga uje gucyemura ikibazo cy’inyama zatumizwaga hanze y’igihugu.

Ati “Amahoteli menshi hano mu gihugu yatumizaga inyama mu gihugu cy’Afrika y’Epfo, ariko uyu mushinga uzatuma batazongera gutumiza inyama hanze ku buryo mu myaka ibiri utangiye nta nyama izaba itumizwa hanze”.

Yakomeje asaba aborozi baciriritse baturiye ahari uwo mushinga ko bakwibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo uzabagirire akamaro na bo bazahabwe urwuri.

Bahafite n'umukumbi w'ihene.
Bahafite n’umukumbi w’ihene.

Biteganijwe ko uyu mushinga uzarangira utwaye amafaranga milliyari eshatu n’igice, aho igice cyawo cya mbere kizatangira mu kwezi kwa cumi k’uyu mwaka.

Kuri ubu hakaba hamaze kororwa ihene zisaga 1000 n’inka zisaga 400. Ibagiro rizaba rifite ubushobozi bwo kubaga inka 20 mu isaha.

Egide KAYIRANGA

Ibitekerezo   ( 12 )

inyama ni faux cyane kandi inyama zitukura zizabamara nigarimiye ibi birutwa no kwigisha antu guhinga imboga bakorora inkoko ubundi mugateza imbere uburobyi mwagura umusaruro mu biyaga
naho akaboga gatukura karabarahira rwa nyonga dore aho nigaragamiye na za goute navanyemo

kay yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

umva inda mbese ngo brochette, wowe iyo ubonye ihene urota brochette

Kabalisa yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Ingurube project nayo irakenewe kuko zikunzwe muri iki gihe mu rwanda

ngoga yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Mbega ibintu byiza!N’ubundi twajyaga tugira ikibazo cyo kubura inyama zihagije mu karere kacu ka Bugesera.biradushimishije cyane bakomereze aho.

Jane yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Ibishyimbo twabisezeye da, ariko se ko nabyo bifite akamaro, turabikatiye rwose,
izo nka n’izi inyama gusa rero, Amata? ya Mata atemba k’uRwanda araza kuva he?nimuzibaga buri munsi?
hazajya hatemba gusa ubuki???

Zura yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Kubaga inka 20 mw’isaha none tube dusezera kubishyimbo rero.

Kabalisa yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

umva inda mbese ngo brochette, wowe iyo ubonye ihene urota brochette

Kabalisa yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Rwanda yacu rwose iragahorana amata k’U Ruhimbi, ariko se izihene zo, Rwanda yacu iragahora ibona brochette y’ihene igaburira abana bayo.....................muryoherwe rero

caillou yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Ba Minister n’udukoni muntoki!! Ruti rw’intore, intore izirusha intambwe yabigishije eguca bugufi, ibi se mwakabikoze atari Inkingi muhagazeho "Our president" urakagira Imana n’abantu gusa, dore wabatoje guca bugufi basigaye bambara Jeans bakajya iyo hasiii bakajya kureba uko tubayeho, icyakora Minister James Kabarebe wenda we yabikora nawe mbona agomba kuba afite umutima ariko abandi ndakurahiye....

petit ours brun yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

on dirait: abashumba kabisa!

Agashya yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

@Itangaza wowe ibyo uvuga urabizi?Inyama se zitwara iki?ibyo byose ko aribyo muba mwirirwa mutubeshya kugirango muzirye mwenyine, ibintu byose iyo bikabije birica nyine!!! murya nyinshi zamara kubagaruka mukatubuza natwe kwirira

Kibibi yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Izo nyama muvuga se ugirango hari ikindi zikora akamaro kazo mumubiri nigake cyane kurusha ibyo zangiza, muzane inkoko n’amafi izo zindi zizana byinshi bibi mumubiri kurusha ibyiza

Malibori yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka