Mu myaka ibiri inyubako z’Utugari zishaje zizaba zasanwe - Minisitiri Musabyimana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko mu myaka ibiri iri imbere inyubako z’Utugari zishaje zizaba zamaze kubakwa, hagamijwe guha abaturage serivisi nziza kandi zitangiwe ahantu heza.

Utugari dushaje tugiye gusanwa
Utugari dushaje tugiye gusanwa

Ikibazo cy’inyubako z’Utugari zishaje cyane, ku buryo bigora Abanyamahanga Nshingwabikorwa gutanga serivisi nziza, cyagaragajwe ubwo hasozwaga itorero rya ba Rushingwangerero bo mu Gihugu cyose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari mu Karere ka Gatsibo, utashatse ko gatangazwa, yavuze ko inyubako akoreramo ishaje cyane, ku buryo bimutera ipfunwe kuhatangira serivisi.

Yagize ati “Hari ubwo umuturage aza, mu gihe muvugana ukumva urusaku rw’abari inyuma, ababarunguruka kuko nta birahure biba mu madirishya, umuturage ntiyisanzure, hakaba ubwo muhitamo kuganirira hanze.”

Akomeza avuga ko iyo imvura iguye amahuhezi anyura ahagenewe ibirahure akinjiza mu nzu, ku buryo gutanga serivisi bihagarara.

Minisitiri Musabyimana, avuga ko hari amafaranga yamaze gutegurwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, akaziyongeraho ayo mu mwaka utaha ndetse n’ayateguwe n’Uturere, ku buryo mu myaka ibiri, inyubako z’Utugari zishaje zizaba zubatswe.

Yagize ati “Twiyemeje ko muri iyi myaka ibiri iri imbere inyubako z’Utugari zose tuzirangiza kuzubaka, guhera mu ngengo y’imari turimo gukora uyu mwaka, dufitemo amafaranga yo kubaka igice cya mbere kongeranya n’amafaranga yinjizwa imbere mu Turere, ku buryo muri icyo gihe tuzaba twarabirangije”.

Icyo kibazo cyagarutsweho ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023, ubwo hasozwaga itorero rya ba Rushingwangerero bo mu Gihugu cyose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka