"Mu myaka 50, u Rwanda ruzaba rwihagije rubikesha urubyiruko" - Prezida Kagame

Ijambo Perezida Kagame yavuze ku munsi wo kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge, hamwe n’imyaka 18 ishize u Rwanda rwibohoye, ryibanze ku guha inshingano Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, kugira ngo mu myaka 50 iri imbere igihugu kizabe cyageze ku ntera ishimishije.

Ibibazo u Rwanda rwanyuzemo kuva aho ruboneye ubwigenge (1962-1994), birimo akarengane n’ivangura rishingiye ku moko, ikinyoma cy’amahanga ndetse no guhora abanegihugu bateze amaboko, ni isomo rizatuma Abanyarwanda batifuza gusubira aho bavuye; nk’uko Perezida Kagame yabitangaje.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu myaka 18 ishize u Rwanda rumaze rwibohoye, Abanyarwanda bageze ku bumwe n’ubwiyunge, gukora cyane, kubahana hagati yabo, ndetse bakaba barimo gucika ku gusabiriza, aho buri mwenegihugu atanga amaboko ye mu kubaka u Rwanda.

Ibirori byo kwizihiza ubwigenge no kwibohora byitabiriwe n'abaturage benshi.
Ibirori byo kwizihiza ubwigenge no kwibohora byitabiriwe n’abaturage benshi.

Urubyiruko rwahawe inshingano zo gukemura ibisigisigi byasizwe n’amateka mabi, birimo kwirinda gushingira imibereho ku nkunga ziva ahandi, ndetse no kurinda u Rwanda icyo amahanga yita uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure bwo kuvuga, ndetse n’ubutabera mpuzamaganga; nk’uko Perezida Kagame yasobanuye.

Parezida wa Repubulika yavuze ko hari ibimenyetso bitanga icyo cyizere, birimo kuba u Rwanda rugeze ku kigero cyo kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku isi, hamwe no kuba rumaze kubaka umubano mwiza hagati y’amahanga binyuze mu miryango mpuzamahanga inyuranye.

Akarasisi k'ingabo z'igihugu.
Akarasisi k’ingabo z’igihugu.

Umukuru w’igihugu niwe wenyine wafashe ijambo mu birori byo kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge, ndetse na 18 u Rwanda rumaze rwibohoye. Ibyo birori byaranzwe ahanini n’akarasisi k’Ingabo na Polisi by’Igihugu, kari gakozwe n’amasibo y’imyiyereko yo ku butaka n’indege mu kirere.

Abashyitsi batandukanye bitabiriye ibirori barimo Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kwikwete.
Abashyitsi batandukanye bitabiriye ibirori barimo Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kwikwete.

Ibirori byo kuri iyi tariki ya mbere Nyakanga byitabiriwe n’Umukuru w’igihugu cya Tanzaniya Jakaya Kikwete, Abakuru b’ibihugu bungirije ba Uganda n’u Burundi, aba Ministiri ba Ethiopia, Kenya, Congo-Brazzaville, Sri-Lanka, Prezida wa Afurika yunze ubumwe, n’abandi bayobozi baje bahagarariye ibihugu bitandukanye byo ku isi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

TWISHIMIYE UYU MUNSI, PEREZIDA WACU TURAMUKUNDA, UMUNSI MWIZA KUBAKUNDA URWANDA MWESE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

TNHTH yanditse ku itariki ya: 1-07-2012  →  Musubize

ok ibi ni sawa rwose!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 1-07-2012  →  Musubize

Dore inkuru yihuse kweli. K2D ndabemera hose no mu byaro murahigerera. Umunsi mwiza kuri mwese ubabere uw’amata n’ubuki

yanditse ku itariki ya: 1-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka