Mu myaka 25 u Rwanda ruzaba rutakigendera ku nkunga – Ngarambe
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango FPR-Inkotanyi, Ngarambe Francois, aratangaza ko intego y’uwo muryango ari uko igihugu cy’u Rwanda kigomba kwihaza ntigitegereze inkunga iva hanze y’amahanga kuko akimuhana kaza imvura ihise.
Ibi yabitangarije mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Ruhuha, tariki 08/12/2012, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse.
Yagize ati “muri iyi myaka 25 twizihiza ubu twageze kuri byinshi ariko hari n’ibindi bitaragerwaho, birimo ibijyanye n’ubukungu kandi nabyo bigomba gukemurwa mu maguru mashya”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa FPR yasabye urubyiruko ko rugomba kuba urwa mbere mu kwitabira gahunda zose kuko umuryango ushingiye ku rubyiruko.

Ubwo FPR yashingwaga urubyiruko nirwo rwafashe iya mbere rwanga ko ababyeyi n’abana bakomeza kuba mu mahanga maze rwiha intego yo kubacyura kandi rwabigezeho; nk’uko Umunyamabanga wa FPR yakomeje abisobanura.
Yabwiye urubyiruko ko rugomba gufata iya mbere mu gukemura ibibazo dore ko ubushake n’imbaraga bihari. Yagiriye inama urubyiruko rwo mu karere ka Bugesera ko rugomba kwishyira hamwe rugashinga umuryango wo gufasha abatishoboye kandi ko narwo rutazatinda gufashwa vuba.

Ngarambe yabisobanuye muri aya magambo: “FPR ifite intego y’uko uteye imbere atagomba gusiga mugenzi we inyuma ahubwo agomba kumukurura maze bakagendana mu iterambere ntawusigaye”.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera akaba n’umukuru w’umuryango FPR muri ako karere yavuze ko mu myiteguro y’umuryango hakozwe ibikorwa byinshi birimo kuremera abaturage 716 borojwe ihene naho186 borozwa ingurube.

Urubyiruko rw’umuryango FPR mu karere ka Bugesera rwubakiye inzu umunyamuryango utishoboye witwa Gakumba Wilson wo mu murenge wa Mayange ifite agaciro ka miliyoni eshanu n’igice ndetse bamuha inka ya kijyambere.
Gakumba ntaho kuba yari afite dore ko yaracumbitse we n’abana be 7 n’umugore, ubusanzwe akaba akora umurimo wo guhingira abandi ariko avuga ko ibyo abonye bigiye kumufasha kugera ku iterambere.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|