Mu myaka 20 abaturage begerejwe ubuyobozi, serivisi bazibonera aho bari

Abaturage batandukanye bashima gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage (descentralisation), bakavuga ko yabaruhuye ingendo zo kujya gushakira ibyemezo n’izindi serivisi ku rwego rw’igihugu.

Irembo riri mu byafashije uturere n'imirenge guha abaturage serivisi batarinze kujyayo (Photo:Internet)
Irembo riri mu byafashije uturere n’imirenge guha abaturage serivisi batarinze kujyayo (Photo:Internet)

Musoni Protais wabaye Perefe w’icyahoze ari Intara ya Kibungo mu myaka ya 1994-1997, avuga ko icyo gihe yafataga imodoka akaza i Kigali kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kujyana impapuro zo gukora inyandiko n’ibyemezo bihabwa abaturage.

Agira ati “Ibintu byari bikomeye cyane haba ku baturage no mu nzego z’imitegekere, urabizi ko nayoboye Kibungo, kugira ngo mbone impapuro za ‘diplicata’ na ‘dizero’ narindaga gufata imodoka nkaza i Kigali muri MINALOC kuzikurayo”.

Urugendo rwo kuva mu Karere ka Ngoma (Kibungo) uza i Kigali rurengeje kilometero 110, rwatwaraga uwo muyobozi umunsi wose, ariko umuturage we yashoboraga kurara mu nzira iminsi irenze umwe aje gushaka icyemezo cy’uko atishoboye cyangwa icy’urukiko.

Musoni Protais avuga ko icyo gihe umuntu wifuzaga icyemezo cyoroheje, yagikuraga kuri komine, ariko ko ibyinshi mu byangombwa byavaga ku biro by’intara no ku rwego rw’igihugu.

Serivisi z’ibanze muri 2000-2006 zatangwaga n’akarere/komini

Mbere y'umwaka wa 2000 nyinshi muri serivisi za Leta zatangirwaga ku rwego rw'igihugu (Photo:Internet)
Mbere y’umwaka wa 2000 nyinshi muri serivisi za Leta zatangirwaga ku rwego rw’igihugu (Photo:Internet)

Musoni avuga ko muri Manifesto z’Umuryango FPR-Inkotanyi kuva washingwa mu mwaka wa 1987, gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage yari yaratekerejweho.

Musoni Protais wageze mu mwaka wa 2000 amaze kuba Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yitabiriye inama yabereye muri Village Urugwiro yigaga ku mirongo migari igenderwaho mu kuyobora u Rwanda, harimo na gahunda ya ‘descentralisation’.

Icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda kuva mu mwaka wa 2000-2006 cyagabanyije umubare w’amakomini ava ku 143 bisigara ari uturere 116, hakaba ari na ho abaturage bajyaga gufatira ibyangombwa bitandukanye, nubwo byakomeje kubatwara umwanya n’urugendo rurerure.

Serivisi z’ibanze muri 2006-2020 ziratangwa n’umurenge hifashishijwe ikoranabuhanga

Ku itariki ya mbere Mutarama 2006, ni bwo Leta y’u Rwanda yashyizeho icyiciro cya kabiri cya ‘descentralisation’ cyazanye amavugurura ku buryo intara zavuye kuri 12 zisigara ari enye (4), uturere twasigaye ari 30, imirenge yabaye 416, hashyirwaho utugari 2,148.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga ko icyiciro cya kabiri cya ‘descentralisation’ ari cyo cyarushijeho kwegereza abaturage serivisi bakeneye, aho inyinshi ngo zashyizwe ku rwego rw’umurenge.

Umuyobozi Mukuru muri MINALOC ushinzwe imiyoborere y’inzego z’ibanze, Gakire Bob agira ati “Ku kagari ubu hari nka serivisi 21, ku murenge hakaba izirenga 109, ku karere hari izirenga 80, inyinshi rero ziri ku murenge, ku rwego rw’akagari ziracyari nkeya bitewe n’ubushobozi n’abakozi bake”.

Kugeza ubu ariko ntibikiri ngombwa kujya ku murenge cyangwa ku karere gushaka ibyemezo, kuko bamwe basigaye bahinira hafi bakabisaba ku bacuruzi ba serivisi z’ikoranabuhanga zirimo iz’urubuga Irembo, hakaba n’abafite mudasobwa cyangwa telefone zigezweho bisabira ibyo byemezo bakabibona.

Umuturage wamenye Irembo

Gasana Marcellin yirirwa akorera mu nyubako yitwa CHIC i Kigali buri munsi, nta mwanya afite wo kujya gutonda umurongo ku karere, ku murenge cyangwa ku kagari ashaka ibyangombwa akeneye, kuko bimusanga aho yirirwa yicaye.

Akoresheje mudasobwa cyangwa telefone, Gasana afungura urubuga rwa Irembo agakanda ku cyemezo akeneye, akishyura nta faranga akozeho kuko afite ‘Mobile Money’ cyangwa ‘Mobile banking’ muri mudasobwa na telefone bye.

Ategereza amasaha make yikorera imirimo isanzwe, yakongera kureba muri mudasobwa agasanga cya cyemezo yasabye cyamugezeho.

Gasana yagize ati “Nari ngiye kwaka inguzanyo muri banki bambwira ko mu byangombwa haburamo icyemezo cy’uko nashatse, nahise ndeba muri mudasobwa njya ku rubuga Irembo nuzuzamo ibisabwa, bukeye icyangombwa nkibona muri ‘email’ yanjye, sinavuye aho ndi, sinasohotse mu kazi”.

Ati “Ejobundi natse n’icyemezo cy’amavuko cy’umwana na cyo ndacyisohorera muri mudasobwa (print), abaturage benshi ntibaramenya iby’Irembo, rirabarushya ahubwo, usanga hari abajya ku murenge nyamara bakwifashisha Irembo”.

Serivisi mu cyiciro cya gatatu cya ‘descentralisation’ zizatangwa n’akagari hifashishijwe ikoranabuhanga

MINALOC ivuga ko icyiciro cya gatatu cya ‘descentralisation’, kirimo kuganirwaho kugeza ubu, ngo kigiye kuzana impinduka y’uko nta muturage wazongera kuvunika arenga akagari atuyemo ajya gushaka ishuri, ubuvuzi, urukiko, muganga w’amatungo, impuguke mu by’ubuhinzi, serivisi z’ubwubatsi n’izindi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase agira ati “Turatekereza ko umugoronome, umwarimu, umuganga,… bagomba kuba ku rwego rw’akagari”.

Ati “Ni yo mpamvu dushaka ko haba ivuriro ku kagari kuko umuturage akeneye aho yivuriza hafi, ibi turabyifuza no mu bindi byiciro byaba iby’ubuhinzi, amakoperative, ibintu byose umuturage akeneye akabibona hafi”.

Zimwe muri serivisi zigituma abaturage baza i Kigali

Abaturage bagira uruhare mu iterambere ry'igihugu (Photo:Internet)
Abaturage bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu (Photo:Internet)

Uwitwa Nyirahabimana ukomoka mu Karere ka Ngoma avuga ko kuba abaturage bagikora ingendo ndende bava mu ntara baza i Kigali kwivuza indwara zikomeye, ari urugero rw’uko ngo serivisi z’ubuvuzi zitarabegerezwa.

Agira ati “Bagomba kutwegera bakadufashiriza muri Kibungo, ubushize bari bavuze ko bazazana abaganga b’inzobere bo kutuvurira iwacu, ariko ntabo tubona, dore ubu naje guca mu cyuma nyamara iwacu cyagombye kuba gihari”.

Uwitwa Ntagerura asaba ko niba hagiyeho icyiciro cya gatatu cyo kwegereza abaturage ubuyobozi na serivisi, hakwiye gushakwa uburyo indangamuntu na zo zitangwa mu buryo bworoshye, kuko ngo umuntu wayitaye arinda kujya i Kigali cyangwa ku murenge yifotorejemo.

Mu mwaka wa 2017, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yagaragaje ko kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage byafashije abaturage kubona umwanya wo kwikorera, bituma ubukungu bw’igihugu bwiyongera ku rugero rungana na 10% kuva mu mwaka wa 2000.

MINALOC ivuga ko iyi gahunda ya ‘descentralisation’ yakuyeho ubusumbane mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’uduce dutandukanye tw’igihugu, kandi ko abaturage bagaragaje uruhare rwabo mu iterambere.

MINALOC ikomeza ivuga ko serivisi zarushijeho kunogera abaturage no kubegerezwa, kandi ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagenda batanga ibisubizo bijyanye n’ibyo abaturage bakeneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka