Mu mwiherero w’iminsi 2, abasenateri bashimangiye kubahiriza inshingano za Sena

Kuva tariki ya 16 kugeza 18 ugushyingo, abasenateri n’abakozi bakuru ba Sena bari mu mwiherero i Rubavu aho barebeye hamwe inshingano za sena n’uko zizubahirizwa.

Umwiherero wakozwe ku buryo bw’ibiganiro byateguwe n’abasenateri hamwe n’impuguke. Bimwe mubyo wibanzeho harimo: uburyo bwo gushyira mu bikorwa inshingano rusange z’inteko ishinga amategeko n’iza sena y’u Rwanda ifite nk’umwihariko.

Muri make umwiherero wibanze ku bikurikira:

Uburyo Sena igenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame- remezo avugwa mu ngingo ya 9 n’iya 54 z’itegeko nshinga ;

Uburyo Sena yakoresha igenzura ibikorwa bya guverinoma n’iby’imitwe ya politiki ku buryo bw’umwihariko ;

Uruhare rwa sena mu gushakira umuti ibibazo by’ingutu igihugu gifite ;

Uruhare rw’abasenateri mu guhagararira no kuvuganira umuryango Nyarwanda muri rusange n’intara bakomokamo ku buryo bw’umwihariko ;

Uruhare rwa Sena muri dipolomasi ikorwa n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko ;

Imikoranire ya Sena n‘izindi nzego ;

Imiterere, imikorere n’imikoranire y’inzego muri Sena;

Kugena ibikorwa bizibandwaho na Komisiyo mu mwaka w’ingengo y’imari ya Sena y’umwaka wa 2011/2012.

Nyuma y’ibi biganiro abitabiriye uyu mwiherero bafashe imyanzuro irimo, kurushaho kugira Sena urwego rw’intangarugero n’umusemburo w’imikorere inoze hagamijwe iterambere ry’Igihugu. Sena kandi yiyemeje kujya inama mubyo ikora no kugira inama izindi nzego z’igihugu.

Mu bindi yafasheho imyanzuro itandukanye ni ibirebana no gushyiraho amategeko, kubanisha u Rwanda n’amahanga ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.

Marie Josee IKIBASUMBA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka