Mu murenge wa Muyira ntibakivuza induru kubera inzara

Ubwo umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Alphonse Munyentwari, yasuraga abaturage bo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, tariki 18/01/2012, bamugaragarije ko batakivuza induru kubera inzara nk’uko mu myaka ishize byari bimeze muri ako gace.

Guverineri Munyentwari yasuye abaturage ba Muyira mu rwego rwo kwakira ibibazo by’abaturage no kubishakira ibisubizo aho yahaye rugari abaturage maze bakisanzura mu kubaza no gutanga ibitekerezo byarushaho kuteza imbere abaturage bo muri uwo murenge.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yahaye umwanya umwe muri abo baturage kugira ngo agire icyo avuga mbere y’uko bumva ibibazo by’abaturage maze uwo muturage agira ati “Mu mayaga ubu nta nzara tugitaka ngo tuvuze induru kubera kuko imyumbati turahinga, ikera, ikadusiga inoti”.
Yakomeje avuga ko ibyo byose babikesha ubuyobozi bwiza bubereyeho kuzamura bose mu iterambere ntawe buheje.

Muri uru ruzinduko byagaragaraye ko ikintu abaturage bo muri uwo murenge baha agaciro kurusha ibindi ari amasambu. Ubwo abaturage bahabwaga urubuga rwo kubaza ibibazo, ibibazo byinshi byababjijwe byari bishingiye ku masambu.

Ibyageze mu rukiko Guverineri Munyetwari yagiye yirinda kugira ibyo abivugaho kuko urukiko rwigenga mu gufata imyanzuro ku birego ruba rwashyikirijwe. Ibindi yasangaga bikeneye ubufasha mu rwego rw’amategeko yagiye ibyohereza ku banyamategeko bari bamuherekeje muri urwo ruzinduko.

Ibibazo byose hamwe byakiriwe bigahabwa ibisubizo bigera kuri 45 naho ibindi bigera kuri 20 byanditswe kugira ngo bizashakirwe ibisubizo nyuma kuko saa moya z’ijoro zageze ibibazo by’amasambu bikisukiranya.

Iyi gahunda yo kwegera abaturage ubuyobozi bukabakemurira ibibazo bubasanze aho batuye mu midugudu iri mu rwego rwo kwimakaza umuco w’imiyoborerere myiza igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje.

Umurenge wa Muyira ni umwe mirenge 10 igize karere ka Nyanza ndetse ukaba n’umwe mu mirenge igize agace k’amayaga muri aka karere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka