Mu Mujyi wa Kigali rwagati na Nyabugogo hagiye gutuzwa abantu

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’Igishushanyo-mbobera cy’Umujyi wa Kigali kuva muri 2020-2050, Ubuyobozi bw’uyu Mujyi buvuga ko abantu bazashakirwa amacumbi rwagati muri Nyarugenge na Nyabugogo, bikazatuma bakora amasaha yose y’umunsi 24/24.

Mu Mujyi wa Kigali rwagati hagiye gutuzwa abantu
Mu Mujyi wa Kigali rwagati hagiye gutuzwa abantu

Mu kiganiro bagiranye n’Abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2023, Abayobozi n’abandi bakozi b’Umujyi wa Kigali, bagaragaje uko Igishushanyo-mbonera kizakoreshwa, n’uburyo kizafasha mu koroshya ubuzima.

Ingendo zikigoranye bitewe n’ubuke bw’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, imihanda zigenda zibyiganiramo n’ibindi binyabiziga, ndetse n’amacumbi make kandi ahenze, ni bimwe mu byo icyo Gishushanyo-mbonera kigomba gukemura.

Umukozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe ikoranabuhanga mu Itumanaho rishingiye ku bumenyi bw’Isi, Niyonsenga Valens, agira ati "Mu gitondo tuba dufite umubyigano w’abajya mu Mujyi cyangwa Nyabugogo, nimugoroba tukagira uw’abavayo, biraterwa n’uko ari ho bajya gushakira imibereho".

Niyonsenga avuga ko n’ubwo mu Mujyi cyangwa Nyabugogo nta bantu benshi baba bahari nijoro, ari ahantu Igishushanyo-mbonera giteganyiriza amacumbi aciriritse, ku buryo abantu bazajya bahirirwa bakanaharara, bigatuma bakora amasaha yose y’umunsi.

Abitabiriye ikiganiro babwiwe uko uwo mushinga uzakorwa
Abitabiriye ikiganiro babwiwe uko uwo mushinga uzakorwa

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire mu Mujyi wa Kigali, Solange Muhirwa, avuga ko impamvu abantu birirwa mu Mujyi bakawuvamo ninjoro, biterwa n’uko nta hantu babona hafi yabo haciriritse bashobora gucumbika.

Muhirwa avuga ko hari ahantu hatandukanye hateganyirijwe kubakwa amacumbi aciriritse mu Mujyi rwagati na Nyabugogo, ku buryo inyubako yaba icururizwamo ikanagira aho gutura, bidasabye abayikoreramo kujya gucumbika ahandi.

Yongeraho ko ibibanza bizubakwamo izo nzu bazabyereka abashoramari, ndetse ngo hari n’ubushobozi Leta izigomwa ikaborohereza kubona ibikorwa remezo byose bikenewe.

Umujyi wa Kigali uvuga ko izo nzu zaba izubatswe hejuru nk’amagorofa, cyangwa iziri hasi ku butaka, umuntu ashobora kuzigura cyangwa kuzibamo akodesha.

Kuba abantu bakwirirwa mu Mujyi cyangwa muri Nyabugogo bakanaharara, ni ubundi buryo Ubuyobozi bubona ko buzagabanya imirongo miremire y’abatega imodoka, bajya mu kazi mu gitondo cyangwa abavayo nimugoroba.

Dr Merard Mpabwanamaguru aganira n'Abanyamakuru ku bijyanye n'igishushanyo-mbonera
Dr Merard Mpabwanamaguru aganira n’Abanyamakuru ku bijyanye n’igishushanyo-mbonera

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu rwego rwo kwirinda imikoreshereze mibi y’ubutaka, inzu zigomba kubakwa zigana hejuru (amagorofa), ariko mu gihe ubushobozi bwaba butaraboneka umuntu akajya yubaka ikomeye cyane yo hasi, hejuru akahategurira kuzagerekaho izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

muraho neza? yeg rwose nange ahubwo ndumva mwakongera bus zijyeza abakora igendo aho bajya ku gihe rwose MURAKOZE

alias yanditse ku itariki ya: 8-05-2023  →  Musubize

mbere mwatumye abantu bahunga umugi ngo ni uw’abashoramari, baragenda batura bugesera,ruyenzi na za nyacyonga
none mubonye umugi usigaye wambaye ubusa mushaka kubagarura, mujye mureka abaturage nabo bitekerereze

ayisha yanditse ku itariki ya: 8-05-2023  →  Musubize

Byababyiza

Gusenga yves yanditse ku itariki ya: 7-05-2023  →  Musubize

Turabishyikiye

Gusenga yves yanditse ku itariki ya: 7-05-2023  →  Musubize

Abakorera mumugi hagati.ntibakeneye gutura hariya uwo mushinga nukuwiga neza birenze kubivuga abakorera hariya bali mubyiciro bitandukanye ¹banyira amazu bose bafite inzu zigezweho ntibahatura ²abahakorera bandi ntawe ukeneye kuba mumugi udafite inzu ye arakodesha abasigaye ntabushobozi bafite bwo kuba hariya abashoboye kwishyura appartement nibikoresho bikoreshwo nibangahe muli iki gihugu !!abantu benshi binjiza amafaranga kuva kuli 100 000 kujya hasi bagakodesha iya 50 000 mulizo nous bazishyura iki! reka turebe ko nizuzuye zilimo abantu urebye neza ahubwo mumyaka mike zizaba zitezwa cyamunara abantu bakeneye inzu zihuye nubushobozi bwabo zubakwe ahandi hafi niba ali ugushaka gufasha abantu naho izigerekeranije si ibyo kwirukira

lg yanditse ku itariki ya: 7-05-2023  →  Musubize

Muraho,hazarebwe kubiciro byogukodesha izo nzu kuko umuntu wese utegera muri gare akenshi aba avuye mu kazi ka Boss wiwe agiye kwitahira munzu ya 30k cg 40k, Hari nababa munzu ziri munsi yayo, icyo rero ntabwo arigisubizo ahubwo nibashake bus zihagije, kuko subwambere hubakwa inzu bavugako ziciriritse ugasanga zigura amamiriyoni. Uko nuguhombya reta! Bashake bus ahubwo nazo bazitegeke gukora 24/7

Tom yanditse ku itariki ya: 7-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka